Israel: Reuven Rivlin azasimbura Shimon Peres ku ntebe ya Perezida
Inteko Nshingamategeko y’igihugu cya Israel yatoye kuri uyu wa kabiri Reuven Rivlin, w’imyaka 74 umwe mu bayoboke b’ishyaka Likud, ndetse akaba yarabaye Perezida w’Inteko Nshingamategeko kuzaba Perezida w’igihugu mu minsi mike iri imbere nyuma y’aho uyu mwanya uba ari uw’icyubahiro gusa umaze iminsi uhatanirwa na benshi.
Reuven Rivlin, akomoka mu muryango wa kera mu mujyi wa Yeruzalemu yamaze imyaka isaga 20 mu Nteko Nshingamategeko y’igihugu cye (Knesset), azasimbura umukambwe Shimon Peres, w’imyaka 90, we akazaba ashoje manda ye muri Nyakanga 2014.
Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel ubundi ntiyumva ibintu kimwe na Perezida mushya Rivlin, bahanganye igihe kini, ariko mu minsi yashize Netanyahu yemeye gutanga Rivlin nk’umukandida ukomoka mu ishyaka rye.
Uyu mugabo Rivlin, afatwa nk’umuntu w’umunyakuru akaba azwi cyane kandi ashyigikiwe na benshi nk’umuntu wubaha amahame ya Demokarasi.
Mu matora yari ahanganye n’abandi bakandida bane. Mu cyiciro cya mbere cy’amatora abadepite bananiwe gutora ku bwiganze buhagije bw’amajwi bituma Rivlin ajya mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ahanganye na Meir Sheetrit, wari mu ishyaka ry’aba (Centrist) amutsinda ku majwi 63 kuri 53.
Umwanya wa Perezida muri Israel watakaje icyizere, igihe kikaba cyari gishize Shimon Peres agerageza kugarura ishema ryawo nyuma y’aho uwari Perezida, Moshe Katsav, yategetswe kwegura akava ku butegetsi mu 2011 agahita atangira ubuzima bushya bw’igifungo cy’imyaka irindwi muri gereza kigera ashinjwa ibya by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Shimon Peres yongeye kugarura icyizere cy’uyu mwanya w’umukuru w’igihugu bitewe n’imyitwarire ye izira amakemwa mu rugo iwe no mu mahanga.
Reuven Rivlin, yabaye umunyamategeko ku bw’amahugurwa y’igihe gito, ntazwi cyane ku ruhando mpuzamahanga ariko agomba kuyobora Israel mu murongo w’abamubanjirije.
Igihugu cya Israel cyiyoborwa akenshi n’abantu babaye inararibonye muri politiki, ariko uyu mwanya urasaba umuntu urenga politiki isanzwe itavugwaho rumwe akizana ijwi ryunga abatuye igihugu, rybaka politiki kandi ryita ku kuzamura imibereho y’abatuye Israel.
N’ubwo ibintu byaba ari uko bimeze ariko, Perezida mushya Rivlin ashobora kuzazana impinduka zitari zitezwe na buri wese.
Uyu mugabo ntiyigeze ashyigikira ko Israel iva mu gace ka Gaza yari yarigaruriye mu 2005, yanamaganye igitekerezo cyo gucamo ibice igihugu hagashingwa leta ya Palestine igomba kubana mu mahoro na Israel.
Nyamara ariko, Reuven Rivlin ashyigikiye ko abatuye Israel bose baba abaturage b’igihugu kimwe banganya uburenganzira, ariko bose bakita ku busugire bw’igihugu cya Israel.
New York Times
ububiko.umusekehost.com