Digiqole ad

Episode 74: John na Mama Brown bamenye ibiri kuba hagati ya Nelson na Martin

 Episode 74: John na Mama Brown bamenye ibiri kuba hagati ya Nelson na Martin

Njyewe – “Ariko byanashoboka ko yaba agiye kuko burya imbaraga z’ukuri zihagurutsa umugabo mu byicaro?”

John – “Aragiye da! Hari icyo utumvise se Nelson?”

Njyewe – “Njyewe ntabwo bintunguye rwose!”

John – “Uuuh? Ngo ntabwo bigutunguye, kubera iki sha?”

Njyewe – “Erega n’ubundi Martin ntiyari kwemera ko ukuri kumurya ari imbere yawe, niba se agenda nk’uwiba urumva hari ukuri afite muri we?”

John – “Ariko ubundi Nelson, wa mugani Martin murapfa iki?”

Njyewe – “Ibyanjye n’uriya mugabo ni birebire!”

John – “Uuh? Ngo ni birebire?”

Njyewe – “Cyane rwose, gusa nzi ko ukuri kwatangiye kwigaragaza kuko n’ibi byonyine wiboneye birahagije.”

John – “None se ubundi Nelson, umbwije ukuri ni iki wakoreye Martin gituma afata umwanzuro wo kuba yakwandika ibaruwa iguhagarika ku kazi?”

Njyewe – “Ni ukuri ntacyo nigeze nkora, Martin arashaka kunzirikira mu mwobo ntakurwamo n’undi wese usibye mwebwe.”

John – “Oh! Ngo ashaka kukuzirikira mu mwobo?”

Njyewe – “Mu by’ukuri umutima wanjye urera ndetse amagambo mvuga arabihamya, ikosa mfite kuri Martin nta rindi ngo ni iryo kwanga kuba igitambo cy’amakosa ye! Njye mfite ukuri imbere n’inyuma gusa ikinshengura ni uko abo nari niringiye banyigaritse ngasigara nk’igiti kimwe mu butayu.”

John – “None se byagenze gute Nelson?”

Njyewe – “Erega ngo ubu ndazira kwanga kwemera inda y’umukobwa witwa Dovine, kandi uko biri kose nta yindi mpamvu Martin yabyinjiyemo itari iyo gusibanganya ibimenyetso by’uko ashobora kuba ari we wayimuteye.”

John – “Ngo Dovine?”

Njyewe – “Yego!”

John – “Dovine nzi? Cyangwa ni uwitiranwa na we?”

Njyewe – “Ndakeka ko mushobora kuba mumuzi kandi n’ukuri kose muragufite, gusa icyo mbasaba mumbabarire munyumve.”

John – “Uh? None se Dovine nzi ko…”

Njyewe – “Nta gushidikanya Dovine muzi ni umukobwa twamenyanye igihe nacuruzaga me2u ku muhanda, yansanze nshuruza ama-unite tumenyana ku bw’akazi nakoraga, hashize iminsi mike naje kumenyana n’umuhungu witwa Brown ari we musaza wa Gaju, amukunda by’akataraboneka ndetse ansaba gukora iyo bwabaga ngo mbahuze.”

John – “Uuuh? Koko se?”

Njyewe – “Ibyo mbabwira ni amateka atazasibama, ni impamvu itazi ko umutima uyizi.”

John – “Ngaho komeza umbwire sha!”

Njyewe – “Icyo gihe narebye ukuntu Brown yari ababaye, nkoresha uko nshoboye ngo muvure intimba y’urukundo yamubungagamo, niko kwiyemeza kuzamubikira nimero y’uwo mukobwa.

Mu gushaka numero ye hari umunsi umwe umwana muto yakundaga gutuma yaje, ageze aho ku mutaka njye na Brown twari turi, avuga amazina ye amaze kuyavuga Brown yihutira kumushaka Online nk’uko yabivugaga, byari ubwa mbere menye ko ibyo bibaho.”

John – “Uuuh? Hanyuma?”

Njyewe – “Koko nagiye kumva, Brown aravuze ngo: Gisa Dovine tayari, Online!

Nyoberwa ibyo ari byo, nyuma y’iminsi mike yaje ambwira ngo Online yabyaye amavuta bari mu rukundo ruzira ikizinga.

Koko urukundo rwabaye urukundo, Brown arishima ndetse aranshimira n’akayoga k’abagabo turagasoma inzira iratangira, nyuma y’igihe gito njye na Gasongo dutangiye no kuba kwa Brown, ibyago biba biraje ndetse bizana n’ibindi, bisiga bifunze Papa n’umwana.”

John – “Oolala! Mbega biriya byose Mama Brown yambwiye byabaye muri icyo gihe sha Nelson?”

Njyewe – “Yego! Rwose nibwo byabaye.”

John – “Hanyuma se nyuma y’ibyo?”

Njyewe – “Brown amaze kwisanga muri mabuso yaturagije igisabo yajishe, ari cyo Dovine twemera tutazuyaje kandi koko byari byo kuko twari dufitanye amateka akomeye na n’ubu tukigenderaho.

Burya ibyago biza bikuruye byinshi byatwerekeje hariya mu cyaro watwisangiye, ari naho ku ivuko ryanjye na Gasongo, mu kugenda dusezera Dovine tumusaba gukomera ku isezerano, aradukundira dufata inzira.”

John – “Ndakumva sha Nelson, komeza umbwire!”

Njyewe – “Tumaze kugira amahirwe yo kugaruka inaha tuzahora tukwibukiraho, ndetse tukabona n’akazi, twaje twishimiye kongera gusigasira ururabo ruhumura rwatewe na Brown, tuza kwerekeza i Kigali, umunsi umwe turi mu nzira dutaha dutungurwa no guhura na Dovine tumwibukije amateka na we aba aratubwiye ngo Murambabarire ntabwo ngishoboye gutegereza imfungwa n’abagororwa!

Akimara kubivuga twagize ngo arivugira, ariko nyuma twaje kubona koko ko bya bindi Brown yamubwiraga yabishyize muri envellope akajya kubijugunya mu kimoteri, njye na Gasongo twambarira urugamba ngo tugarure cya kizere.”

John – “Uuh? Koko ibyo byabayeho Nelson?”

Njyewe – “Mumbabarire munyume kandi buri saha nzirikana byose, ni na yo mpamvu uyu mwanya ukomeye mwampaye ntatinyuka kwicara imbere yanyu ngo mpamye ibinyoma.”

John – “Ngaho komeza umbwire sha.”

Njyewe – “Murakoze cyane! Buri ntambwe yose nateraga nibukaga ya magambo Brown yatubwiye yerekeje inzira y’igihome, nkumva nakora ibishoboka byose ngo urukundo rwongere rwihanganire ibyago biza bidateguje Brown yahuye na byo.

Ibyo Dovine ntabwo yigeze abyumva yahindutse ku mugaragaro ubwo twazaga inaha gusura Brown, yanga ko tujyana biza kurangira twijyanye tubona neza agahinda Brown yari afite katumaga amarira atemba ajya mu nda, twabuze icyo dukora gusa tumukomeza tumwizeza kumubera ingenzi turikubura turataha!

Twavuye aho buri wese ashegeshwe ari na ko numvaga inzira yose nabona nayicamo ngo nzanire Brown ihumure telephone ntiyavaga ku gutwi, gusa aho kugira ngo Dovine asubize amaso inyuma amenye ko hari umutekereza amanwa n’ijoro ariko akabura impumuro ye, ahubwo yatangiye kunyiyegereza bidasanzwe ndetse anyibutsa amateka ari hagati yanjye na Brown nanjye koko nibuka byose ngira n’amahirwe yemera ko tuganira by’umwihariko.

Byabaye igisubizo kuri njye, ntera intambwe maze ngezeyo nsanga akobo kantegereje, Dovine yashatse guhindura ibyiyumviro by’umubiri ngo tugere aho kuryamana.”

John – “Reka sha, warabikoze?”

Njyewe – “Oya! Nagize amahirwe ndagasimbuka ntashye mbwira byose Gasongo ishyaka ririyongera nongera gusaba Dovine ngo ahe Brown iminota ibiri yonyine arabyemera ari nabwo cya gihe twamanukanye twagera aho wari gufata Martin tugasanga bari kumwe, uriya mukobwa mwajyanye ni we Dovine navugaga!”

John  – “Yewe yewe yewe! Nari ngatangaye nibeshye? Ese ni uriya wavugaga sha?”

