Digiqole ad

Abanyamadini biyamwe urusaku, bukeye bane bararuzira!

.Gusenga, kuramya, ukaririmba nturenze imbago ni ikizamini.

.Inama ya La Parisse yaba yaratandukiriye yiga ku bindi bibazo by’ingutu.

.Abayobozi b’amadini n’amatorero bemeye ko bagiye guhagarika urusaku bakina?

Ku cyumweru tariki 21 Nzeri, abayobozi b’amadini n’amatorero bane batawe muri yombi aho bashobora kuzahanwa n’itegeko rihana urusaku. Tariki ya 17 Nzeri, hari kuwa gatatu, ubwo habaye inama yahuje inzego zitandukanye za leta nk’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Umutekano n’abanyamadini.

Abayobozi b'amadini bari biyemeje guhagarika urusaku
Abayobozi b’amadini bari biyemeje guhagarika urusaku

Muri iyi nama amadini yarihanangirijwe ndetse anengwa ko ateza urusaku mu baturage ariko hakazamukiramo ibindi bibazo bikomeye kurusha urusaku. Bamwe mu bayobozi b’amadini atandukanye bari bemeye ko urusaku ari ikibazo ndetse bavuga ko bagiye ku ruhagarika haba ku manywa na nijoro. Bidateye kabiri abagera kuri bane batawe muri yombi.

Nkuko bari basobanuriwe imiterere y’ikibazo ngo ni urusaku rukabije haba ku manywa na nijoro, gukoresha imizindaro, imwe igashyirwa hanze no mu madirishya, amajwi ari hejuru cyane mu gusenga no kuririmba, kwinjira mu ngo z’abaturage n’urusaku bitwaje ivugabutumwa, kubwiriza mu rusaku ahantu hatabugenewe nko muri Gare, mu imasoko, mu mihanda n’ahandi, zimwe mu nsengero zikorera mu nyubako zagenewe gukorerwamo ibindi bintu n’izindi mpamvu.

Bamaze gusobanurirwa ibi byose Polisi y’Igihugu yarababuriye ndetse ibabwira ko ikibazo cy’urusaku kitazihanganirwa cyane ko gifite amategeko akigenga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fideli Ndayisaba na we yarabihanangirije.

Akaba yaragize ati “Twizere ko tutagiye kugira abahowe Mungu ku bw’insengero zitujuje ibyangombwa…hari noneho n’uburenganzira bw’abandi kuko twese turemera ariko dukwiriye kubahana nta muntu ukwiye kubwiriza abo badahuje gahunda. Ku bari aha ukabwiriza n’abo hakurya b’abayisilamu birumvikana ko watangiye kumubangamira, bafite uburenganzira bwo kwiyambaza leta kuko uba umubangamiye.”

Yavuze ko umujyi wa Kigali ufite ibirego by’abaturage babangamiwe n’urusaku, akemeza ko nubwo waba urimo uvuga Imana amategeko aguhana bityo bakaba bagomba kubangikanya amategeko y’Imana n’ay’igihugu.

Ndayisaba yagize ati “Byaba bibabaje umukozi w’Imana agiye mu bihano nka biriya twabonye ari umuntu ukora umurimo abantu bashima na Leta ishima.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ikibazo cy’urusaku cyumvikana ndetse Polisi atariyo yakabaye isaba ko abayobozi b’amatorero bagabanya urusaku.

Ikibazo cy’urusaku nticyahawe umwanya..ahubwo inyubako

Ubwo bari mu nama I Nyandungu bagiye kwiga ku kibazo cy’urusaku, iki cyabaye nk’aho kirengangizwa ahubwo gisimburwa n’ikibazo cy’ingutu cy’inyubako zitujuje ibyangombwa, aho zikorera n’ibindi.

Ibi byatumye abayobozi b’amatorero batekereza ku byangombwa kuko ari ibitekerezo byatanzwe n’imyanzuro byibanze ku ngingo zerekeranye n’amatorero atujuje ibyangombwa, aho yubatse n’uburyo yubatsemo.

Inama igitangira Minisiteri w’Umutekano, Moussa Fazil Harerimana yavuze ko abatariyandikishije mu nzego z’ibanze bagomba guhita bahagarara kuko umushoferi udafite uruhushya rwo gutwara ikibaziga utamwihorera ngo abe akora azabishake nyuma.

Muri iyi nama habayeho kutumva ibintu kiwe, hagati ya Minisitiri Moussa Fazil Harerimana na Paul Jules Ndamage, Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro hari nyuma y’aho inama yatandukiriye ivuga ku bindi bibazo bitari urusaku.

Ndamage yagize ati “Inama yaduteranyije ni inama nyunguranabitekerezo ku kwirinda urusaku rw’insengero mu baturage none tuje mu nama dutangiye kumva ibibazo by’abafite amakosa … Nyakubahwa Minisitiri ndumva twakora inama ku kibazo cy’urusaku mu nsengero..abadafite ibyangombwa bavemo ahubwo twige ikibazo cy’urusaku.”

Minisitiri Moussa Fazil yahise amusubiza ati “Iyo icya mbere kitaratunganywa, icya kabiri nticyaboneka.”

Abayobozi b’amatorero bahise bikanga ikibazo cy’ibyangombwa n’inyubako ndetse byinshi mu bibazo n’ibitekerezo byibanda ku gusaba gusonerwa kw’abafite inyubako zitujuje ibyangombwa.

