UTB: Hatoranyijwe imishinga myiza 10 y’urubyiruko izaterwa inkunga
Ku nshuro ya kabiri haba amarushanwa agamije guteza imbere abanyeshuri barangije Kaminuza mu gutera inkunga imishinga 10 irusha iyindi ubwiza, Kabera Callixte umuyobozi wungirije wa UTB “Universty Of Tourism, Technology And Business Stadies”, arasaba urubyiruko gukomeza gushaka imishinga yabateza imbere aho gutega amaboko Leta.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri, gikurikiye icy’umwaka ushize wa 2013 ari nabwo iyi gahunda ngarikamwaka yatangiraga.
Ubwo iri rushanwa ryatangiraga ryitabiriwe imishinga 25y’abanyeshuri, ariko haza gutoranywamo imishinga 10. Kuri iyi nshuro irushanwa ryari ryitabiriwe n’imishinga y’abanyeshuri igera kuri 27, ikaba yatoranyijwemo 10 myiza.
Mu ijambo yageje ku bari aho, Kabera Callixte yasabye urubyiruko rurangije Kaminuza ko rwagerageza guhanga imirimo yaruteza imbere, bityo n’abatuye igihugu benshi bakazarushaho kubona akazi.
Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza ku rubyiruko rudafite ingwate, ariko rufite imishinga myiza kuko rubona inguzanyo ku buryo bworoshye. Mu gihe rero uteguye umushinga wawe neza ejo n’ejobundi uzaba uri umushoramari ukomeye mu gihugu cyangwa se ukora akandi kazi.”
Yongeyeho ko abanyeshuri barangije Kaminuza bakwiye gutinyuka bakagerageza hose bashaka icyabateza imbere.
Ikindi, Kabera yasabye ko abanyeshuri baba baratsinze aya marushanwa bagomba kujya begera bagenzi babo bakabigisha uko umushinga utegurwa.
Kamana Joshua umunyeshuri wo muri UTB nk’umwe mu bitabiriye irushanwa, avuga ko aricyo gihe ku rubyiruko rukeneye gutera imbere.
Yagize ati “Aya ni amahirwe ku rubyiruko rurangije Kaminuza yo kurushaho kunoza ubumenyi bwabo ndetse no guhindura imibereho ya buri munsi.”
Kamana ngo asanga urubyiruko, yarushishikariza kurushaho gukora ubushakashatsi ku mishinga yaruteza imbere kuko byafasha kugabanya umubare munini w’abatagira akazi.
Iri rushanwa ngaruka mwaka, rikaba riterwa inkunga na Kaminuza ya UTB ndetse na zimwe muri banki zikomeye zikorera mu Rwanda.
NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW
5 Comments
iyi mishinga izafasha urubyiruko kwivana mu bukene maze nabo bakirigite ifaranga kandi bazanahe abandi akazi bityo byabindi by’ubushomeri birangire
Birashimishije, n’abandi bafite uburyo bafasha urubyiruko kwihangira imirimo barebereho, kuko ubushomeri bumeze nabi mu rubyiruko
Birashimishije, n’abandi bafite uburyo bafasha urubyiruko kwihangira imirimo barebereho, kuko ubushomeri bumeze nabi mu rubyiruko
Ibikorwankibi bituma urubyiruko ryigirira ikizere
U. T .B komezimihigo tukurinyuma
Ni byiza cyane ni ngombwa ko abagiye mu mashuri by’umwihariko za kaminuza bakwiye kubera igihugu urufunguzo rw’iterambere
Comments are closed.