Digiqole ad

Akon yatashye, nanone yaciye i Kigali

Akon, icyamamare muri muzika ya RnB ku isi yongeye guca i Kigali avuye i Goma muri Congo aho yakoreye igitaramo kuri iki cyumweru. Akon ahagurutse i Kigali ahagana saa moya z’umugoroba yerekeza muri Kenya mu rugendo rusubira muri USA.

Akon afungirirwa imodoka nushinzwe kumurinda
Akon afungirirwa imodoka nushinzwe kumurinda

Akon yaje kuwa gatanu w’icyumweru gishize aca i Kigali, araharuhukira akomereza urugendo muri Congo Kinshasa aho yari afite igitaramo kuri iki cyumweru kijyanye n’umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

Asubirayo, yari kumwe n’ikipe ye yose y’abanyamuzika bari bageze i Kigali kuwa kane kumutegereza, ndetse n’umugore bazanye batahanye.

Akon mbere yatangaje ko yishimiye kuririmba amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ahamaze imyaka irenga 20 havugwa intambara zahitanye abaturage benshi kubera imitwe yitwara gisirikare myinshi iharwanira, irimo na FDLR.

Akon yiteguye gufata rutemikirere
Akon yiteguye gufata rutemikirere
Akon n'abamufasha
Akon n’abamufasha
Abo basore bafasha Akon mu gucuranga
Abo basore bafasha Akon mu gucuranga
Abo ni abmufasha mu muziki
Abo ni abmufasha mu muziki

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish