Rusizi: Imurikagurishwa ry’imyuga n’Ubumenyingiro ryunguye byinshi abaryitabiriye
Imurikagurishwa ry’ibijyanye n’ubukorikori n’ubumenyingiro (TVET EXPO 2014) ryaberaga i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, abaryitabiriye bemeza ko ryabahuje n’abaguzi kandi rikabafasha kumenyekanisha ibyo bakora, gusa ngo igihe cy’iminsi itandatu ryamaze ubutaha gikwiye kongerwa.
Iri murikagurishwa ryatangiye tariki ya 7 Kanama 2014, rikaba ryarasojwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kanama.
Ibigo by’amashuri bigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburengerazuba, amakoperative akora ibijyanye n’ubukorikori n’abanyamahanga babiri, ukomoka muri Kenya no muri Pakistan, bose hamwe 80 ni bo babashije kumurika ibyo bakora.
Nyirajyambere Claudine, ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko uru rwego rufatanyije n’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’Ubumenyingiro mu ri iyi ntara (IPRC West) aribo bateguye iyi TVET EXPO 2014 mu rwego rwo gufasha urubyiruko guhindura imyumvire ku bijyane n’imyuga no kumenyakanisha ibyagezweho kugira ngo bitabire kuyiga.
Mugabe Dodo, uhagarariye umuryango w’Abasuwisi, SKAT ishyigikira abantu bakora ibika amatafari yo kubakisha, akaba yaritabiriye TVET EXPO, yatangarije Umuseke ko abantu muri rusange bitabiriye kandi ngo nab o ku ruhande rwabo hari byinshi bungutse.
Yagize ati “Hari abantu benshi batari bazi ibyo dukora, barabimenye barabyitabira, EXPO nk’iyi ikwiriye guhoraho kuko ni akanya abagurisha bahura n’abakiliya.”
Bimwe mu bigo bya Leta byigisha imyuga byitabiriye iri murikagurishwa, hari nka IPRC West yamuritse ikoranabuhanga imaze kugeraho haba mu gukora igenzura ku binyabiziga, imashini z’ubuhinzi zakozwe ku ruhare runini rw’abanyeshuri, ikoranabuhanga ryo gukoresha telephone igendanwa mu kurinda umutekano w’ibinyabiziga, mu kubyatsa cyangwa mu kubifunga n’ibindi.
Ikigo cy’amashuri EAV Ntendezi na cyo cyamurikiye abaturage aho kigeze mu ikoranabuhanga ryo korora inkoko, cyane kikaba cyarerekanye ko ubwororzi bw’inkoko bushoboka aho umuntu ari hose, umusaruro w’ibitoki binini by’imineke, ubutubuzi bw’imbuto n’ibindi.
Ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro, Hindiro VTEC, cyamuritse aho kigeze mu ikoranabuhanga ryo gukora ibintu mu mpu. Ingofero, inkweto, imyenda bakora mu mpu ngo ntaho bitandukaniye n’ibiva hanze, gusa ngo imyumvire ya bneshi mu Banyarwanda ni uko batarakunda ibikorerwa mu Rwanda.
Iyi EXPO, nk’uko bitangazwa na Habumugisha Michel, umwarimu muri HINDIRO VTEC ngo yabafashije kwigereranya n’abandi no kumenya ibyo abao bakorera bakeneye ikindi ngo no kugurisha baragurishije.
Yagize ati “Expo yatumye tugurisha, tumenya ko ibyo dukora bikunzwe ku isoko, kandi bikewe. Twasanze hari byinshi twakwigira ku bandi.”
Yongeyeho ati “Abaturage turabasaba gukunda iby’iwacu mu Rwanda.”
Nyamara ariko ngo aba bakora iby’impu bakeneye amahugurwa n’ingendoshuri byabafasha guteza imbere ubumenyi bafite, kandi ibyo bakora ngo hakwiye gushyirwamo ingufu bikamenyekana.
Icyerekezo cyabo, ngo ni uko mu myaka itatu iri imbere ibyo bakora byaba bimaze kurenga isoko ry’u Rwanda bikajya no guhangana n’ibindi ku isi.
Iyi TVET EXPO 2014 ya mbere y’ubu bwoko ku rwego rw’intara, yasojwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar wari kumwe n’umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Workforce Authority), Irené Nsengiyumva wasabye urubyiruko kwitabira amasomo ajyanye n’ubumenyingiro ngo kuko leta yashoyemo amafaranga ahagije.
Yavuze ko WDA isaba abantu bashaka gutanga imirirmo kuyegera bakaganiro ku byo bashaka gushoramo imari, ma ze nay o ikabafasha gutanga amasomo mu bantu bazakoresha muri iyo mirimo.
TVET Expo yaberaga Rusizi yitabiriwe n’abantu 55000 mu gihe cy’iminsi itandatu, ngo ku munsi hinjiragamo abantu 11000 nk’uko byasobanuwe n;uhagarariye PSF mu ntara y’Iburengerazuba.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW