Digiqole ad

Gicumbi: Isuku nke mu tubari ducuruza ibigage yatumye ubuyobozi bumanuka

 Gicumbi: Isuku nke mu tubari ducuruza ibigage yatumye ubuyobozi bumanuka

Mu murenge wa Byumba ikigage ni kimwe mu binyobwa bikundwa na benshi

Ubucuruzi bw’ikigage ni umwihariko uzwi cyane mu karere ka Gicumbi, aho ikigage cy’i Byumba gicuruzwa no mu zindi Ntara z’Igihugu, ugasanga aho kiri banditse ngo “Ducuruza ikigage cyiza cy’i Byumba”, gusa  ubuyobozi burasaba abagicuruza kugira isuku ihagije.

Mu murenge wa Byumba ikigage ni kimwe mu binyobwa bikundwa na benshi

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bumaze igihe mu bukangurambaga bw’isuku, by’umwihariko buri wa gatatu bamanuka mu tugari kwigisha abaturage isuku, abafite utubari bagasabwa kugira isuku, ahacururizwa ibyo kurya n’ahandi hose hahurira abantu benshi.

Ahirahira kutagira isuku, ubuyobozi bubabwira ko kutagira isuku ihagije bazabaviramo gufatirwa ibihano, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abagana serivisi z’aho bacururiza.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte asaba abaturage kwita ku isuku, by’umwihariko ahahurira abantu benshi  hakaba hagomba ingamba zihariye  mu rwego rwo gukumira  umwanda wakunze kuvugwa cyane muri aka karere.

Iyo urebye hamwe mu hakorerwa ubucuruzi bw’ikigage mu karere ka Gicumbi, usanga isuku iharangwa ari nkeya.

Abaturage bavuga ko akenshi binjira mu kabari basaba icyo kunywa  nta muntu ujya kunywa ibigage ushobora kubaza niba igikombe bamuhereyemo gisa neza, cyangwa ngo ajye kureba aho byogerezwa n’uko bibikwa.

Nyirantezimana, umwe mu baturage yabwiye Umuseke ko mu gihe yakaga ikigage mu kabari, ko nta muntu utuye mu gace kabo wari wicwa n’uko yanyweye ikigage mu kitogeje.

Ati “Ubabajwe n’aho bacururiza? Uwakwereka uko bagitegura noneho wakumirwa.”

Ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Gicumbi,  Nishimwe Florence avuga bakomeje  ubukangurambaga ku buryo abaturage  bagomba kwitabira isuku haba ku mubiri wabo, ku myambaro n’aho bakorera, by’umwihariko abacuruza mu tubari baka bategetswe kugira isuku nyayo aho bakorera n’ibyangombwa bibemerera gukora ubwo bucuruzi.

Ushinzwe isuku mu karere ka Gicumbi avuga ko hashyirwaho n’ibihano mu rwego rwo gukumira umwanda  cyane cyane aho abacuruzi bakorera, dore  ko iyo basanze umuntu adafite isuku acibwa amande ya Frw 5 000.

Icyo gihe ngo banamufungira akabari, yaba ari umuntu wasuwe kenshi ku buryo akomeza kutuzuza ibisabwa bakamufungira kugeza igihe azisubiraho.

Aho babika ibikoresho isuku yaho igerwa ku mashyi

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish