Digiqole ad

Umurenge wa Save ufite gahunda yo kubaka urwibutso rwa Jenoside rushya

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, Kimonyo Innocent yavuze ko bagiye gukusanya imibiri ishyinguye hirya no hino mu tugari tugize uyu murenge kugirango ishyingurwe mu cyubahiro kubera ko aho ishyinguye hadatunganyijwe.

Urwibutso rwa Jenoside rwari rusanzwe ni rutoya cyane
Urwibutso rwa Jenoside rwari rusanzwe ni rutoya cyane

Abatanze ubuhamya bose bagarukaga ku duce dutandukanye dushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu matongo abantu batakibamo bavuga ko n’uruhari rutubatse mu buryo bugaragara neza ugereranyije n’izindi nzibutso zamaze kubakwa.

Mukarutamu Daphrose uhagarariye umuryango w’abarokotse jenoside mu 1994 akaba na prezidanti wa DUHOZANYE mu murenge wa Save yavuze ko kwibuka abazize jenoside babavuze mu mazina bifasha imiryango yasigaye.

Gusa akavuga ko ibi byonyine bidahagije ko kwibuka bisaba no gutunganya inzibutso zinyagirwa kandi ko byongera umubabaro n’agahinda kubona imyaka 20 ishize imibiri ikaba ikinyanyagiye hirya no hino mu masambu.

Yagize ati “Abashyinguye muri uru rwibutso ni bake cyane ugereranyije n’umubare w’abazize jenoside batarashyingurwa mu cyubahiro turasaba ubuyobozi buri aha ko bwakora ibishoboka byose kugira ngo muri uyu murenge hubakwe urwibutso.”

Uyu mukecuru yavuze ko ababyeyi be babishe bafite imyaka 80 irenga
Uyu mukecuru yavuze ko ababyeyi be babishe bafite imyaka 80 irenga

Kimonyo Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save yavuze ko kuba iyi minsi ishize mu murenge wa Save hatubatswe urwibutso bitatewe n’ubushake buke, ahubwo ngo bituruka ku mikoro make umurenge ufite.

Ariko ko bagiye kwishakamo ingufu bakusanye imisanzu mu baturage kandi barasaba n’akarere ka Gisagara ko kabunganira.

Hategekimana Esron umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Ubukungu, Imali n’iterambere yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kugirango imibiri ishyinguye hirya no hino ishyirwe mu rwibutso rumwe, kandi ko afite icyizere ko aya mafaranga azaboneka mu gihe cya vuba ndetse bitarenze umwaka.

Kugeza ubu Imibiri irenga 300 ni yo imaze gushyingurwa ahantu bavuga ko hadakwiye cyakora ngo si imirenge yose ishobora kubona ubushobozi bwo kwiyubakira urwibutso, kuko nk’uru ruteganywa kubakwa i Save ruzatwara miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubanza iburyo ni Senateri Mukakalisa ari kumwe n'abadepite mu nteko ishingamategeko
Ubanza iburyo ni Senateri Mukakalisa ari kumwe n’abadepite mu nteko ishingamategeko

Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com/Gisagara

0 Comment

  • That’ s good.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish