Mu mujyi urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ku bwo gutinya akazi – CIP Bucyana
Mu birori byo gusoza ibiruhuko ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye (Bye Baye Vacances!) byabereye ku kigo cyUrubyiruko cya Kimisagara, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Mutarama 2015, IP S.Bucyana yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse avuga ko ahanini urubyiruko rwo mu mujyi rwishora mu biyobyabwenge kubera gutinya gukora.
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi ruturiye ikigo cya Kimisagara, kikaba cyaranzwe n’imikino inyuranye irimo irushanwa mu mupira w’amaguru aho ikipe ya Mission ya Kimisagara yegukanye igikombe mu makipe 17 yitabiriye.
Urubyiruko rukora amasiporo (accrobatie) ndetse n’urugendera ku nkweto zifite amapine (ski) rwashimishije abantu benshi bari aho ngaho.
CIP S. Bucyana, yakanguriye urubyiruko gutegura ejo heza habo ngo kuko ni cyo urubyiruko bivuze, arusaba kureka ibiyobyabwenge ngo kuko ntirushobora kuba imbaraga z’igihugu zubaka mu gihe rwaba nta mbaraga rufite.
Yagarutse ku ngaruka ziterwa no gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko hari ukuba biyobya ubwenge, guca umubiri intege, gushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi n’ubujura, ibyo byose ngo ntacyo byazageza ku rubyiruko.
Yasabye urubyiruko gutanga amakuru aho babonye umuntu ugurisha ibiyobyabwenge, bakamenyesha polisi.
CIP Bucyana avuga ko mu Rwanda hakunze kuba ibiyobyabwenge by’urumogi, ibyitwa mugo, cocaine ariko ngo ni nkeya, ndetse haba na kanyanga byose ngo bikaba bigira ingaruka mbi ku babikoresha.
Yavuze ko mu mujyi, urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge kubera gutinya gukora, ati “Urubyiruko rwo mu mujyi rutinya umurimo rukajya mu biyobyabwenge, bitewe n’uko abantu baba begeranye, rukabyanduza n’abandi bagendana.”
Bucyana yagarutse ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu, avuga ko ari ubucakara bwadutse bwo kubeshya urubyiruko akazi, ariko bagera mu bihugu babwiwe bagakoreshwa imirimo y’urukozasoni, abakobwa bagasambanywa ku gahato, ibi ngo bikaba bitesha agaciro umwari w’u Rwanda.
Mukeshimana Seraphine, ukuriye ibikorwa byo gukangurira urubyiruko kwipima SIDA (VCT) mu kigo cya Kimisagara, yatangarije Umuseke ko ‘Bye Bye Vacances!’ ari igikorwa cyo gusezerera urubyiruko rugasubira ku ishuri, ariko rukanakangurirwa kwipimisha ku bushake SIDA, ndetse rukanakangurirwa gukoresha serivise zitanga mu kigo cya Kimisagara.
Izo serivisi zitangirwa ubuntu, ngo zirimo kwihugura mu myuga, gukoresha Internet ndetse no gutozwa imikino, ibyo bikaba bifasha urubyiruko ruri mu biruhuko kubona icyo ruhugiraho bikarurinda ibikorwa bibi.
Abanyeshuri baratangira gusubira ku bigo bigaho kuri uyu wa gatanu tariki 23 Mutarama 2015, bikazakomeza ku wa gatandatu no ku cyumweru, kuko itangira ry’amashuri mu gihugu ni ku wa mbere tariki 26 Mutarama 2015.
Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Byari byiza kabisa……….ikirori cyari cyahiye
Comments are closed.