Muhanga: Urubyiruko ADEPR rugiye kwishyurira mitiweli abarenga 500
Urubyiruko rwo mu itorero ADEPR rurimo kwishakamo amafaranga miliyoni irenga yo kwishyurira abaturage batishoboye bo mu karere ka Muhanga, ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante).
Mu mwiherero w’iminsi ine, uri kubera mu karere ka Muhanga ugamije kwibutsa uru rubyiruko ruhagarariye urundi mu itorero uruhare rwabo mu kubaka igihugu n’itorero muri rusange, ndetse n’imbaraga rushobora gukoresha kugira ngo rwiteze imbere, ari nako ruteza imbere abatishoboye.
Pasteur RUZIBIZA Viateur, Ushinzwe urubyiruko muri ADEPR ku rwego rw’igihugu, avuga ko guhuriza hamwe uru rubyiruko, ari ukugira ngo berekwe aho igihugu kigana, ndetse n’umusanzu bagomba gutanga, kugira ngo bagire imyumvire imwe mu gushakira hamwe ibisubizo igihugu n’itorero byakwifashisha ngo byihute mu iterambere.
Avuga ko, imbaraga ziri mu rubyiruko ziramutse zikoreshejwe neza, zahindura ibintu byinshi bigenda biguru ntege.
Yagize ati “Buri wese yafashe ingamba yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza, nibura umuturage umwe utishoboye hano mu karere ka Muhanga, kandi amafaranga turayafite tuzava aha tuyishyuye.”
Niyitegeka Jean Marie Vianney, Umuyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko, yavuze ko igihugu n’itorero bikeneye urubyiruko rudasambana, rutanywa ibiyobyabwenge, n’izindi ngeso mbi zangiza ubuzima bw’abaturage, ahubwo ko icyo rubifuzaho ari uguhanga udushya.
Yavuze ko urubyiruko rugomba kubera urugero rwiza abandi bakiri muri izi ngeso mbi kugira ngo bahinduke, kuko hari byinshi urubyiruko rukijijwe rusobanukiwe kurushaho ugereranyije n’urubyiruko rutari rwakizwa.
Yagize ati “Imibiri yanyu muyirinde indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo na SIDA, kuko ibi byaha ari byo akenshi bikunze kugusha urubyiruko rwinshi muri iki gihe.”
Uhagaze Francois, Umuyobozi wungirije mu karere ka Muhanga, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, wari umushyitsi mukuru muri uyu mwiherero w’urubyiruko, yavuze ko igihugu gifite amahirwe mensho yo kuba gifite urubyiruko rukijijwe, ariko ko mu nshingano bafite harimo no gukebura abakuze bafite imyitwarire mibi, bateshuka ku murongo igihugu kiba cyihaye.
Yabasabye ko inyigisho bazavana muri uyu mwiherero zizagera ku rubyiruko rwinshi rutabonye umwanya wo kuwitabira.
Muri iyi minsi 4 uru rubyiruko rugiye kumara muri uyu mwiherero, ruzahabwa amasomo ajyanye n’imiyoborere myiza, ingaruka z’ibiyobyabwenge, ndetse n’ububi bw’icuruzwa ry’abana. Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu, ari bwo amafaranga y’u Rwaminda miliyoni 1,5 yo kwishyurira ubwisungane abatishoboye azatangwa.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga