Digiqole ad

Nigeria: I Londres harabera inama yiga kuri Boko Haram

Kuri uyu wa kane tariki 12 Kamena, igihugu cy’u Bwongereza kirakira inama yiga ku nyeshyamba za Boko Haram zikomeje kuyogoza Amajyaruguru y’Uburasirazubu mu guhu cya Nigeria.

Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan ubwo yari Paris mu nama yiga kuri Boko Haram, ari kumwe na Francois Hollande
Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan ubwo yari Paris mu nama yiga kuri Boko Haram, ari kumwe na Francois Hollande

Iyi nama iraba ku rwego rw’abaminisitiri ikaba igamije kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro yafatiwe mu yindi nama mpuzamahanga yabereye mu mujyi wa Paris na yo yigaga kuri Boko Haram mu kwezi kwa Gicurasi gushize.

Ibihugu binyuranye bituranye na Nigeria, U Bufaransa, U Bwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Umuryango w’ibihugu by’Uburayi n’Umuryango w’Abibumbye baribafashe ingamba zitandukanye zo guhangana na Boko Haram.

Izo ngamba harimo izo guhanahana amakuru ajyanye n’Inyeshyamba za Boko Haram zigendera ku matwara akaze ya Kisilamu no guhuriza hamwe ibikorwa bigamije kubohora abana b’abakobwa uyu mutwe washimuse ubakuye mu ishuri ry’ahitwa Chibok, amezi abiri arirenze.

Uko ibintu byifashe inama y’i Paris isa n’aho ntacyoyagezeho mu bijyanye no kugabanya ingufu n’ubukana Boko Haram ifite mu kubangamira abaturage.

Gusa igihugu cya Cameroun cyiyemeje kongera ingabo ku mupaka gihana na Nigeria, abagera ku 3000 n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye ni bo ubu bari hafi y’umupaka nk’uko bivugwa n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Inama y’i Paris yari yasabye ko igihugu cya Cameroun cyagira uruhare rukomeye mu kurwanya umutwe wa Boko Haram dore ko leta ya Borno uyu mutwe ukoreramo yegeranye n’iki gihugu.

Uretse uko kongera ingabo, ibindi byavugiwe i Paris ni amakabyankuru cyangwa byabaye amasigaracyicaro, guhanahana amakuru ajyanye na Boko Haram hagati na Nigeria n’inihugu bituranye byarananiranye.

Ikindi igisirikare cya Nigeria kiragoye gukorana nacyo, nta bikoresho bihagije gifite, ikindi nta myitozo ihagije gifite yo kuba cyagaba igitero simusiga. Nk’uko RFI ibitangaza ngo ingabo za Nigeria nta kintu zifite cyazitera kugaba igitero (motivation), ubutasi bwazo burajegajega ikindi ni ukumenya uko zakoresha amakuru zifite no kunoza umugambi w’icyo zayakoresha.

Ruswa na yo ica ibintu muri icyo gisirikare ni ikindi kigeragezo, kandi ibihugu bishyigikiye Nigeria ntibishaka kwambara isura y’amabi ingabo za Nigeria zishinjwa buri gihe.

Ubwo rero ibyo bihugu byinubira kuba ingabo zabyo zakorana n’igisirikare cya Nigeria ndetse bikanga gusangira amakuru bifite kuri Boko Haram.

Amerika yo ibivugira ahabona ariko ibindi bihugu biracyabitse ibanga n’ubwo na byo bihora bibitekerezaho.

Boko Haram yo ikomeje gukora ibikorwa byayo

Aho ibintu bibera inama ya Paris ntacyo yahinduye mu kugabanya imbaraga za Boko Haram, cyangwa ubukana ifite mu guhungabanya abaturage. Mu minsi ishize uyu mutwe nibwo wakajije ibitero mu Majyaruguru y’Uburasirazuba aho bigaragara ko washinze ibirindiriro.

Boko Haram ntigishishikajwe no gutera ubwoba abaturage cyangwa kwigarurira bimwe mu birwango bya Leta ya Nigeria. Muri iyi minsi noneho yagabye ibitero bikomeye mu Majyepfo ya leta ya Borno, ahitwa Gwoza, hafi y’umupaka n’igihugu cya Cameroun.

Izo nyeshyamba ziracyariho zidegembya, ingabo za leta ya Nigeria na zo zirebera ntacyozikora ngo zibameneshe. Bisa n’aho ingabo za Nigeria ntacyo bizibwiye ahubwo wagira ngo zimeye guturana n’inyeshyamba.

Nta yindi mpamvu izibitera ni uko nta muntu uhari wo kuzishyiraho igitutu, n’agace zirimo ni nkeya ku buryo zitakwihambira kuri Boko Hram, ntizifashwe neza mu kigo cya gisirikare kiri mu ishyamba ry’ahitwa Sambisa.

Nyamara ariko ibitero bihoraho bya Boko Haram byo kwiyenza no gusahura byirukanye abagabo mu ngo zabo, bituma muri ako gace abasivile binjira mu by’urugamba bashyiraho ubwabo inzego zo kwirindira umutekano (comités d’auto-défense).

Abitegereza ibintu babona ko ntakitezwe ko cyahindura uko ibintu bimeze, bityo ibyo bitero bya Boko Haram bikaba bizakomeza kwiyongera bigafata indi ntera.

Ku rundi ruhande ariko ingabo za Nigeria zisa n’aho zabuze icyo zakora, ibi bigaterwa n’uko zihubutse zikagaba igitero simusiga ku nyeshyamba byatuma abana b’abakobwa bafashwe bugwate batangira kwicwa, ibi bikaba bitagwa neza igisirikare ndetse na Leta ya Nigeria.

Uko ibintu bimeze uko rero, Boko Haram ibyururira ikagaba ibitero ku ngabo za Leta nk’uko yabikoze ahitwa Gwoza, ndetse mu minsi ishije yanashimuse abandi bagore hari kuwa gatandatu ushize mbere yo kurasa ku baturage b’abasivile no gutwika inzu mu duce tubiri mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Nyamara n’ubwo izinama zibaho, hari abanenze ibihugu bya Afurika kumva ko umuti w’ibibazo bifite uzaboneka ari uko byagiye i Burayi no muri Amerika, abenshi bakemeza ko mu gihe ibibazo nk’ibi bikomeye byo muri Afurika bitizwe n’ibihugu bireba bitazigera bibonerwa umuti nk’uko byanagarutsweho mu nama mpuzamahanga ya Banki nyafurika itsira amajyambere (BAD) iherutse kubera i Kigali.

RFI

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Kwica Gitera cg Kwica IKIBIMUTERA? nako ngo ni Islam daaaaaaa. Hahaaaaaaa. Iniji yemera ibivuzwe byose, ariko umuhanga……

    • Ariko izo mpamvu zibatera gukora amahano nizihe islam mweee!! mba numva mukangisha !! abagome gusa muzabibazwa ibyo mukora byose

  • uyu mu type ngo President ariho agurisha igihugu gusa ejobundi hari kwisoko i paris none ubu ni i Londre, kandi abasaza na bareb kure nka President Obasanjo,Kagame…..bamugiriye Inama ko ikibazo gikwiye kugekukira 1)muri Nigeria, 2)bagenzi ba Afrika ntabahishe ukuri kwikibazo naho bamufashe. Ubuse kuva yava i Paris bamufashije iki?guseka, kwohereza inganda zabo, nindege zibakingira naho ngo bahiga abana bibwe, za Drone zireba no munzu ubu ntiza babona babishatse????IGIHUGU KITAGIRA LEADERSHIP WE!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish