Uwari umuyobozi w’idini ya Islam ukomeye mu mujyi wa Mombasa yarasiwe iwe n’abantu batazwi. Sheikh Mohammed Idris, yari umuyobozi w’akanama k’abayobozi ba Islam n’abwirizabutumwa (Council of Imams and Preachers of Kenya) yiciwe hafi y’umusigiti wegereye urugo rwe n’abantu batamenyekanye bitwaje intwaro. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yatewe ubwoba n’insoresore zo mu mutwe wa Islam […]Irambuye
Muri iyi week end ishize abanrwanyi 84 bo mu nyeshyamba za FDLR n’ababana nabo 225 bageze ahitwa Kitogo muri Congo baje kurambika intwaro zabo hasi bagasubira mu buzima busanzwe. Ibi bikorwa bya FDLR Ministre w’Ingabo w’u Rwanda avuga ko abona ari umukino wa Politiki uri gukinwa na FDLR n’ibihugu biyoshya. Itsinda rya MONUSCO rishinzwe ibyo […]Irambuye
Benshi bibuka amakimbirane yavutse ubwo Leta ya Congo Kinshasa ifatanyije n’ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) barwanaga n’umutwe wa M23, ibisasu byagwaga i Rubavu bihitana inzirakarengane bikanakomeretsa abandi bantu, Gen Kabarebe yatangarije mu Nkeko Nshingamategeko mu cyumweru gishize ko iyo hataba ubushishozi bwa Paul Kagame, u Rwanda narwo rwari rugiye kurasa Congo. Icyo […]Irambuye
Mu nteko y’urubyiruko ya 17 yateranye kuwa gatandatu tariki 7 Kamena, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko u Rwanda aho rugeze rukeneye urubyiruko rukora rukora ibintu vuba bikarangira, urubyiruko kandi rwiyemeje gukorana ubwitange mu kugeza serivise ku bo ruhagarariye. Iyi nteko y’urubyiruko ihuza abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu turere n’abagize komite, iy’uyu mwaka ikaba yari […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO Kibuye, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi w’iri shuri, Eng. Mugiraneza Jean Bosco yasabye urubyiruko kwita cyane ku cyazanira inyungu igihugu, avuga ko Ubuhutu cyangwa Ubututsi ntawabusabisha akazi. Aba bari abanyeshuri n’abakozi ba ETO Kabuye (ubu ni Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu […]Irambuye
Tariki ya 5 Kamena buri mwaka, u Rwanda n’Isi byizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bidukikije, uyu munsi Igigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) ikaba yahembye abantu ku giti cyabo, uturere, imiryago itegamiye kuri Leta ndetse na za Koperative b’indashyikirwa mu kwita ku bidukikije. Umuyobozi wa REMA, Dr. Mukankomeje Rose yanenze tumwe mu turere twatereye […]Irambuye
Kubaga utubyimba dutera kanseri y’ubwonko nibintu bitoroshye rimwe na rimwe bishobora guteza ikibazo. Kubaga ubwonko rero akenshi ni wo muti wonyine ushobora gukiza kanseri yo mubwonko, ariko uku kubaga bishobora kugorana cyane, kuko bisaba ubuhanga bw’ubikora akitonda akamaramo utwo tubyimba neza. Dr Jim Olson, wita ku buvuzi bw’abana akaba n’inzobere mu bijyanye na kanseri ‘oncologist’, […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Libya yazamuwe imyanya igera kuri 15 yose ku rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 131 ku Isi rugera ku mwanya 116 na ho ku mugabane w’Afurika ubu ruri ku mwanya wa 35. Muri aka karere Uganda Cranes […]Irambuye
Kuwa kabiri tariki ya 3 Kamena 2014, ubwo Minisiteri y’Ingabo z’igihugu yatangarizaga komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari ibijyanye n’uko yakoresheje amafaranga yahawe mu mwaka ushize, ikanatanga ingengo y’imari izakenera, Minisitiri w’Ingabo Gen Kabarebe yahakaniye abadepite ko RDF itashyira mu gisirikare abakobwa badashoboye ngo kugira ngo gusa yubahirize ihame ry’uburinganire. Nk’uko bisanzwe, buri rwego rwerekana uko rwakoresheje […]Irambuye
Nyuma yige kitari gito abayobozi b’ikipe ya Espoir FC bashaka amafaranga y’ibirarane ngo bahembe abakinnyi n’abatoza, baje kuyabona bahita banasaba FERWAFA ko umukino bafitanye na Kiyovu wa kwimurirwa itariki. Nsengiyumva Albert umuyobozi w’ikipe ya Espoir yatangarije Umuseke ko bamaze guhemba abakinnyi umushahara w’amezi abiri mu mezi atatu bari babafitiye ndetse ngo abakinnyi bose bamaze kugera […]Irambuye