Muri Centre Africa kohererezanya ‘SMS’ byahagaritswe

Minisiteri y’Itumanaho mu gihugu cya Centarfurika yakuyeho ubutumwa bugufi kubera impamvu z’umutekano nyuma y’imvururu mu mujyi wa Bangui. Ubutegetsi bwa Centrafurika bwakuyeho ibyo kohererezanya ubutumwa bugufi kuri za telefoni mu rwego ngo rwo gukumira abantu bashakaga gukora imyigaragambyo rusange yamagane umutekano muke uri muri iki gihugu. Minisiteri y’Itumanaho itangaza ko ubu butumwa bwakuweho kuko buhungabanya […]Irambuye

Barack Obama yihanije Uburusiya, ariko aha inkunga ya gisirikare Ukraine

Mu ijambo yavugiye i Varsovie muri Pologne, Perezida w’Amerika yavuze ko ibihe by’ubutegetsi bw’ibihangange bikandamiza ibindi bihugu ndetse n’ibigaragaza igihihagararo byarangiye. Avuga ko amayeri y’Uburusiya yo gushaka kwigarurira Ukraine adakwiye muri iki kinyejana. Ibi yabivugiye mu isabukuru ya kwishimiraga imyaka 25 ubutegetsi bwa Gikomisiti busenyetse muri Pologne ubu kikaba kigendera kuri Demokarasi. Obama yatangaje ko […]Irambuye

Rayon Sports yatanze akazi ku bantu biganjemo urubyiruko 420

Ikipe ya Rayon Sports ifatanyije na ‘Ruhago Sports Promoters’ bagiye guha akazi Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bagera kuri 420 bazakora igikorwa cyo kubarura abafana ba Rayon Sports no kubakorera amakarita abaranga azakoreshwa mu mwaka utaha w’imikino wa 2015. Aganira n’itangazamakuru Hagenimana Philemo uyobora Ruhago Sport Promoters yavuze ko mu gikorwa cyo kubarura no gukorera amakarita abakunzi […]Irambuye

Bugesera: Urubyiruko rwahoze mu buraya n’urwacikije amashuri ruriga imyuga

Mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Nyamata urubyiruko nyuma yo gucikiriza amashuri kuri bamwe, abandi bakareka umwuga w’uburaya, bahisemo kwiga umwuga wo gutunganya imisatsi mu rwego rwo kwihangira imirimo. Uru rubyiruko rwatangarije Umuseke ko rutakagombye kwicara bitewe n’uko rwabuze ubushobozi bwo kwiga ngo kuko hari n’ubundi buryo bwatuma babaho kandi baticaye ngo basabirize, ariyo […]Irambuye

Umugore wanjye yantwaye abana 4 abajyana i Burayi nabaye nk’umusazi

Ndi umugabo usigaye warahindutse ingaramakirambi kandi narimfite urugo. Bavandimwe ndabasaba ngo mu mfashe kumpa ibitekerezo by’uko nakwitwara mu kibazo mfite gikomeye. Mu by’ukuri nateye umukobwa inda nyuma tuza kubana nk’umugore n’umugabo, tubyarana abana bane. Mu rugo iwacu nta kibazo cy’intonganya cyahabaga nabonaga tubanye neza kandi umugore wanjye mukunda rwose. Umugore wanjye yari mwiza ku buryo […]Irambuye

Ikigo cya gisirikare cya Kanombe kizimurirwa i Rwamagana

Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe ( cyahoze kitwa Camp Col Mayuya) kizimurirwa i Rwamagana, mu murenge wa Mwurire mu gihe cya vuba nk’uko Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarere James yabitangarije Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari mu Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kamena 2014. Mu gikorwa cyo kugaragariza abadepite uko ingengo y’Imari ya Ministeri […]Irambuye

Ingengo y’imari ya MINADEF iziyongeraho asaga Miliyari 9

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), urwego rwa kabiri rufitiwe icyizere na benshi mu Banyarwanda nyuma ya Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa kabiri yagaragarije abadepite uko miliyari 55 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe ubushize yakoreshejwe, inatanga umushinga w’ingengo y’imari ikeneye muri 2014-2015. Imbere ya Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ingengo y’Imari, Minisitiri Kabarebe yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2014-15, […]Irambuye

Indaya yatumye nca inyuma uwo twanshakanye, mfite ubwoba

Bavandimwe basomyi ba Umuseke ndagira ngo mungire inama ku kibazo mfite kinkomereye. Ndi umugabo navuye mu cyaro aho nari ntuye, nsigayo umugore wanjye tubyaranye kabiri, nza mu mujyi wa Kigali gupagasa nkajya mwoherereza icyo mbonye. Nta kibazo kuko nize biciriritse mbasha kubona icyo nohereza. Gusa ngeze i Kigali nahasanze byinshi, nyuma nza kugira ikibazo cyo […]Irambuye

Dot Rwanda mu bufatanye n’umujyi wa Kigali mu guha urubyiruko

Umuryango Dot Rwanda (Digital Opportunity Trust) washyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umujyi wa Kigali mu rwego rwo guha ubushobozi, akazi, amakuru, no guhanga imirimo ku rubyiruko rutagira akazi mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 2 Kamena 2014. Ibi bizakorwa binyujijwe mu kigo cy’Umujyi wa Kigali kitwa ‘Kigali Employment Service Center-KESC’ gifasha guhuza abakoresha n’abashaka […]Irambuye

en_USEnglish