Umugore wanjye ataha igicuku kinishye kubera akazi

Muraho neza nshuti za Umuseke, ndi umugabo mfite umwana umwe n’umugore turifashije ariko mfite ikibazo kinkomereye, ngira ngo mumfashe mumpe inama kuko ndabona aho bukera gishobora kunsenyera urugo. Mu by’ukuri mu rugo rwacu dufite akazi twembi njyewe n’umugore ariko akazi kanjye karangira kare nkataha, mu gihe umugore wanjye we ataha igicuku kinishye. Maze iminsi mbyigaho […]Irambuye

Ingamba nshya ku kibazo cy’idindira ry’imishinga ya Leta

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu gatanu tariki ya 13 Kamena Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yavuze ko nta kibazo kizongera kubaho cy’imishinga ya Leta itinda kurangira ngo kuko hashyizweho uburyo bwo kuyikurikirana. Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Ministre Gatete atangarije Inteko ishinga amategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 izatangira […]Irambuye

Ingengo y’imari ya tiriyari 1,753 izibanda ku iterambere ry’umuturage

Mu mushinga w’Ingengo y’imari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yagejeje ku Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa kane tariki ya 12 Kamena 2014, igera kuri tiriyari imwe na miliyari magana arindwi mirongo itanu n’eshatu n’imisago (1, 753, 000,000) z’amafaranga y’u Rwanda muri yo asaga miliyari 784,1 ni ukuvuga 45% by’ingengo y’imari yose azajya mu bikorwa by’iterambere […]Irambuye

Nigeria: I Londres harabera inama yiga kuri Boko Haram

Kuri uyu wa kane tariki 12 Kamena, igihugu cy’u Bwongereza kirakira inama yiga ku nyeshyamba za Boko Haram zikomeje kuyogoza Amajyaruguru y’Uburasirazubu mu guhu cya Nigeria. Iyi nama iraba ku rwego rw’abaminisitiri ikaba igamije kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro yafatiwe mu yindi nama mpuzamahanga yabereye mu mujyi wa Paris na yo yigaga kuri Boko Haram mu kwezi […]Irambuye

REMA irasaba ko abacuruza firigo barangura izuzuje ubuziranenge

Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Kamena 2014 haratangwa amahugurwa agamije kubangabunga ibidukije akaba yibanda ku bikoresho byifashishwa cyane nk’imashini zikonjesha ibyo kunywa no kurya kuko akenshi zikoresha gazi yangiza umwuka abantu bahumeka. Mu mahugurwa abacuruzi batunzwe agatoki ku kuba barangura firigo zitujuje ubuziranenge. Abahuguwe kandi babwiwe ko inzu zakagombye kugira ibyuma bitanga umwuka mwiza (air […]Irambuye

IPRC-West mu gahindura imibereho y’abaturage bayegereye

Mu kiganiro umuyobozi w’Ishuri IPRC-West cyahoze ari ETO Kibuye, yagiranye n’Umuseke yadutangarije ko ishuri ayoboye rifite gahunda ndende yo guhindura imibereho y’abaturage bayituriye, bikazakorwa binyuze mu bikorwa bifatika no mu bumenyi iri shuri ritanga. Eng. Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa IPRC-West avuga ko ikigo ayoboye gifite gahunda yo kubaka inzu enye mu gihe cya vuba zizahabwa […]Irambuye

Ikiganiro Gen James Kabarebe yagiranye n'Inteko y'Urubyiriko ya 17

Mu kiganiro kirambuye Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe yagejeje ku Nteko y’Urubyiruko ya 17, yabaye tariki ya 7 Kamena 2014, yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwari rworoshye cyane asaba urubyiruko kurwana urusigaye rukomeye rwo kucyubaka. Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku nzira ndende y’urugamba rwo kubohora igihugu. Gen Kabarebe amateka yose […]Irambuye

Israel: Reuven Rivlin azasimbura Shimon Peres ku ntebe ya Perezida

Inteko Nshingamategeko y’igihugu cya Israel yatoye kuri uyu wa kabiri Reuven Rivlin, w’imyaka 74 umwe mu bayoboke b’ishyaka Likud, ndetse akaba yarabaye Perezida w’Inteko Nshingamategeko kuzaba Perezida w’igihugu mu minsi mike iri imbere nyuma y’aho uyu mwanya uba ari uw’icyubahiro gusa umaze iminsi uhatanirwa na benshi. Reuven Rivlin, akomoka mu muryango wa kera mu mujyi […]Irambuye

Christine yasigaye wenyine, ubuzima buracyamugoye nyuma y’imyaka 20

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Nyiransengimana Cristine afite imyaka itanu, avuka kuri ba nyakwigendera Kagabo Patrick na Mukandinda Speciose, yavukiye ahitwaga komine Mwendo (mu Birambo) hari muri Perefegitura ya Kibuye, ubu aba mu mujyi wa Korongi, ntarabona inzu yuzuye yo kubamo, agerageza kwirwanaho ngo abeho. Uyu mukobwa utihanganira ibyamubayeho (rimwe na rimwe mu kiganiro […]Irambuye

en_USEnglish