Digiqole ad

MTN Mobile Money izajya igufasha kwishyurwa ifatabuguzi rya Dstv, Gotv na Canal+

Kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo mu Rwanda byatangiye gukorwa hifashishijwe uburyo bwa MTN mobile money.Iki gikorwa cyatangijwe ku bufatanye bwa sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda na tele10, sosiyete ikora ibikorwa by’itumanaho kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mata 2014 ku cyicaro cya radio 10.

Munyampundu Norman asobanura ubu buryo
Munyampundu Norman asobanura ubu buryo

Atangiza iki gikorwa, Munyampundu Norman ushinzwe serivisi z’abakiriya muri MTN yavuze ko iki gikorwa cyatangijwe mu rwego rwo gushyira ingufu muri serivisi iyi sosiyete igenera abakiliya bayo.

Yagize ati “Mu gutangira iki gikorwa, uretse koherezanya amafaranga hiyongereyeho ifatabuguzi rya DSTV, Gotv na Canal+.”

Munyampundu  yakomeje avuga ko ubu buryo buzafasha abakiliya b’aya masosiyete n’aba MTN bakoranaga na yo kutazongera gutora umurongo bajya gusaba izi serivisi.

Nyagahene Eugene, umuyobozi wa Tele10, yavuze ko ubu buryo buzafasha abakiliya bakoranaga. Yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyira mu bikorwa gahunda za leta zo kunoza serivisi.

Yavuze ko bazifashisha uburyo bwinshi butandukanye burimo n’itangazamakuru ariko ubu buryo bwo guha abakiliya serivise bifashishije MTN Mobile money bwumvikane.

Uburyo bwo gukoresha iyi serivisi

Ni ugukanda *182#, ukagera kuri serivise za Mobile Money, ugahitamo ahitwa kugura, nyuma ukagera ahanditse Goods and services, bakakubaza gushyiramo kode zitandukanye zijyanye n’umubare w’amashene aya masosiyete atanga utabitandukanyije ugashyiramo izina rya sosiyete ufitiye ifatabuguzi hagati ya DSTV, Gotv na Canal+.

Ibyo birangiye ushyiramo nimero ya konti yawe cyangwa iya dekoderi. Ugakurikizaho umubare w’amafaranga agenwe mu kugura umubare w’amashene wagenewe n’ifatabuguzi ryawe. Hasoza umubare w’ibanga.

Ibiciro by’izi serivizi bimeze gute?

Ibiciro by’izi serivisi bijyanye n’ibiciro bisanzwe by’amafaranga asanzwe yishyurwa n’umufatabuguzi iyo ahawe serivisi za Mobile Money.

Jean Claude Gaga, ushinzwe serivisi za MTN Mobile Money yavuze ko ibi biciro ariko bimeze ariko ko mu gihe MTN yahaye abakiliya bayo uburyo bwo kuborohereza aho bohereza amafaranga ari hagati ya 1000 na 75 000   ku buntu.

Urugero rwatanzwe ni uko mu gihe haguzwe amashene ya DSTV asanzwe yishyurwa amafaranga 9 600, uyaguze azajya acibwa 250 nk’uko bisanzwe ku kohereza amafaranga ukoresheje MTN Mobile Money.

Ku mukiliya kandi uzajya wishyura amafaranga arenze asabwa ngo azajya ahabwa iyo serivisi, amafaranga asigaye ayabikirwe kuri izi serivisi niyongera kugura ayahereho.

Ku bagura izi serivisi badafitemo amafaranga asabwa, Gaga yavuze ko bazajya bahabwa ubutumwa bubabwira ko serivisi basabye batayifitiye amafaranga ahagije.

MTN yavuze ko igiye gukomeza kwagura serivisi itanga ziciye muri Mobile Money hacishwaho uburyo bwo kubitsa amafaranga kuri konti za banki no kuzihuza n’ikarita zifashishwa mu kubikuza amafaranga.

Iyi serivisi yatangiye gukoreshwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Mata 2014. Uzagira ikibazo cyangwa ukeneye ibisobanuro biruseho yahamagara muri MTN kuri 456 cyangwa 1111 kuri Tele10.

Nyagahene (uhagaze) atanga asobanura imikorere
Nyagahene (uhagaze) atanga asobanura imikorere
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
M– USEKE.RW

0 Comment

  • Bravo MTN and Tele 10uzi ukuntu namaze ukwezi kwose narabuze aho ngurira abonnement ya GOTV.ibi bintu ni byiza peeeeee. Y’ello GOTV

Comments are closed.

en_USEnglish