Digiqole ad

Ikiganiro na Olivier Rwamukwaya ku mikorere y’ikigo RP kizigisha imyuga n’ubumenyingiro

 Ikiganiro na Olivier Rwamukwaya ku mikorere y’ikigo RP kizigisha imyuga n’ubumenyingiro

Rwamukwaya Olivier Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro

Abadepite batoye bemeza umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo Rwanda Polytechnic kizigisha imyuga n’ubumenyingiro, iki kigo ni cyo kizaba kigenzura imikorere ya za IPRCs ziri mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Rwamukwaya Olivier Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya yahaye Umuseke ku wa gatatu tariki 29 Werurwe nyuma y’uko umushinga w’itegeko wari umaze gutorwa, yavuze ko iki kigo kizakora zimwe mu nshingano zakorwaga na WDA.

Ati “Ubusanzwe ibijyanye no kwigisha imyuga n’ubumenyingiro byari muri WDA bizakugaragara ko ifite inshingano y’ubugenzuzi bigaragara ko izo nshingano zitabangikanywa kuko imwe iburizamo iyindi. Ntiwaba ari wowe ushinzwe kwigisha kandi ngo unigenzure kimwe ugikora nabi byanga bikunze, cyane mu mashuri ya Leta ari na yo WDA yarebereraga wasangaga gukora izo nshingano zose bitagenda neza.”

Rwamukwaya yabwiye Umuseke ko gutandukanya izo nshingano byatumye itegeko rigenga WDA rivugururwa, noneho isigarana inshingano zo kugenzura ibijyanye n’imyigishirize ariko hakabaho n’inshingano yo kwemerera gutangira amashuri yifuza kwigisha imyuga n’ubumenyingiro agahabwa ibyangombwa n’uburenganzira na WDA.

Iri tegeko nta mpaka nyinshi ryateje kuko Komisiyo y’Uburezi n’Ikoranabuhanga yaryize yagiye ngo irebera ku mategeko mashya agenga amashuri makuru na za Kaminuza ndetse n’irigenga ikigo WDA ryavuguruwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, avuga ko inshingano yo kwigisha imyuga yakorwaga na IPRCs mbere zafatwaga nk’amashami ya WDA, ubu izakurikiranwa by’umuhariko n’iri shuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (RP) kuko ari ryo rizahuza ibikorwa bya IPRCs ni ukuvuga ko zizaba ari amashami yaryo.

Ati “Ni ukuvuga ko kwigisha imyuga n’ubumenyingiro bizakorwa neza kuko hazaba hari urwego rubikurikirana kandi bizihutisha iyo myigire n’imyigishirize y’ubumenyingiro kuko rizaba (RP) bifite ubuzima gatozi n’ubwisanzure.”

Mbere byasabaga kunyuza mu nzira iziguye, ngo IPRC igasaba WDA, na yo igasaba mu zindi nzego, ariko ubu bizaba byihuta kuko RP ngo ni ishuri rizaba rifite ingengo y’imari yaryo, rishobora kwishyiriraho abakozi, rishobora kwigenera ibikorwa kuko rizaba rifite n’inzego z’ubuyobozi zizajya zigena ibyo bikorwa.

Olivier Rwamukwaya yabwiye Umuseke ko uko abanyeshuri bajyagamo nta kizahinduka, bazajya bareba ibisabwa, kandi ngo abanyeshuri bazakomeza guhabwa impamyabumenyi bitewe n’icyiciro umunyeshuri arangije.

IPRC kandi ngo bazakomeza gutanga inyigisho z’igihe gito bigendanye na gahunda ya Kora Wigire kugira ngo ibikoresho n’ubumenyi buhari bisaranganywe ababikeneye bikomeze guteza imbere igihugu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Good
    Na REB irebereho kuko nayo ifite ba Inspectors bagenzura ibyo ishinzwe, kandi ari abakozi bayo
    (Bishobotse na ba Internal Auditors bari mu Rwanda hose ibyabo nabyo byavugururwa kuko usanga bagenzura ibigo bibakoresha)

Comments are closed.

en_USEnglish