Njyewe – “Ni we rwose! Maze kubona bari kumwe nabihuje n’ibyo Aliane dukorana yari yarambwiye, mbona ko koko bashobora kuba bafitanye ubucuti budasanzwe, ibyo narabyirengagije nkomeza kumusaba gusanga umuteze ibiganza ari we Brown, cyakora bigoranye yaraje asaba Brown ikintu gikomeye.”

John – “Eeeh! Yamusabye iki sha Nelson?”

Njyewe – “Yaramusabye ngo kuko afunzwe yemere abe ari njyewe ajyana kwerekana iwabo nk’umugabo we, ngo kuko bashaka ko ashyingirwa vuba, ngo umunsi azava muri gereza azababwire ko yambenze amwerekane maze bashyingiranwe.”

John – “Eeeh! Niko sha waremeye ujyayo?”

Njyewe – “Nubwo Brown yari yansabye kujyayo, nanjye nkirengera ingaruka ku bw’amateka twari dufitanye, nirengagije byinshi, burya kwambarira urugamba bisaba kwemera ko hari icyo urwanirira kuko aho kurwana usubira inyuma wamanika amaboko.

Nkimara kumva byinshi kuri we nirinze kwenyegeza umuriro ngo ntware amagambo nshinje Dovine ibyo numvise ntafitiye gihamya, nanze kuba umusore ugenzwa no gutanya, mpagarara hagati yabo ngo bitinde byemere Brown azishime mu buzima, mbwira Dovine ko ntazajyayo, agacu keyura icuraburindi katarava Iburasirazuba.

Twavuye aho iminsi iricuma Martin ati ‘hari umukobwa nakuboneye kandi ndashaka ko umurongora!’ Mukumumbwira, nsanga ni Dovine! Nti ‘iryavuzwe na Aliane riratashye!’ Mubwira ntazuyaza nti ‘Njye simbyemeye’!”

John – “Ngo Martin yarakubwiye ngo urongore Dovine sha?”

Njyewe – “Ibyo mbabwira ni ukuri ndetse byabaye ku manywa y’ihangu.”

John – “Yayayayaya! Mbega mbega wee? Uzi ko wa mugabo nta bwoba agira?”

Njyewe – “Ntibyateye kabiri Dovine inkuru ayigira kimomo ati ‘Nelson yaranywesheje ndasinda aransambanya ndetse ubu ndanatwite.’ Inkuru yabanjirije muri gereza, umwana nahisemo mu bandi na we inkuru mbi imutahaho, Gasongo akurikiraho none ubu igeze iwa ndabaga buri umwe agenda, none dore nsigaye mpagaze ku manga!”

John – “Uuuh? Nelson, na Gasongo se wari uzi byose?”

Njyewe – “Wahora ni iki ko burya kamere ihinduka nk’igicu, na we yanteye utwatsi rwose ndetse arimuka ansiga mu nzu na telephone nari narahawe na Brendah arayitwara, niyo mpamvu navuye ku murongo.”

John – “Ibyo se birashoboka?”

Njyewe – “Nuko byagenze rwose, Martin rero maze kumuhakanira yakomeje guhatiriza ndetse agerekaho no kuba yampa amafaranga, ariko byose byaranze dushwana ubwo, akaba ari nayo mpamvu ashaka kunyikiza.

Munyumve ukuri kwanjye ni uko, nabuze abavandimwe, mbura Brendah wanjye, reka Mama Brown we agahinda karamushegeshe, ni wowe wenyine umpaye umwanya kandi ndifuza ubufasha bwawe.”

John – “Nelson! Komera sha ndumva ari inzira itoroshye kandi isaba kwihangana, icyo nakubwira cyo ni uko uriya Dovine hadashize igihe kinini mumenye, namumenye kubera Martin kandi muzi nk’inshuti ye nako ahari ni nk’umugore we kuko ntacyo badakora ngo menye.”

Njyewe – “Ahwiii! Iryavuzwe riratashye!”

John – “Ntacyo ntakoze ngo Martin areke imico nk’iriya ariko yaranze arananira, nta nubwo ari uriya mukobwa gusa, kuko hari n’abandi benshi yirirwa yivurugutamo. Gusa ubwo yatangiye no kubyinjiza mu kazi kuri ino nshuro ndaje mpaguruke mpagarare nibiba ngombwa byose bijye hanze.”

Njyewe – “Ni ukuri kose mwaba munkuye aho umwami yakuye Busyete kandi mwaba mumvanye mu rwobo rw’impiri!”

John – “None se sha Nelson, ufite ibihe bimenyetso ngo mpereho?”

Njyewe – “Ndizera nkomeje ko ukuri guca muziko ntigushye,  nta bimenyetso nabona birenze kuba muhari.”

John – “Ndabyumva kandi sinakingira ikibaba Martin, kandi nzi neza ukuri, ariko na none umuntu wateguye ibi byose ashobora kuba anafite intwaro nyinshi yateguriye uru rugamba, nako nta kuzuyaza dore yabanje kukwaka amaboko yari kugushyigikira. Gusa humura uko biri kose nzi ko utaba ufashe umwanya nk’uyu ngo umbeshye kandi na none ukuri kwawe guhuye n’ukwanjye.”

Njyewe – “Nanjye ndabashimiye cyane kuko nirukankanye ukuri inyuma y’abadashaka kukumva, ndagusabye umfashe na Mama Brown anyumve.”

John – “Oya humura rwose Mama Brown ni umubyeyi, atinda kumva kandi agashyira mu gaciro, ntiyaha umwanya ibituma umuryango usenyuka ahubwo nzi ko ikimurimo ari uguhuza abana yishimiye kugira, ahubwo maramo ako gasigayemo tugende turare tumubonye.”

Njyewe – “Murakoze cyane ni ukuri.”

Maze kubwira John byose, na we akankundira akantega amatwi numvise imbaraga ntazi aho zaturutse zingaragiye, maramo akari gasigayemo na we arishyura turahaguruka nyura aho Fiston na Frank bari mbabwira uko bimeze basigara bumiwe. Twumvikana ko nzaza kureba Fiston tukiga neza ikibuga nuko ndabasezera njye na John turamanuka tugera aho yari yasize imodoka, dufata umuhanda twerekeza kwa Mama Brown.

Mu nzira twagiye tuganira uko tuganira nkarushaho kugira ikizere, John yakomeje kuza imbere mu bo namenye, kuri iyo nshuro yanyeretse ko yanyumvira aho abandi bafunze amatwi, ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa kandi icyo gihe nabonye neza ko umutima mwiza ari mugenzi w’Imana.

Tukigera ruguru yo mu rugo kwa Mama Brown twaraparitse tuvamo, tumanuka hepfo gato tugezeyo turakomanga turategereza hashize akanya tubona umuryango urakingutse.

Mama Brown – “Egoko Mana rero! Niko Nelson ugeze inaha gute?”

Njyewe – “Muraho Mama wacu! Ndaje da!”

Mama Brown – “John! Uyu musore umukuye he? Habe no kuvuga koko ngo tukubikire ibiryo?”

John – “Nelson mukuye i Kigali numvaga mukumbuye.”

Mama Brown – “Gasongo se we ari he? Ariko nanjye ndivugira, ahubwo mwinjire Nelson adusobanurire uburyo ngo… nako karibu.”

Twese – “Stareh!”

Twahise twinjira mu nzu tumaze kwicara Mama Brown ahita avuga.

Mama Brown – “Niko se Nelson ni wowe wizanye, ngaho mbwira byose kuko ndahangayitse, ngo ntukibana na Gasongo? Ahubwo se umuhungu wanjye mwapfuye iki mwo kabyara mwe ko agufitiye umujinya w’umuranduranzuzi?”

John – “Mama Gaju! Nelson namuhamagariye ikibazo nari nabonye mu bijyanye n’akazi ariko ageze hano ambwira byinshi kandi nawe ubyumvise watuza ndetse ukamufasha kumugarurira abavandimwe.”

Mama Brown – “Amba! Ese nawe warabimenye?”

John – “Mama Gaju! Uyu Nelson wacu yaguye mu mwobo yacukuriwe n’uwari umukunzi wa Brown afatanyije na Martin uzi. Ibyo yambwiye byose nabonye bifitanye isano n’ibyo nzi, kandi ntabwo nari nzi ko abizi.”

Mama Brown – “Ngo? Akahe kobo se?”

John – “Niba wamwemerera yakubwira byose nk’umubyeyi nawe ukikuriramo iby’ingenzi.”

