Muhanga/Rugendabari: Umugabo yishe mugenzi we amutemye
Mu murenge wa Rugendabari, mu kagari ka Gasave umugabo witwa Pascal Ntezimana yishe mugenzi we Patrick Ndikumwenayo amutemaguye n’umupanga, uyu wakoze ayo mabi yahise atorokera mu wundi mudugudu nyuma aza gufatwa.
Ntagisanimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari yatangarije Umuseke ko hataramenyekana impamvu yateye Ntezimana kwica Ndikumwenayo.
Ati “Impamvu yatumye amwica nange sinakubwira ngo ni iyi, gusa Polisi yatangiye iperereza.”
Patrick Ndikumwenayo yishwe mu masa saa mbili n’igice z’ijoro ryo kuri Pasika, nyiri kumwica, Pascal Ntezimana aratoroka, irindo riramushaka rimufatira mu mudugudu wa Nyamatete.
Yajyanywe kuri station ya Polisi ya Mushishiro.
Ntagisanimana yabwiye Umuseke ko muri aya masaha y’igicamunsi, ubuyobozi n’abaturage bagiye gushyingura Ndikumwenayo, usize abana babiri, nyuma ubuyobozi bwa gisivile na Polisi bagakoresha inama abaturage.
Abaturage bakunze gusabwa kuba ijisho ry’ingo zifitanye ibibazo, no kwirinda kwihanira igihe habayeho kugirana ibibazo, mu rwego rwo kwirinda ko habaho imfu za hato na hato.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Nkumbuye inkuru zitarimo ubwicanyi
@X, ni byiza cyane kuba urambiwe ubwicanyi. Ubwo uri hafi yo gutera intambwe yo kuburwanya.
Umushubije neza
Comments are closed.