Digiqole ad

Ibiganiro gashozantambara bya Amazing Grace na VOA byahagaritswe

Kuri uyu wakabiri tariki ya 15 Mata, Urwego rwigenzura rw’Itangazamakuru rwatangaje imyanzuro rwafatiye ibiganiro bibiri ‘Amazing Grace Show’ cyacaga ku iradiyo ifite amatwara ya gikristu, n’ikitwa Muhadhara ‘Igiterane’ cyacaga kuri Radiro y’Abasilamu Voice of Africa, ibi biganiro bikaba byarafashwe nka gashozantambara, kubera ibibivugirwamo buri ruhande rusebya urundi.

Amaradiyo abiri ahanganye
Amaradiyo abiri ahanganye

Tariki ya 31 Mutarama 2014, ni bwo Urwego rwigenzura rw’Itangazamakuru (RMC) rwakiriye ibirego biturutse mu nzego zinyuranye mu Rwanda, aho baregaga amaradiyo Voice of Africa na Amazing Grace (Radio Ubuntu Butangaje) guhembera urwango binyuze mu biganiro byayo.

Ikiganiro ‘Amazing Grace Show’ gitangwaga na ba pasitori Sadok Ntakiyende, Pasitori Ngarambe Albert na Pasitori Mark Rama (uyu yaragiye), kikaba cyari kigamije kubwiriza abantu guhinduka bakakira agakiza (Umwami Yesu).

Ikiganiro Muhadhara cyo cyacaga kuri Voice of Africa kigamije kujya impaka ku bijyanye n’ukwemera aho batumiraga aba Sheikh n’abapasitori bakajya impaka ku kwemera, cyakorwaga na Sheikh Hassan Hakizimana.

Nyuma y’aho Urwego rwigenzura rw’Itangazamakuru rwakiriye ibirego bivuga ko ibi biganiro by’aya maradiyo bihembera urwango n’amakimbirane bishingiye ku idini, abayobozi b’ibi bitangazamakuru barahamagawe basabwa kwikosora no guhagarika ibi biganiro nk’uko byatangajwe na Fred Muvunyi umuyobozi w’uru rwego rw’abanyamakuru.

Ku ruhande rwa Radio Voice of Africa, Mufti mushya mu Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim yemeye ko ikiganiro gica kuri radio y’idini akuriye gishobora guhembera urwango, ndetse asaba ko cyahagarara, bakareba uko bahindura umwimerere wacyo.

Ku rundi ruhande Radio Amazing Grace, yari ikuriwe na Ntamuhanga Cassien ubu uri mu maboko ya Polisi ku bera ibyaha imukurikiranyeho bijyanye no guhungabanya umutekano, yo yavugaga ko ikiganiro cyayo nta kibazo gifite.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri Muvunyi Fred, ukuriye RMC yagize ati “Umuyobozi wa Amazing Grace Radio yatubwiraga ko ikiganiro nta kibazo gifite ko ahubwo abacyumva aribo bafite ikibazo. Yavugaga ko ikiganiro kizakomeza gukorwa kuko ngo ari ubwisanzure bw’itangazamakuru.”

Uku kunangira kwa Amazing Grace Radio, ni kwo kwatumye Urwego rwigenzura rw’Itangazamakuru rufatira imyanzuro ikurikira iyi Radio:

Urwego rwigenzura rw’Itangazamakuru, rwasanze ibi biganiro bishobora gukurura amakimbirane ashingiye ku idini, ku bwibyo; Twihanangirije Amazing Grace Radio kudatangaza ibiganiro bihembera amakimbirane.

Ku bw’ibyo iki kiganiro Amazing Grace Show cyabaye gihagaritswe kugeza ubwo iyi radio izaba yahinduye umurongo w’iki kiganiro.”

Umuyobozi wa RMC yatangaje ko mu Rwanda hari ingero nyinshi zigaragaza ko ibiganiro bikarishye bivuga ku madini byateje ikibazo, ingero ngo ni muri Tanzania, muri Centrafrica n’ahandi bityo ngo ntabwo ibiganiro nk’ibi byakwemererwa guhabwa umwanya mu Rwanda.

Ibiganiro by’aya maradiyo abiri yumvikana mu Rwanda, akorera i Kigali, byaje guteza amakimbirane ubwo Islam yavugaga ko ikiganiro Amazing Grace Show gituka iri dini, ndetse ngo hari n’abayoboke b’itorero ry’Abadivantisite bagaragaje ko iki kiganiro kibabangamiye.

Pasiteri Sadok Ntakiyende, umwe mu bakoraga ikiganiro Amazing Grace Show, mu kiganiro kihariye n’Umuseke, yavuze ko bavuga ku gitabo gitagatifu ‘Coran’ ‘Korowani’ mu kiganiro cyabo ngo bagamije kwerekana ubuyobe buri muri iki gitabo.

Yagize ati “Korowani irimo ubuyobe bwinshi twagira ngo tubugaragaze, nta hantu twatandukiriye ndetse nta makimbirane dufitanye na Voice of Africa cyangwa Islam. Nk’umubwirizabutumwa numva nabwiriza isi yose kandi iyo tubwiriza ntiturobanura nta muntu dukubita ishoka ngo yemere.”

Uyu mupasitori avuga ko Coran atari igitabo cy’abaislam kuko ngo nta nyiracyo gifite ngo ni igitabo cya bose (public), ibi akanemeza ko ariko bimeze ku gitabo cya Bibiliya ngo kitari icy’uwariwe wese ahubwo ari icy’umuntu ugishaka wese.

Ku bwe ngo ntiyashimishijwe n’imyanzuro yafashwe na RMC ariko ngo bitewe n’uko Radi Amazing Grace itari hejuru y’amategeko, ngo bazubahiriza ibyo basabwe gukora.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu mupastori ushaka kwigira nka seleman rushid arazi ibyo arimo cg yihaze

  • Luc Eymael ati: hari ibyo ntashaka gutangaza kuko muri iki gihugu hari ibitemewe kuvugwa. Ese aho abantu ntizababyimbamo bikagera aho baturika ! Ahaaaa!!!!

  • ahree icyo kiradiyo nibashaka bagihagarike aho kugirango kitugeze aho centrafrika igeze uziko mukina puu!!

Comments are closed.

en_USEnglish