Urubyiruko rurasaba ibitekerezo byarwo byagira uruhare muri politiki z’igihugu
Kuwa gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2014, urubyiruko rwo mu muryango Never Again –Rwanda mu mashuri makuru anyuranye na Kaminuza, rwahuye n’abadepite mu rwego rwo kwigira hamwe uruhare rwarwo mu gutora no gutanga ibitekerezo ku mategeko aganga zimwe muri politiki z’igihugu.
Urubyiruko rwasobanuriwe imikorere y’Inteko Nshingamategeko ndetse n’imikoranire yayo n’izindi nzego cyane iz’ubutegetsi bw’igihugu, ibisobanuro rwagejejweho na Hon. Mporanyi Theobard.
Mporanyi yavuze ko n’ibitekerezo by’abaturage bigira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko ngo kuko abanza kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri ndetse hakaba inama zihuza inzego za Leta zitandukanye kugera mu turere bityo n’abaturage bakagira uburyo bwinshi bwo gutanga ibitekerezo.
Umuyobozi w’umuryango Never Again Rwanda, Eric Mahoro avuga ko bateguye iki gikorwa bagamije kuzamura uruhare rwo gutangiramo ibitekerezo ku rubyiruko cyane mu bijyanye no gushyiraho amategeko binyuze mu mikoranire y’urubyiruko.
Avuga ko hari amwe mu mategeko yagiye agonga urubyiruko yamaze gushyirwaho, nk’aho mu gutora itegeko ry’ibyiciro by’ubudehe hari benshi mu rubyiruko rwarenganye, akavuga ko mbere y’uko imishinga y’amategeko yemezwa nk’itegeko ibitekerezo by’urubyiruko biba bikenewe.
Mahoro yagize ati “Gutanga ibitekerezo bizatuma Politiki zizajya ziba zifite ireme ndetse zitange umusaruro. U Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zo guteza imbere urubyiruko ariko usanga n’ubu tukijya impaka kuri BDF no ku Budehe, igikwiye nukumva ibitekerezo mbere y’uko izi Politiki zishyirwaho.”
Naho Fabrice Bien-aimé wo muri Never Again ya Mount Kenya University, avuga ko urubyiruko ruba rufite inyota yo gutanga ibitekerezo kuri Politiki zitandukanye kuko hari byinshi baba badasobanukiwe mu mategeko atorwa.
Atanga nk’urugero rw’itegeko rigena igihe umubyeyi agomba konsa umwana, akavuga ko bemeje (Abadepite) ko umubyeyi agomba konsa umwana mu kwezi n’igice (iminsi 45) kandi ngo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yo ivuga ko umubyeyi agomba konsa umwana imyaka ibiri, bityo bikabatera kwibaza niba harabayeho ibiganiro hagati y’izi nzego.
Bien-aimé avuga ko iyi nzira yo kuganiriza urubyiruko kuri politiki z’igihugu yakomeza hakajya hifashishwa ibitekerezo mu gutora amategeko kandi ibyavugiwe mu ibiganiro ntibibe amasigaracyicaro ndetse akavuga ko haba hadakwiye ko Politiki zasubirwamo igihe zitanoze kabone n’iyo zaba zamaze gutorwa.
Ibi biganiro hagati y’abadepite na bamwe mu rubyiruko rugize umuryango Never Again- Rwanda, uharanira ko Jenoside itabaho ukundi ku isi, byabereye muri Hotel Hill Top i Kigali.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com