Umugabo nta bushake bwo gutera akabariro akigira, simushira amakenga
Mwaramutse bavandimwe, nshimishijwe no kubona akanya ngo mbagishe inama kuko mufasha benshi.
Nashakanye n’umugabo dufitanye abana batanu, nyuma nza kumva ko yabyaye undi hanze mubajije arabinyemerera ansaba imbabazi, ndamubabarira ubuzima burakomeza ariko atangira kugira stress yo kwita ku mwana na nyina.
Rimwe yajyaga abimbwira ubundi akicecekera akabyibikaho wenyine, ariko noneho naje gusanga agenda ahinduka ku buryo ibyo kubaka urugo kw’abashakanye byagabanutse.
Dusigaye tumara amezi abiri tubana nka musaza na mushiki mu cyumba cyacu, ariko ubundi agaseka bisanzwe n’akazi ke akagakora nta mwaga ariko nkibaza nti ese yagize ikihe kibazo?
Rimwe mubaza igituma nta bushake akigira mu buriri, akansubiza ko yumva bitaza kubera stress ariko ndibwira nti reka mbabaze niba ibyo mubizi ko bibaho cyangwa se yaba ampishe ikindi kintu nk’uko mbere hose yabigenje kuko byose birashoboka.
Ndibaza nti ese impamvu imutera stress yaba ari njyewe ngo nikosore, mbigenze nte se ko numva nkora uko nshoboye nkamufata neza?
Murakoze ku bw’ubufasha muri bumpe.
Umukunzi wa UM– USEKE
0 Comment
Njyewe numva wazajya umuha care yose ibaho,ukamutegurira udu suprise dutandukanye, ubundi umunsi umwe mukazasohokana ahantu hatuje mwenyine ukamubaza witonze ikibazo afite cq agufiteho ubundi ukazareba icyo bitanga.NB: Uzage umutekera neza, uhore ucye imbere ninyuma,umuvugishe neza
sorry najye ndumugabo byabayeho sinzi ikibazo fite. ariko stress ibifitemo uruhare.
Madame, wigira ubwoba, umugabo wawe ashobora kuba afite ikibazo gituruka kuri uwo mwana yabyaye hanze akumva ko utamubabariye nyabyo ! gerageza kumuvugisha neza umusekere, umwereke ko ubuzima bukomeza umukunde azakugarukira burundu
Erega wihangayika bibaho. Nyuma y’imbyaro 5 birashyika ko umuntu ataba akibikenera cyane ariko bigeraho bikarangira umuntu akagaruka muri mood. Numugaragariza urwikekwe ahubwo uzatuma anabishakisaha abibure kubera bizamutera ubwoba agahatiriza byakwanga akagirango yararozwe umva ko afite n’umugore wundi umukekera. Iyo mumutwe hadatuje niyo wagira ute ntibitungana. Ihangane ukomeze kumugaragariza ikizere nawe abibone maze akwibonemo bizahita biza ubutazasubirayo ,kandi warakoze kumubabarira buriya azahora abizirikana arusheho kugukunda kuko uri muri bacye bihangana bene ako kageni
Arwaye urwikekwe ahora yumva umutey’ubwoba kuko yaguhishe ukabimenya,ubwo rero abona ko wamutakarije icyizere,ni wowe uzamusubizamo akanyabugabo ukamwerekako ntakibazo na gito nah’ubundi yazazinukwa burundu agasanga nyina wuwo mwana,cunga sana ntakagucike muguyaguye azigaruramo icyizere stress afite ni iyawe.
Uramubihiriza ubwo!
Ariko murasetsa ariko mbaze nkubau iyo aba ari uwo mugore wabyaranye nundi mugabo kandi barikumwe ubu biba byarageze he? abagore barawe pe none rero ubu uwo mudamu niwe giye kwinginga kandi!!!!! ese mbere hose niba atari ingeso asanganywe kuki atariwe wabanje kubimubwira ntategereze ko uwahemukiwe bitavugwa ariwe umubaza ubwo urumva iyio atamubaza yari kubyara nabandi da. inama namugira niyo kumubaza neza igituma adakora ishinagano ze neza atamubwira ukuru akamubwira ko nibikomeza ashobora kumusezerera,kuko ubuzima sibwo gukinisha buri muntu wese aba akeneye kwishima.
surwumwe.
Mbanje kubasuhuza kandi mbasaba inama ngo mufashe , umugabo wanjye asigaye yibera muri whatsapp yirirwa yifotoza yohererezanya nabakobwa nabagore amafoto stress zandeze numva namuzinutswe nkore iki ? kubibona byamenaguye umutwe mufashe murakoze .
aba afite aho avuye, ntibazakubeshye ntawe utabikenera, uzabigenzure neza niba koko ntahandi anyura surtout niba uwo mugore byarashize burundu kuko baravuga ngo aho yaciye ntihaca urwango. hama nusanga ari nta ngeso muzaganire neza umugarure gahoro kuko nabyo bibaho. courage
nibyo Stress igira uruhare mu gutuma abagabo batakaza ubuashake bwo gukora imibonano, ariko ntabwo BIBAHO(ibi mbikubwiye ndi umugabo nanjye)ntabwo BIBAHO ko umugabo yamara amezi 2 atagize ubushake, yewe niyo yaba arwaye ntibibura kubaho ukabona mu ipantalon ntibimeze nk’ubusanzwe(ngira ngo urahita wumva icyo mvuze), kandi rwose niko abagabo tumeze dutandukanye cyane namwe abagore, ngira ngo ubizi neza ko mwebwe (abagore) mushobora no kumara n’amezi 3 nta bushake bwa cyane mugize igihe hatabonetse umuntu ubendereza, ariko ku mugabo siko bimeze kuko nyuma y’icyumweru kimwe umubiri utangira kohereza imisemburo itera igitsina kwivumbura kuki burya intangangabo ziba zigomba gusimburwa kenshi mu mubiri hagakorwa izindi niyo mpamvu kandi nawe ubizi neza ko hari igiye yabyukaga mu gitondo ugasanga hepfo iyo hari ibyashinze imizi bigushakisha(umbabarire nkubwire nkoresheje imvugo direct y’abashakanye) ndeste ugasanga akwiyenzaho kugira ngo niwemera nawe muhite musubira mu buriri. Rero uzabanze ugenzure ibi NIBYO BIFATISHA UMUGABO BWA MBERE, nyuma y’iyo myitwarire, ni kangahe umaze kumubona abyuka muri iyo mimerere muri ayo mezi? Madame sinkubere umucamanza ngo nemeze, ariko niba bitakimubaho ayo mezi akarinda ashira, uzakore iperereza! kandi se iyo ayo mezi ashize ukabona wenda hari icyo akumariye, ubona abikora nka mbere, cg aba ameze nkuri kurangiza devoir yahawe ariko nta byiyumvo? bimeze bityo nabwo waperereza. Nawe nguhindukirane gato nkubaze, aho ntiwemeye iby’uwo mwana, ariko ukamushyiriraho amategeko akomeye ku buryo yabonye ko wabyemejwe n’ingufu, wenda akaba adashobora kubasura, Ese uwo mwana wemera ko aza aho iwanyu? aho umugabo ntareba ukuntu umwakiriye agasobanukirwa imbabazi watanze izo arizo!!??? ese ujya umubaza amakuru y’uwo mwana? akabona uramuhangayikiye nkuko uhangayikira abawe? burya rero abagabo ntidukunda kuvuga ikiturimo(ni byiza ni na bibi) ariko burya tuba twabonye uko ibintu bihagaze.rimwe na rimwe tukumva turazinutswe, urabyumva ko hepfo aho siho twasigira ikizere rero, ako uzarebe uko ukitwaramo nako, nkwifurije urugo rwiza
Nibaza ko kuva wakumva iyo nkuru mw’isura yawe yahise ihinduka ,n’imvugo ikaba yarahindutse ,noneho mwanagera mu buriri ugasanga uhita ubwirohamo nta no kuganira ngo ube wamubaza uko yiriwe cg ngo ube wanamuha umwanya wo kuba yakubaza uko wiriwe . Buriya umuntu wakoze amakosa ,agira andi maso amwereka n’ibitariho ,rero nk’inama ,n’ibyo byo kuvuga ngo usigaye ubona yita ku mwana na nyina ,ako nako ni kamwe kagomba kugufasha kumenya ,niba warahindutse cg ukiri nka mbere . Nusanga ibi aribyo ,wigarure umwereke ko ukeye ,kubera niba yarakwemereye ko yabyaye uwo mwana ,nta kizamubuza kumufasha ,byiza rero sa numufasha kumva ko ari byiza gufasha umwana yabyaye ,kubera ko nibikurenga ugatangira ukajya uvuga ngo frw ajyahe ,hakaza umwuka mubi mu rugo ,nta mutima azajya agira wo gutaha kare mu rugo ,ahubwo azajya ajya gushaka aho agorobereza noneho ahubwo usange agiye no kureba wa mwana we na nyina .Nyabuna sinzi niba hari undi wamfasha kukugira inama ,uretse ko nubyitwaramo neza umutima w’umugabo wawe uzawigarurira kandi azajya ahora agusaba imbabazi ,nabona ko koko yaguhemukiye kandi azanakubaha gusumba mbere ,ariko ikintu bita igitsure ugishyire kureeeeeeeeee .Mbifurije amahoro mu rugo rwanyu
abantu mutanga inama zo guhendahenda sibyo uwo mudamu nawe afite ibikomere kumutima kandi agerekeho kujya kwinginga uboshye ariwe wamuhemukiye ? ujye umufata nkuko wamufataga mbere ibikomere byo murukundo niyo byaba byarahawe imbabazi ubwonko ntiwibagirwa kandi gukomeresta urukundo ubawishe ubuzima .
Njye ndumusore wimyaka 37 nfite abana 3 nkunda cyane, madame wanjye ndamukunda bihebuje sinshobora kumucya inyuma, mfite 80 kgl et 1m 85, kurya ndabishobora pe, kunywa nibindi bindi, akabariro ndagatera muburyo nshobora kugeza 7 fois par nuit kandi burijoro ntagusiba, madame biramushimisha rwose antekera chaque fois ibiryo spécial muburyo binfasha kubaka umubiri doreko afite akazi keza nanjye akandi, ariko ngize amezi abiri nigicye ntazi icyo gutera akabariro bivuga , kubera stress zakazi kugenda ijoro nkagaruka ijoro gutera akabariro byaranze neza neza bivugako nawe ntagikuba cyacyitse ubwo ni fatigue zakazi humura bizaza,.
Njyewe maze hafi 4 mois kandi mbere namaraga 3 jours nkumva najya no mundaya kandi byambayeho kenshi kumva kwihangana biranze, ariko ubu ndatuje kandi ntacyo bitwaye pe, biza rimwe na rimwe, nabajye kwibaza ibyambayeho ariko nsanga ibintu byose biterwa n’imwaka umuntu afite n’ibihe urimo, nimba afite akazi cg stress byo ntibyaza wapi, ikindi wowe madame wareba neza nuko wasanga nawe waramubabariye ariko ukajya umu controlant cyane kuri buri kantu, rero uzagerageze kujya umuba hafi umubabarire burundu kandi umwiteho, naho uvuga ko wakomeretse cg umugabo ari ugomba kukwitaho byo sibyo hano hari ababa bashaka gusenya no guhangana kandi murugo igikuru n’amahoro kandi ndagushimira cyane.
Urakoze rata hamani.Irinde kumurebuzwa,worohe mu mutwe.dore abagore ndabazi nanjye ndiwe iyo twaketse abagabo amabinga tumera amababa!,ashobora kuza atinzeho agasanga wazuruye uti buriya ya nyuze hahandi,wabona nta mafaranga uti yayahaye wa wundi,telephoneye ugahora uyicunga ngo urebe ko bamwandikiye,yarya duke uti yanyuze hahandi n’izindi nshyuro ahasigaye ukirabura mu maso umutwe ukaremera amaso agatukura ibirenge ukabitambika amenyo ukayasya mwagera mu buriri ngo cwe.ubwose uwabikunda kajana we yahera he ko areba inyifato yawe akazinukwa nako ikazinukwa dore ko zizinukwa kuruta banyirazo urakayibona yagukunze iyo yakwanze biba ari shyano(ndavuga inyubahiro)!n’utubazo nawe urebe n’usanga ari ntatwo ugira utegereze azakira mama
Muraho mwese!!!madame inama nakugira nukuguma uri wowe ariko niba ugira umutima mwiza!!! naho ibyokubembereza NON please ko numvayaragukoreye amakosa akabije noneho wowe abariwowe umuha care!!!!!y’iki?????uzamureke ntabw’ uzapfa buriya Numara igihe utabikora uzabyibagirwa ntakindi!!!!uziko abagorebagowe di ubwose wibaza ko uwomwana yabyaye asambanye bizibagirana????ntibishoboka nagato umwana ntakibazo afite ariko burigihe azajya akwibutsa ko umugabo yaguciye inyuma, abure we kukwibagiza ngo niwowe ugiye kumuha care ariko kweli narumiwe pe,, mureke harutwo ahugiyemo niyumva bimurambiye azagaruka, wowe gusa icyo nakubwira nukugwa neza nkumuntu mwiza gusa ariko ntagukora ibyamirenge ngo umusohokane ujye kumubaza ikibazo afite kuki?????
madame numubembereza azasubirayo kubyara uwakabiri ikorere gahunda zawe ntumwiteho bitari bisanzwe umwereke ko ntanicyo bikubwiye ubwo nubembereza wenda yaranakuzaniye sida ?? ahubwo uzanipimishe urebe irerere abantu ukore gahunda zawe wirinde kureba ibyahize ntukabitegereze nujya gutekereza ujye uhita uvuga ngo sinshaka gutekereza ubyirukane bizagufasha ntukabembereze indaya izakubembereze yo yaguteye igikomere kumutima .
Simpakana ko kuba umugabo wawe ntacyo akubaza mu buriri bikubangamiye, ariko na none ukwiye no kubanza kwibaza impamvu: ese aho yenda si uko muri iyi minsi afite ibindi bimuhangayitse? Aho ntiwasanga asigaye agira akazi kenshi bigatuma ataha ananiwe? None se aho wowe ntiwaba warigize ingwe bugondo mu rugo kubera iby’uko yabyaye hanze ukaba umuha ifunguro ry’imihayo yakureba ubushake bugashira? Mada banza witonde were gupfa kwemeza ko abiterwa n’uko ajya ahandi bamukemurira ibibazo. Ikindi ukwiye kumenya ni uko bitewe n’imyaka y’ubukure hari aho umuntu agera ubushake bukagenda bugabanuka. Ukwiye kumenya kandi ko abagabo bari mu bantu bambere bakunda umutuzo haba hari n’ibibazo bagashaka inzira zo kubikemura, ariko ntibakunda shyushyu ya buri kanya. nanjye hari igihe ntaha numva nishimiye kuba mu rugo nkaganira n’abo mpasanze , nahakandagira nkasanganirwa n’ibibazo, imihayo n’incyuro nkakata nkasubira inyuma kujya kuganiriza icupa ry’ibyeri ngo ndebe ko amasaha yicuma nibura nkasanga yaguye agacuho yasinziriye. Ubwo kandi nsanga noneho yajimbije ngo mvuye mu bagore!Ngaho rero tekereza bene nk’uwo ati hindukira! Oya mwisubireho turi abantu nti turi amatungo ba di! Ese ubwo wowe uwagira ibyo akubaza hejuru y’incyuro n’umunaniro no guhangayika wakwemera? Nabahatiriza numva ngo hatowe itegeko ryo kubahanira ihohotera.
Madame ni byiza kuba warabajije ikikibazo gusa njye nakubwira ko ibi bishobora kubaho kubera ko umugabo wawe hari ubwo aba afite ibindi bintu byinshi atekerezaho chane igihe cyose. Hari ubwo yaba aha agaciro imirimo ye na plans afite mubikorwa no mubitekerezo cyane kuburyo ntakindi atekerezaho cyane nkabyo. ubwo rero hakenewe gushakisha uburyo bwo kuruhuka bihagije ariko habanje kwihutishwa kurangiza no gushyira muburyo bimwe mu bintu by’ingezi yaba afite mubikorwa cyangwa mubitekerezo. Ikindi nkuko abenshi bagiye babigarukaho ni strees ariko iyo stress ikagira ingaruka nkiyo ikomeye iyo ibiyitera ari wowe nka madam we biturukaho. aho ukeneye kureba niba imyitwarire yawe itamutera kutakwishimira cyangwase guhora ababaye muriwe kabone niyo atabikwereka. Ikindi ni uko Stress nanone ni uko iyo stress ituruka kuyindi mpamvu ifite aho ihuriye na sex nko kuba yaguca inyuma cyangwa hari abandi bagore bahora bashaka kumuganisha muri izo gahunda bishobora gutuma rwose as nuhuzwe iyo mibonanano. Ariko wite cyane kuguzusuma uburyo mubanye uko muvugana nuko wowe ubwawe umwitwaraho. Murakoze!
Ahaa erega si urwumwe!Nge tumaze imyaka irenga itatu twibereyeho gutyo yewe namubaza ikibazo gihari akambwira ngo ni nge. Namubaza nti gute se akabura icyo ambwira. Gusa nabimubazaga mbere ngeze aho mbona ambwira nabi mpitamo kumwihorera. Rimwe rero reka nge muri box ya facebook ye niwe warumpaye PW mbone n’abagore bandikiranye bamuha gahunda zo kubonana (byanditse gutyo: Wambona wambwiye, nasaba uruhushya mu minsi y’akazi nta kibazo,…) n’ibindi byinshi. Narabyakiriye sinanabimubwira kuko mbere yajyaga andahira ngo ntiyanca inyuma, ariko biza no kurangizwa no kugaragaza umwaga iyo twaganiraga kuri iyo ngingo. Ubu ndetse kumubaza ibijyanye niyo ngingo hashize imyaka ibiri yose. Niyo yiswe ko hari icyo akeneye niyo nyubahiro ntihaguruka akora by’umuhango gusaaaaa akarangiza ibye. Yewe ni agahomamunwa.Igitangaje nuko mubwira ngo ndabirambiwe ibyo arimo nti reka nzishakire undi mugabo akambwira ngo naratinze byerekana ko ntacyo bimubwiye. Gusa ikinyicaje aho ni abana twabyaranye naho ubundi naba narigendeye kuko birababaza kandi nawe utabura aho ujya gukemurira ikibazo wifitiye.Mugenzi wangye rero ihangane hariigihe bizashira ukanabyakira ugasanga nta mpamvu yo kujya muri izo ngeso kuko mu Kwihangana habonekamo ibisubizo nange ntegereje.
Si urw’umwe.! Burya bwose rero ruri hose ! Njye ndi umugabo. Namaraga icyumweru BIGACIKA. None umva ko n’abandi bibabaho. Madam rero inama nakugira, ntiwishyiremo cyane ko ashobora kuba hari ahandi anyura! Bibaho cyane bitewe n’imyaka agezemo cg se ubuzima n’ibibazo yaba arimo mu gihe runaka. Sinamushinja cyane ibyo wowe ukeka, kuko birizana nubwo ntaho yaba yagiye. Sinahamya kandi ko ubwo yabyaraga uwo mwana ubwo bushake bwagabanutse ( ni wowe wabimenya) ! Gusa wumve ko bibaho , ahubwo aho kumukeka, baza ibiribwa byongera ubushake , ( cyane cyane ibibisi) ubimuhate, akore sport… wirebere ko mutabyungukiramo mwese..
ibyo bibaho rwose, najye ndi umugabo ukuze ariko hari ubwo mara amezi abiri ntacyo ntekereza kuri ibyo.
ndabashimiye ku bw,ibitekerezo n,inama zanyu ntabwo narinziko umuntu w,umugabo yamara amezi 2 yose cyane uko muzi kuko nibyo afite 50years ahari icyangoye ni uko aho menyeye ibye byo kunsha inyuma ariho yahindutse kuko igihe yari kumwe n,uwo mukobwa mpamya ko yadufatanyaga kuko bamaranye igihe kinini ntabizi aho haziyemo umwana biramugora gutekereza iby,umwana ubanza aribyo byamuzonze kuko abagabo iyo aca iinyuma umugore we aba aziko nta kibazo nyuma niho asa n,ukangutse noneho bigafata indi sura izonga cyane umugore w,isezerano!ariko byobyo narahindutse kuko nahoraga nseka buri gihe mubwira inkuru nyinshi ariko byararangiye numva nta mpamvu kuko morali yaragabanutse cyane nahindutse ntanabishaka ibyo nabyo mbibwirwa n,abasanzwe banzi!reka dutuze ndumva ruri hose
uzasange pasiteri azabafasha
Ibyo by’aba Pasiteri nabyo nta muti urimo. Azizere Imana, asenge Imana kuko na Pasiteri ari umuntu wagwa mu cyaha nkawe! None se Nturabona ko n’aba Pasiteri basaba Inama kuri uru rubuga? Ushobora gusanga Pasiteri ngo akugire Inama mukisanga mwembi mwaguye mu bishuko!!!!! TAKE CARE!!
uwo mugabo wasanga waramuzengereje neza neza nk’uko uwanjye amereye, imyaka itatu yose. namwe abagore mujye mwisuzuma murebe niba aho kuzuza inshingano zanyu mutirirwa muhoza abagabo banyu ku nkeke! Dore rero ikibazo cyanjye jye uko giteye: Jyewe uwanjye yaranzengereje kuburyo ubu numva ntakimushaka rwose. amahane ye ya buri munsi ngiye kuziruka kdi ndi umuntu w’umugabo. nkeneye nanjye ubufasha rero. Ndi umugabo, mfite umwana umwe, imyaka 30, nditunze kdi narize bishobotse. abantu bose bantangira ubuhamya ko nitonda kdi nanjye mbona ngerageza. simbungera, sinywa inzoga, sinshurashura, nkunda umurimo kdi mfite n’urukundo. ndifuza umugore utagira amahane, waba yibana, atagira umugabo kuko ntawe nifuza gusenyera jyewe. akaba yishoboye, afite umutekano aho atuye kandi nta sida cyangwa ibindi birwara afite, maze nkamwihera urukundo rusesuye kuko mbona undi aho kurwakira stress ye irenda kuzanjyana mu bitaro. uwo mugore rero agomba kuba ari mwiza, atarengeje imyaka 32 kandi niba afite abana bakaba batarenze umwe. nyandikira kuri e-mail yanjye: [email protected]. ibindi tuzabipanga tumaze gushimana. Please agomba kuba atagira amahane kuko nkunda umutekano.ndi
umugabo mfite imyaka 30. mfite umugore n’umwana umwe. nditonda mu
rugero, mfite akazi kandi narize bihagije. gusa nashatse umugore mukunze
pe! tumaranye imyaka 3. ariko muri iyo myaka yose sinigeze ntuza kubera
imyifatire y’uwo twashakanye nasanze itabanyikana n’iyanjye. mu buzima
bwanjye sinkunda amahane, ampoza ku nkeke ku buryo numva nihebye rwose
bihagije. ni kuba iyi myaka ishize ingana itya ni ukwihangana gukomeye.
Ndumva narananiwe nukuri kuko nikoreye umutwaro uremereye cyane.
none ndifuza umugore waba ufite ikibazo nk’icyanjye ariko akaba adafite
umugabo kuko ntawe numva nifuza gusenyera. umugore ukiri muto utarengeje
imyaka 32, akaba ari mwiza, yibana kandi yishoboye, afite umutekano aho
atuye, adafite abana barenze umwe, kandi atarwaye sida cyangwa ibindi
birwara. akaba kandi yarize afite ubushobozi, icyo akeneye ari umugabo
uzamukunda akamutonesha. Sinjarajara, simbungera, sinywa inzoga, muri
make mbona ndi ku murongo. apfa gusa kuba atagira amahane, ashyira mu
gaciro, atari ikirara indi migambi tuzayifatana umwe amaze gushima
undi.uwaba abyifuza anyandikire kuri e-mail ikurikira:
[email protected] ndategereje kdi nziko tuzagerana kuri byinshi
byiza.please rwose sinkunda amahane ndashaka umuntu tuzubahana muri
byose.
Ibyo bibazo bishyikira abagabo benshi ntarwango ruhari. Biterwa n’ibintu byinshi ntari buvugire aha ariko ni muganire noneho umuhe iyi email rladislas@ymail. com nzamuha inama, murangire n’umuti kandi bizashira burundu. Burya umubiri nawo uba ugomba gukorerwa entretien nuko tutabimenya.
ni uko byagenze nyine ubutaha azakubwira ko yakoze sport nyinshi, ubutahe agushinje ko umustressa bikagenda, ubutaha ko nta care umuha, ko utamustimula… ahaa. yewe ni aho kumirwa. Gusa birashoboka ariko n’aho nakagendeye nta mugabo wamara amezi abiri ngo ni stress, wenda iminsi 3
Abadamu mukwiye kwisuzuma uruhare rwanyu mu bibazo muhura nabyo by’urushako kuko usanga akenshi ari mwe na Nyirabayazana!!! Reka mbabwize ukuri buriya nkuko bajya babivuga umugabo ni umuntu byoroshye cyane kumugumana iruhande rwawe iyo ubyitwaramo neza ukamugusha neza, ukamuha cares zose zikenewe ntacyo atagukorera niyo yaba ananiwe gute kuko hari n’uburyo bunyuranye bukorshwa iyo umwe muri ba Partenaires ananiwe cyane cyane umugabo kuko ariwe ukoresha energy nyinshi!! ariko ndashaka kubibutsa ko mbere ya cares zose uzaha umugabo uzabanze umwubahe kandi umwubahishe bitari ibyo n’akazi kawe!!!
Burya uko byoroshye kumugusha neza no kumugumana ni nako byoroshye cyane kumutakaza iyo utitwaye neza!!! Ndarangiza ngira inama uriya mu mama kimwe n’abandi bafite ibibazo nk’ibye ko abagabo 100% ntidukunda induru na stress kandi iyo umugabo agukoshereje rimwe wenda yacitswe kubera ibishuko biri hanze aha bikaba byavamo no kubyara umwana hanze nagusaba imbabazi uzazimuhe ubikuye ku mutima kandi wirinde kujya ubimucyurira buri gihe iyo habaye akantu gato kuko uzaba uri kuzura akaboze ahubwo urusheho kumukunda nibinashoboka umusabe ko yazana uwo mwana mukamurerana na barumuna be!!! Ikindi abagore mumenye kurwana intambara y’urukundo kugira ngo mugumane abagabo banyu kuko hanze aha hari abakobwa/abagore benshi cyane kandi beza babakeneye kandi biteguye kubaha cares mwe mwabuze!!! Buriya kuba ufite umugabo ni umugisha ukomeye ukwiye gushimira IMANA hari benshi bababuze kandi bujuje ibisabwa byose!!
