Digiqole ad

Umurwayi wapfiriye ku bitaro bya Muhima ntiyazize Ebola – Dr Murindwa

Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hari hatangiye gucicikana amakuru y’uko umugore waguye mu bitaro bya Muhima kuri uyu wa gatatu yaba yahitanywe na Ebola, aya makuru yanyomojwe n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima mu kiganiro kirambuye yagiranye na UM– USEKE ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nzeri 2014.

Amakuru yacicickanaga avuga uyu murwayi wo ku bitaro bya Muhima yaba ngo yavaga amaraso ndetse abantu bamushyira mu kato batinya ko arwaye Ebola, ariko ibi byahakanywe cyane n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, Dr. Murindwa Patrick.

Dr. Murindwa yatangarije Umuseke ko umurwayi witabye Imana hataramenyekana indwara yamwishe ngo ibipimo byakorewe umurambo we bizashyirwa ahagaragara nyuma y’amasaha 48, ariko yavuze ko mu bikekwa byaba byamuhitanye Ebola itarimo bakurikije ibimenyetso by’uyirwaye n’igihe bifata ngo igere aho kwica umuntu.

Yagize ati “Babanje gukeka Malaria y’igikatu, bakeka syphilis, bakeka impyiko (renal failure) ariko ntabwo haketswe Ebola, kuko umurwayi wa Ebola ikintu kimuranga ni umuriro mwinshi no kuva amaraso ahantu hose, we nta kuva amaraso gukomeye yari afite.”

Uyu mugore witwa Mukamakuza Maria yaturutse ahitwa Nyamabuye muri Gatsata mu karere ka Gasabo, Dr. Dr. Murindwa avuga ko yageze kwa muganga ejo hashize mu masaha ya saa 11h00 mu gitondo ariko aza kwitaba Imana uyu munsi kuwa gatatu tariki 24 Nzeri.

Dr. Murindwa yavuze ko uyu murwayi ngo yari afite umuriro mwinshi amaranye icyumweru kandi ngo yari afite ikibazo cyo kuribwa mu nda, nyuma y’umunsi umwe ageze kwa muganga akaba yahise apfa.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima ubusanzwe ukora umwuga wo kubaga abarwayi, yatangarije Umuseke ko nta byinshi yavuga kuri Ebola abaturage bagomba gukora, ariko ngo hamaze iminsi ibigo nderabuzima byigisha ibijyanye n’ibimenyetso bya Ebola, birimo kuva amaraso umubiri wose, ndetse no gucibwamo cyane ku buryo umuntu wagaragaza ibyo bimenyetso akwiye kwihutira kugana kwa muganga.

Ibivugwa na Dr Dr. Murindwa, ntibinyuranye n’umwe mu bakozi b’icyigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC batangarije Umuseke ko uwo murwayi atari arwaye Ebola.

Icyorezo cy’indwara ya Ebola muri Africa y’Iburengerazuba kimaze guhitana abasaga 2,400 ndetse no muri Congo Kinshasa mu minsi ishize cyavugwaga mu ntara ya Equateur.

U Rwanda rwashyizeho ingamba zikaze zo kugenzura abantu binjira mu gihugu kugira ngo hatagira uwaba yakwinjirana iyo ndwara ya Ebola.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nyagasani Mana ufashe igihugu cyacu cy u Rwanda ukirinde ibyorezo n ibiza nkiki cya Ebola cyamaze abatuye isi.ndakwinginze rwose ibyo twanyuzemo birahagije.ngaho turindire igihugu amen

  • Ibi bisobanuro uyu mu Dr yatanze ntibisobanutse!!Gusa ibaye ariyo batubwiza ukuri kuko ingorane ntawayihamagaye!Bityo rero havugishwe ukuri!

    • Dr. yakubwiye ko ibisubizo biboneka nyuma ya 48 hrs. Ukuri kundi ushaka nukuhe amasaha 48 atararangira?

  • Imana jturinde ebola mu izina rta Yesu.

  • Wowe wiyise INZOBERE, ibindi bisobanuro ukeneye ni ibihe? Niba wowe uzi ukundi kuri ngaho gutangaze

  • njye ndumva ngtakibazo twakagize kuko urebye ingamba zafashe na ministere y’ubuzima , ntaho yabona imenera , dukomeze dukore ibyo twikorera ntamususu, hagati aho ‘ndashima cyane ministri w’ubuzima kuko ahantu hose habaye ikibazo akenshi aba ahari bikwereka uburyo yita cyne kubuzima bwanyarwanda , one of the most effective communicator

Comments are closed.

en_USEnglish