Benshi kandi mu bayobozi b’amadini batangaje ko urusaku bagiye kuruhagarika ariko batungurwa no kumva ko bagiye guhagarikirwa insengero zitujuje ibyangombwa kandi bari batumijwe mu nama yiga ku rusaku bateza mu baturage.

Imwe mu myanzuro yari yakozwe yakorewe ubugororangingo

Mu ijwi rya ACP Tonny Kuramba Umuyobozi wungirije w’ubugenzacyaha yari yasomye imyanzuro ivuga ko abadafite icyemezo cy’iyandikwa bagomba guhagarara, urusaku rw’insengero rugomba guhagarara, abafite inyubako zisengerwamo binyuranyije n’icyo izo nyubako zagenewe bagomba guhagarika ibyo bikorwa, insengero zubatswe ahatuwe n’abantu benshi ba nyirazo basabwe kuzihagarika, insengero zisabwe gushyiraho uburyo bw’ikumiramajwi, amadini n’amatorero akorera mu nyubako zituzuye asabwe guhita ahagarika kuhasengera.

Imyanzuro yafashwe yaje kunonosorwa imbere ya Minisitiri w’Umutekano, hemezwa ko ibijyanye no guhagarika insengero byose byakuwemo bigaharirwa ibyemezo by’Umujyi wa Kigali, ariko urusaku rwo humvikanwa ko rugomba guhagarara.

Mu Kiganiro na Umuseke, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagize ati “Ikibazo cy’urusaku rukomeye giterwa n’abantu batandukanye twaragihagurukiye kuko bibangamira abaturage, imyanzuro y’ingenzi ni uko amatorero n’amadini yiyemeje kwirinda gusohora amajwi arenga imbibi y’aho insengero zikorera…natwe ubuyobozi n’inzego z’umutekano twiyemeje ko tuzakurikirana ko byubahirizwa amategeko y’igihugu akubahirizwa.

Ibyo byatangiye kubahirizwa bukeye inama ikirangira, hari tariki ya 17 Nzeri 2014.

 BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ni uko rero nimusenga ntimukamere nk’ indyadya ngo mujye mu mayira abiri …………………. kugira ngo uhise wese abone ko muri gusenga . ahubwo jya mucyumba cyawe wifungirane ……so wo mwijuru ureba ibihishe…….., , murasenga ntimuhabwe kuko musenga nabi , etc daniel igihe abandi basenganga ikigirwamana we yari iwe mu nzu ye !

    Kayizari mumuhe ibye , kandi ntakindi kayizari asaba uretse ineza y’ abaturarwanda n’abatera rwaserera barimo.

    hari uwo nigeze kunva avuga ngo amen ngo ubwo ni akarengane gakorewe abarokore oya ……, ahubwo ni ukubashyira kuri gahunda kuko n’ imana igira gahunda ahubwo hari hararenganye abaturarwanda bari baranabuze kivugira .

    “”tapage nocturne”” ni icyaha gisanze kuva urwanda rwabaho no kwisi hose kibaho ahubwo twari twarabye ba ntibindeba ………..

    Inama natanga ni iyi mwubahe amategeko y’ igihugu kuko ubutegetsi bwose buva ku mana , ABIYITA abarokore bataraza mu Rwanda gusenga byabaga mu mutuzo nimujye hamwe muhimbe indi mode mwasengeramo kandi Uwiteka Imana yanjye ari nayo Yanyu ntizabura kubunva kabone naho mutasakuza. Mwibuke kandi ko Imana yacu idasinziriye ngo bityo dusakuze tugamije kuyikangura

  • hari ikintu tugomba kiwbuka aba bantu bajye bibuka ko bari kwisi abo baba basakuriza ejo nibo baba bazinduka bajya gusaba service abaganga abacuruzi kandi ntibabaho bativuza , batarya nibindi, gusenga ni cyo kintu cyambere kingenzi ikiremwa muntu yakabaye akora , gusa akagira nibini bimwunganira aribyo usanga abasenga gutya baba babangamira

  • Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo!
    Nimwe mwarimugezweho muri iki gihe!

  • Ariko koko abasenga nibo bateje ikibazo u Rwanda? Ubonye niba bose basengaga. Ese abasenga barusha abanyatubari urusaku? Nizere ko nta misigiti izongera guhamagarirwamo mu rukerera, Naho ubundi mwitonde ntabihugu batavugamo ubutumwa hanze (street) nibiturusha kure amajyambere dore ko ayacu akiri hasi cyane nubwo dufite ikizere.Mureke abantu basenge bisanzure.Mwitonde mutagaragara nk’abarwanya Imana mukagibwaho urubanza, Urwo ntimwapfa kurukira kuko Imana itanegurizwa izuru. Ubundi amahoro y’Imana abe kubayizera n’abo bayifuriza bose no kubanyarwanda bayubaha,

  • @Bikorimana:Ninde wakubwiye ko u Rwanda ari itorero ? Uzi impamvu n’ubu ubasha gusenga ? Ni uko Leta nzima ihari ikakurinda abakwinjira mu rusengero bakakugirira nabi. Uti niba abanyarwanda bose basengaga ? Muri 1994 bajyaga gusenga n’imipanga yuzuye amaraso…

Comments are closed.

en_USEnglish