Uyu mugore witwa Apolinarie Uwanyirigira, ari mu kigero cy’imyaka 42, yari utuye mu mudugudu wa Nyakayonga mu kagali ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe, harakekwa ko yishwe n’umugabo utahise amenyekana bivugwa ko yari amucyuye. Aho yari acumbitse ku muhanda wa kane ahazwi nko muri cite, i Kamembe bivugwa ko arijo bagiye gusambanira ariko uyu mugore […]Irambuye
Brown – “Reka ngukundire nkumve ariko uwo Nelson we simushaka.” Njyewe – “Brown, wakwihanganye byibuze ukanyumva bwa nyuma ubundi wenda ntuzongere kunyumva?” Brown – “Mbabarira ahubwo wowe ugende mvugane na Mama, kandi bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma uza kundeba hano igihe wandebeye icyo wandebagamo narakibonye, urumva?” Mama Brown – “Nelson, nta kundi ihangane ugende nshyireho […]Irambuye
Icyemezo cyo guhagarika amwe mu Mashuri Makuru na Kaminuza cyangwa zimwe muri progaramu zayo, cyafashwe na Ministeri y’Uburezi tariki ya 16 Werurwe 2017, nyuma y’igenzura ryakozwe mu Ukwakira 2016, rikagaragaza ko hari bimwe mu bikoresho amashuri atujuje, bikaba byagira ingaruka ku ireme ry’uburezi, gusa hari bamwe bavuga ko ibyo basabwe kuzuza babikoze, bagitegereje ijambo rya […]Irambuye
John – “Yee? Ibi se birashoboka!” Mama Brown – “Bigenze gute se John?” John – “Ubu se arampamagara ngo bigende gute? Njye nanga uyu mugore iyo ampamagara!” Mama Brown – “Uuh? Wamwitabye se ukumva icyo agushakira?” John – “Apuuu! Hari ikindi se kitari ukumbuza amahoro? Reka nze ahubwo mukupe.” Ako kanya John yahise akupa telephone, […]Irambuye
Mu murenge wa Rugendabari, mu kagari ka Gasave umugabo witwa Pascal Ntezimana yishe mugenzi we Patrick Ndikumwenayo amutemaguye n’umupanga, uyu wakoze ayo mabi yahise atorokera mu wundi mudugudu nyuma aza gufatwa. Ntagisanimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari yatangarije Umuseke ko hataramenyekana impamvu yateye Ntezimana kwica Ndikumwenayo. Ati “Impamvu yatumye amwica nange sinakubwira ngo […]Irambuye
Perezida waterewe icyizere muri Korea y’Epfo, Park Geun-hye yagejeje imbere y’urukiko anabwirwa ibirego akurikiranyweho mu rubanza aregwamo ruswa, byanatumye Inteko Nshingamategeko y’igihugu cye imutera icyizere. Umushinjacyaha yavuze ko Park Geun-hye aregwa ibyaha bitatu, uruswa, gutera ubwoba no gukoresha nabi ububasha no gushyira hanze amabanga ya Leta. Park w’imyaka 65, arafunze, ashinjwa ko yemereye inshuti ye […]Irambuye
Njyewe – “Ariko byanashoboka ko yaba agiye kuko burya imbaraga z’ukuri zihagurutsa umugabo mu byicaro?” John – “Aragiye da! Hari icyo utumvise se Nelson?” Njyewe – “Njyewe ntabwo bintunguye rwose!” John – “Uuuh? Ngo ntabwo bigutunguye, kubera iki sha?” Njyewe – “Erega n’ubundi Martin ntiyari kwemera ko ukuri kumurya ari imbere yawe, niba se agenda […]Irambuye
Jean Sayinzoga wamaze igihe ayobora Komisiyo ishinzwe gusubiza Abasirikare bavuye ku rugerero mu buzima busanzwe yitabye Imana kuri iki cyumweru azize uburwayi. Amakuru yizewe Umuseke ufite, ni uko Jean Sayinzoga yitabye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal kuri iki cyumweru mu masaha y’igicamunsi. Hari amakuru avuga ko Sayinzoga yaba yari arwaye umwijima (Hepatite). Umwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Mata, mu murenge wa Rwamiko habaye igikorwa cyo gutera imiti yica udusimba twitwa ‘NKONGWA’ idasanzwe, kuko twari twatangiye kwinjira mu mirima y’abaturage, izi nkongwa iyo zageze mu kigori zirya amababi zikayatobora hagakurikiraho kuma ntibizere. Abaturage twaganirije babidutangarije ko muri uyu murenge wa Rwamiko babangamiwe cyane n’iyi nkongwa idasanzwe, kuko […]Irambuye
Ubuhamya yahaye Umuseke, Mukankusi uri mu kigero cy’imyaka 64 avuga ko atazibagirwa umunsi yiciwe abantu be barindwi (7) muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ahitwaga Komini Cyimbogo mu gace bita Gatandara aho atuye, ngo yabonye byinshi atazibagirwa, ngo Interahamwe zahigaga Abatutsi zabicaga mu buryo buteye ubwoba. Mukankusi Henriette ngo icyamuteye ubwoba na n’ubu ahora yibuka ni uburyo […]Irambuye