Abadamu mukwiye kwisuzuma uruhare rwanyu mu bibazo muhura nabyo by’urushako kuko usanga akenshi ari mwe na Nyirabayazana!!! Reka mbabwize ukuri buriya nkuko bajya babivuga umugabo ni umuntu byoroshye cyane kumugumana iruhande rwawe iyo ubyitwaramo neza ukamugusha neza, ukamuha cares zose zikenewe ntacyo atagukorera niyo yaba ananiwe gute kuko hari n’uburyo bunyuranye bukorshwa iyo umwe muri ba Partenaires ananiwe cyane cyane umugabo kuko ariwe ukoresha energy nyinshi!! ariko ndashaka kubibutsa ko mbere ya cares zose uzaha umugabo uzabanze umwubahe kandi umwubahishe bitari ibyo n’akazi kawe!!! Burya uko byoroshye kumugusha neza no kumugumana ni nako byoroshye cyane kumutakaza iyo utitwaye neza!!! Ndarangiza ngira inama uriya mu mama kimwe n’abandi bafite ibibazo nk’ibye ko abagabo 100% ntidukunda induru na stress kandi iyo umugabo agukoshereje rimwe wenda yacitswe kubera ibishuko biri hanze aha bikaba byavamo no kubyara umwana hanze nagusaba imbabazi uzazimuhe ubikuye ku mutima kandi wirinde kujya ubimucyurira buri gihe iyo habaye akantu gato kuko uzaba uri kuzura akaboze ahubwo urusheho kumukunda nibinashoboka umusabe ko yazana uwo mwana mukamurerana na barumuna be!!! Ikindi abagore mumenye kurwana intambara y’urukundo kugira ngo mugumane abagabo banyu kuko hanze aha hari abakobwa/abagore benshi cyane kandi beza babakeneye kandi biteguye kubaha cares mwe mwabuze!!! Buriya kuba ufite umugabo ni umugisha ukomeye ukwiye gushimira IMANA hari benshi bababuze kandi bujuje ibisabwa byose!!
Ese si umugisha gushaka umugore mwiza kandi wiyubaha !jye mbabazwa no kumva umuntu avuga ngo hari abakobwa n,abagore ashobora gusanga nk,aho bitashoboka ku mugore ahubwo gukunda mugenzi wawe ukilinda icyamubabaza kun mpande zombi nicyo gikwiye sinon umugabo yaba agiye kuba urukoko rwigize hanga harya ntabwirwa hato akagenda iyo nzira siyo
uwo mugabo wasanga waramuzengereje neza neza nk’uko uwanjye amereye,
imyaka itatu yose. namwe abagore mujye mwisuzuma murebe niba aho kuzuza
inshingano zanyu mutirirwa muhoza abagabo banyu ku nkeke! Dore rero
ikibazo cyanjye jye uko giteye: Jyewe uwanjye yaranzengereje kuburyo ubu
numva ntakimushaka rwose. amahane ye ya buri munsi ngiye kuziruka kdi
ndi umuntu w’umugabo. nkeneye nanjye ubufasha rero. Ndi umugabo, mfite
umwana umwe, imyaka 30, nditunze kdi narize bishobotse. abantu bose
bantangira ubuhamya ko nitonda kdi nanjye mbona ngerageza. simbungera,
sinywa inzoga, sinshurashura, nkunda umurimo kdi mfite n’urukundo.
ndifuza umugore utagira amahane, waba yibana, atagira umugabo kuko ntawe
nifuza gusenyera jyewe. akaba yishoboye, afite umutekano aho atuye
kandi nta sida cyangwa ibindi birwara afite, maze nkamwihera urukundo
rusesuye kuko mbona undi aho kurwakira stress ye irenda kuzanjyana mu
bitaro. uwo mugore rero agomba kuba ari mwiza, atarengeje imyaka 32
kandi niba afite abana bakaba batarenze umwe. nyandikira kuri e-mail
yanjye: [email protected]. ibindi tuzabipanga tumaze gushimana. Please agomba kuba atagira amahane kuko nkunda umutekano.ndi
umugabo mfite imyaka 30. mfite umugore n’umwana umwe. nditonda mu
rugero, mfite akazi kandi narize bihagije. gusa nashatse umugore mukunze
pe! tumaranye imyaka 3. ariko muri iyo myaka yose sinigeze ntuza kubera
imyifatire y’uwo twashakanye nasanze itabanyikana n’iyanjye. mu buzima
bwanjye sinkunda amahane, ampoza ku nkeke ku buryo numva nihebye rwose
bihagije. ni kuba iyi myaka ishize ingana itya ni ukwihangana gukomeye.
Ndumva narananiwe nukuri kuko nikoreye umutwaro uremereye cyane.
none ndifuza umugore waba ufite ikibazo nk’icyanjye ariko akaba adafite
umugabo kuko ntawe numva nifuza gusenyera. umugore ukiri muto utarengeje
imyaka 32, akaba ari mwiza, yibana kandi yishoboye, afite umutekano aho
atuye, adafite abana barenze umwe, kandi atarwaye sida cyangwa ibindi
birwara. akaba kandi yarize afite ubushobozi, icyo akeneye ari umugabo
uzamukunda akamutonesha. Sinjarajara, simbungera, sinywa inzoga, muri
make mbona ndi ku murongo. apfa gusa kuba atagira amahane, ashyira mu
gaciro, atari ikirara indi migambi tuzayifatana umwe amaze gushima
undi.uwaba abyifuza anyandikire kuri e-mail ikurikira:
[email protected] ndategereje kdi nziko tuzagerana kuri byinshi
byiza.please rwose sinkunda amahane ndashaka umuntu tuzubahana muri
byose.
Ibyo nanjye bimbaho iyo umugore yihaye kunzanaho agasuzuguo. |Tuzi ko umugabo ari inkingi y’urugo byaba mu buryo buri physicaly cg economically. Iyo imibereo itabimwemerera ntabwo iyo title ivaho ahbwo umugore aba asabwa kubaha umugabo quelque soit les conditios dans lesquelles il se trouve. Ntabwo bikwiye ko umugore yubahuka umugabo ngo amusuzugure kuko :1. Ni we utera inda2. Niwe utanga igitsina;3. Niwe Imana yagize Chef w’urugo.Niba rero wowe mugore usuzugura umugabo wawe, ugomba kumenya ko atari wowe gusa ufite icyo kimero kuko hari n’abandi bakikurusha umugabo wawe aba yarirengagije agahitamo wowe. Iyo uzanye ibyo kumusuzugura rero atagira gutekereza uburyo yitesheje agacio aguhitami kandi hari abo bari kubyumva kimwe banakurisha ubwiza. Wisubireho
Waramubabariye ariko we ntabwo aribabarira kuko icyaha gikomeretsa nk’inkota , kandi nubwo ugerageza kumwurura ariko ntabwo uzi uko wa wundi babyaranye amufata, we wasanga atamworohera.Ndi umugabo nanjye kandi maze kumva amateka yuwo nunvise ko akunda abana. abagabo bakunda abna lero bamera nabo babyaye hanze kandi ntibihanganira ko bandarara.Niba lero uwo mukeba wawe yaramaze kubimusomamo, azamukoresha uko abyunva cyangwa sinatinya kubivuga ubwo niko biri ari nayo mpanvu atorohewe na strees kandi mu kwirarira kwa kigabo ntabwo yabikubwira.Kurundi ruhande maze kumva invugo yawe nasanze nawe ukunda umugabo wawe mubyukuri,reka lero guhagarika umutima ahubwo rushaho kumwegera , ujye usa naho ubabaranye nawe kandi ujye umwereka ko nuwo mwana yabyaye hanze umukunda , nugira icyo uramura ndetse umugurire cadot uyihe se , umusabe kuyimushyikiriza.Ntukishyiremo na rimwe yuko yakwanze kandi ntukareke kumuganiriza cyangwa ngo umuture inabi kubwo urwikekwe.Ubundi nimuganira ukabona yasetse asa naho yiyibagije ho gato , uzamutinyuke umubwire ko umukumbuye , ko umushaka ,, ntutinye kumukoraho ndetse niba munaryamye ntutinye no kumushotora ushora intuki mu myanya y , ubugabo, kuko ibye nibyo byawe. uwo munsi nadahindukira nzaba ntabona.
Mwese ndabashimiye mbikuye ku mutima byihariye nshimiye Musema kuko inama wangiriye yaranyubatse kandi navanyemo igisubizo kiza kandi sinzasubira inyuma nzakora uko nshoboye Imana ibagirire neza
By’ukuri nanjye ndagushimiye cyane ko wibuka no gushima kandi nanjye biranejeje ko inama naguhaye yatanze umusaruro , Ndashimira imana kandi kuko niyo ntango y’ubwengeKurijye kandi byubatse expérience yanjye ,komereza aho lero kandi ukomeze usenge imana nayo imubababarire maze mukomeze mushyire hamwe mwiyubakire abana banyu ntibazahure n’ingaruka z’uburangare n’urujijo biterwa na sekibi.Yesu ashimwe cyane.M– USEMA .
Comments are closed.