Mama Brown – “Yooh? Urumva se nakwanga kumva umwana? Icyo nishakira ni amahoro, ubu koko turyane twari tugeze aho gushyigikirana?”

Njyewe – “Murakoze Mama, nanjye ibyabaye byose byaje nk’imvura igwa idakubye nshiduka inyagiye ndetse nshatse aho nugama ndahabura, ari nayo mpamvu mbasaba kuntwikira, byatangiye……”

Mama Brown namubwiye byose anteze amatwi na John akajya anyunganira ibintu byakomeje kuntera imbaraga, maze nshoje yitsa umutima aravuga.

Mama Brown – “Nelson, ibyo umaze kumbwira ni ukuri?”

Njyewe – “Mama! Ntabwo nzigera mbabeshya, aho kugira ngo nzababeshye nzangare kuko ntacyo nazimarira!”

Mama Brown – “Ntabwo najyaga ngira umujinya ariko uwanyereka iyo ngirwa mukobwa igiye kunshira umuryango nari nsigaranye twaba babiri, ubu se koko nkore iki mwana wanjye?”

John – “Njye nasabye gutuza kuko ukuri burya ntikujya gucuya, yewe nta nubwo gucuyuka, nanjye ngiye guhaguruka byose mbyinjiremo mparanire bya byishimo nahoraga nifuza ko mwabamo, mwarahangayitse bihagije uyu mwanya ntabwo ari uwo gucikamo ibice, ubu se naba nararuhiye iki?”

Mama Brown – “Ahwiiiii! Nelson koko ubu nkore iki?”

Njyewe – “Mama, wagerageje ukansabira Brown akemera ko tuvugana byibuze nkamusobanurira byose.”

Mama Brown – “Wa musore we se azanyumva ko yafashe umujinya uvanze n’agahinda, amarira yasukiye hariya si nzi ko yakumva!”

John – “Mama Gaju, ibi byose ntacyabikemura usibye gutuza tukagaragaza ukuri kandi ukuri kuva mu kizere wigeze kugirirwa, ni ukuri reka tugerageze kandi nk’umubyeyi ntiwaryama umwana atengurwa”

Mama Gaju – “Ahaaa! Nzagerageza ndebe ikizavamo, koko ubone na Mama Kenny ambwire ngo na Jojo yanze ko muzana? Ayiga Mana!”

Njyewe – “Mama, ihangane kandi wizere ko byose bizarangira, ndabizi ibi bifite impamvu ariko uko byagenda kose iri ni ishuri ry’ubuzima nagombaga gucamo ngo menye byinshi nzabwira n’abandi.”

Tukiri aho telephone ya John yarasonnye akora mu mufuka arebyemo mbona arikanze.

John – “Yee, ibi se birashoboka? ………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 75 muri Online Game……..

*********************

41 Comments

  • mbaye uwambere gusoma episode, nari niriwe ntera akajisho kuri ino page, ariko musigaye mutinda twebwe tuba mu mahanga tuba twarambiwe, mbere byari byiza mwayishyiragaho kare none isigaye iza twaryamye.

  • Very good

  • Umuseke murakoze,gusa ndabona aho bigeze ariho hakomeye icyampa gasongo akazakosorwa byanyabyo kuko iyo adatererana Nelson ntago ibintu biba byarageze kuri uru rugero

  • wow ninjye nyisomye mbere,gusa iyi nkuri niba yarabayeho iri amazing gusa mwiyishyiramo amakabyankuru kugirango itarangira pe

  • hhhhhh.Yegoko nq John azi amabi ya Martin kweli . tubihange amaso
    uyu uhamagaye John ni Martin ngo amubeshyabeshye nyamara ukuri kwagaragaye kera
    Gaso,Dovi,jojo,murakwirarwa he???Thx umuseke amatsiko.com

  • Usigaye usubiramo inkuru cyane kd twe dusoma tuzizi nkiriya nkuru wabwiye John yatwaye umwanya munini rwose kd twe twari tuyizi! ubutaha uzabikosore

  • Wapfa wa mugore aramuhamagaye ndavuga mama wa nelson,ariko mana martin n’ikimasa ntabwo ari dovine wenyine?!!! Nelson uri munzira zo kugera kunsinzi komeza wihangane

  • Iyi episode yar resume yizo twasomye mwikosore cane .sriko iraryoshe cane courage

  • Yoo Mana We! John Urabikwiye Kuba Papa Wa Nelson Ntakabuza, Iteka Ukuri Kuratsinda Nubwo Kujya Guhura N’ Ingorane Nyinshi Ark Ntikuva Ku Izima, Tx Umuseke

  • yoooo humura kbsa Nelson ukuri kugiye kujya ahagaragara ubwo ubonye abagushyigikira

  • Ubu byahozeho Kandi nubundi biriho.Tukomeze tuvanemo amasomo yingenzi mubuzima yucamo buri munsi.

  • Nduwambere nyisomye ninde uhamagaye John ko yikanze? Bravo nelson ubonye izindi mbaraga

  • Imana ishimwe ko Mama Gaju na John bumvis ibibazo vya Nelson nkumbure Brouwn Na Brendah nabo bazomwumva.ark ndagaya caane inyifato ya Gasongo yarahubutse ndumva najew ubwanje kumubabarir nkasubira kumwizera nkumuvandimwe wa Nelson bizongora!Imana ibahe umugisha kuko muri abahanga mugutanga inkuru zakanovera zuzuyemwo inyigisho nyishi!

  • ukuri burya guca muziko ntigushye kandi inshuti burya uyibona mumagorwa

  • Ntabivuga nelson tuza john araje aguhanganire nkaso sha hanyuma numara gutsinda martin yange iyondaya NGO ni dovine gasongo amaramare nubugoryi bwe ubumenye ko so ari john azajyahehe brown gwino nawe umve muri gereza nelson asimbure martin kuntebe yakazi nawe wicare aho nelson yiyicariraga maze nushima imico nyiza mubakobwa babana na nelson uhiremwo uwokukomora igikomere watewe na online yokanyagwa umuseke mwakoze gusa 6:h00mbampageze ntimukambabaze NGO ninza mbabure pe

    • Uziko ibyo uvuze Ari ukuri. Brown azataha atangira akazi pe maze azakundane Na Mireille pe. Ubundi abandi bazasabe imbabazi

  • Ntibyoroshye ariko Imana ihora ihoze komera Nelson wacu ukuri kwatangiye kujya ahagaragara.

  • Cyakoza john yaribyaye knd mama brown nawe wagirango nimushiki wa john ndabona bigiye gukeuka tera intambwe ujyere no kwa blendah azakumva

  • John ahamagawe na nyina wa Nelson

  • Woow! john uri umugabo nkunze cyane. nelson humura bitangiye gucamo. gasongo azicuza pe, mbega gasongo wa feke? muzakore kuburyo nelson azabe umukire, maze gasongo, martin na dovine bazamusabe akazi. murakoze.

  • Mbega byiza kubona John na mma brown bamenye ukuri kandi bemeye gufasha Nelson na brown azumva ukuri mbabajwe na Gasongo nagaruka azamubabarire amaze kumuha amasomo

  • Ark amaraso si ikintu ubonye ngo Nelson ahure na Nyina bamenyane amuhe n’aka Jus amuganirize nkaho basanganywe!! Ubonye ngo John yitangire Nelson bene aka kageni!! Biranshimishije cyane, burya umubyeyi ahora ari uwa mbere pe! Gusa Mama Gaju ni ntagereranywa wagirango ni mushiki wa John! Ndabona Nyina wa Nelson ageze iwabo mu cyaro Kaka yamubwira ko umwuzukuru we (Nelson) aba ku Gisenyi agahita yibuka Nelson bavanye i Kigali bakagerana ku Gisenyi! Gasongo ni imbwa mu zindi,ubonye yange no gutega amatwi umuvandimwe basangiye akabisi n’agahiye nako akajumba, Gaso uri imbwa sana! Gusa Brendah yihangane atege amatwi Nelson ibindi birakemuka Martin aburiwe irengero kuko sinumva ukuntu yazagaruka mu kazi akarebana na John na Mama Gaju! Biratangaje pe! Mbega mbega Martin!!!

  • ubu noneho ndumva ntangiye kwishima! Nelson abonye umwumva akamutega amatwi yoooh !humura Nelson we

  • Mn Brown na Jhon n’ababyeyi neza nukuri.Imana ibakomeze mu rurwo rugamba.

  • Ukuri gutangiye kugaragara.

  • NUKURI MURI ABAMBERE PE ! GUSA MURI KUJYA MUTINDA KUTURYOHEREZA RWOSE . NERSON KOMERA UKURI KUZATSINDA KANDI KURI KWIGARAGAZA MUKOMEREZAHO

  • Uyu mwanditsi ni umuhanga cyane ndamukunda kuko azi gushishoza icyindi kandi azi gutwara ijambo kurindi! gusa haragezengo noneho yandike na flim! kd agomba kuzantumira nkaza mubazayicyina. ndamwemeye budasubirwaho..

  • Iyi nkuru rwose irengetse irimo namasomo menshi.
    Ariko rwose mwanditsi ndakumenyeshako ntakibasha gukora akazi ntarasoma iyi nkuru.rwose jyukaduha kare dutangirane akazi courage.murakoze

  • Yooo kararyoshye

  • Imana ishimwwe Nelson yongeye kubona abamukunda. Aba babyeyi Imana ibahe umugisha mwinshi. Mama Nelson ahamaye john amubwira ko amutegereje murugo kwa John . Ese ko Divine atabyara NGO abyare umwana usa na Martin twumirwe, urubanza rube rurarangiye? ubu inda nimvutsi rwose. Ubu rero cyakiburubwenge ngo ni Gasongo wikijajwa ategereje gusimbura Nelson? barakubeshye . agati kateretswe n’Imana ntigahuhwa numuyaga. Nelson bwira papa wawe John akugurire indi telephone maze ndebe aho uriya muginga azajya.

  • mwongeye kwirirwa ariko mana ariane numukobwa mwiza wumutima iyaba ariwe wazakundana nabrown ariko gasongo nawe bazabanze bamukosore yumve ingene bimera kutihangana NGO utege umuntu amatwi

  • Mbega ababyeyi beza Mma Brown na John bibere abandi urugero rwose ndishimye kuba bateze amatwi uyu mwana ushegeshwe n’agahinda arengana.Uyu ni Dovine se waba uhamagaye John ko ntako atagize ngo atangatange Nelson impande zose? Thx umwanditsi gusa wongere wikubite agashyi nibigushobokera ujye ukatugezaho hakiri Kare.

  • Ntako bisa kuba Nelson wacu abonye abamutega amatwi pe kdi mfite ikizere ko ukuri kuri hafi kujya ahagaragara. Uyu nizere ko atari Dovine ugeze kwa John ateranya dore ko yiyemeje abakobwa baragwira pe. Thx Umuseke

  • Nelson azambabarire akosore gasongo

  • Uwo ntawundi uhamagaye john no mama nelson…arashaka ko amufasha bakajyana kureba umwana wabo…
    BT to nelson, ibintu bibaye fresh ubwo abakuru bamwuviyw umubabaro arko Sinai how it’ll be john namenya ko nelson arumwana we

  • And mwakoze to give us two episodes for real

  • Sha Kageze Ku Buryohe Kabsa.Uyu Mutype Asigaranye Abahagarikiz 2,bazamufasha,arko Gasongo N Umugenzi Gito.Ndamwanse Pe!!Kmza.

  • Mwese basomyi nkunda comment zanyu zirubaka pe .iyi nkuru iyo mfite akanya nyisoma nka gatanu kumunsi nkagenda ndeba nibitekerezo
    gatokeza rero ati bwira papa wawe.hhhhhh.nukuri muranejeje pe
    nshaka ko Nelso agera kwa Brendah nukuri nawe akamutekerereza pe.ikindi uriya muntu ugamagaye john koko uziko ubanza ari Dovine nahita numirwa nukuri …
    Nelson rero azababarira imbwa gasongo kuko yararezwe kdi akomoka kumubyeyi mwiza ntiyamera nkabariya bose..
    murakoze cyane ndabakunda

  • pole sana kbs nduguyangu gusa ugire kwihangana

  • yooo, murakoze cyane nanjye ndi umukunzi w’ iyi nkuru kdi rwose ikoranye ubuhanga butangaje
    Murakoze kuko dukuramo amasomo menshi adufasha mu buzima

  • Divine ateye no kwa John da, ariko ndahamya agiye kumva ibyo atarazi ko bizwi nabenshi ko byamenyekanye, maze nawe agahunga nka mugabo we Malton.

Comments are closed.

en_USEnglish