Digiqole ad

Minisitiri J.Uwacu yaganiriye n’ababaye ba Miss kuva 2012

 Minisitiri J.Uwacu yaganiriye n’ababaye ba Miss kuva 2012

Minisitiri Uwacu Julienne ubwo yari kumwe na bamwe mu bakobwa bigeze kuba banyampinga

*Ba Nyampinga b’u Rwanda baganiriye n’abakuru uko umuco wahuzwa n’Iterambere;

*Banyarwanda basangizanyije urugendo rwo gutoranywa nk’abakobwa bahiga abandi mu bwiza; mu myifatire;…

*Minisitiri Uwaco ntiyemeranya n’abavuga ko umuco ugenda ucika/wacitse.

Ku cyicaro cya Minisiteri y’Umuco na Sport ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09 Ukuboza ba Nyampinga bagiye batorwa mu myaka itandukanye bahuye n’ababyeyi bo mu mashyirahamwe akora ibikorwa byo gusigasira umuco Nyarwanda kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo uburere n’uburezi by’umwana w’umukobwa bisigasirwe. Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko abavuga ko umuco wacitse bakabya.

Mu nama yahuje bano bakobwa na Minisitiri w'Umuco yabasabye gushyiraho ihuriro ribazo
Mu nama yahuje bano bakobwa na Minisitiri w’Umuco yabasabye gushyiraho ihuriro ribazo

Aba bakobwa bagiye bahiga abandi mu mu bwiza, mu mico no mu myifatire kuva mu 2012 bavuga ko impanuro bahawe n’ababyeyi muri iyi nama ari ingirakamaro kuko byatumye bafungura amaso bakamenya uko bahuza umuco n’iterambere.

Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko aba bakobwa ari bamwe mu bagaragaza ishusho y’igihugu bityo ko kuba baganiriye n’ababyeyi bafite ubumenyi ku muco nyarwanda ari ukugira ngo abato bakomeze kumenya ibyaranze abo bakomokaho.

Ati “baravuga ngo utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze. Ni byiza ko abakobwa bato bahura n’ababyeyi bakuru,…haba hari ibyo tunenga tukabinenga; haba hari n’ibyo dushima tukabigiraho ubumenyi bumwe kandi tugafatanya kubishyigikira.”

Abakuru bakunze gutunga agatoki urubyiruko rwa none kugira uruhare mu kwanduza umuco nyarwanda no gutuma ugenda ucika.

Minisitiri Uwacu avuga ko iyi mvugo idakwiye yabwiye Umuseke ati “ kuvuga ko umuco wacitse, ko utakiriho abantu baba bakabya kuko umuco ni ubuzima bw’abantu, tuvuze ngo umuco wacitse cyangwa ngo wavuyeho ni ukuvuga ko Abanyarwanda batakiriho…”

Nyampinga w’u Rwanda wa 2015 Kundwa Doriane yabwiye Umuseke ko intandaro y’iyi myumvire y’uko umuco wacitse ari uko buri kiciro gikurura kishyira mu kwishyira aheza.

Ati “…hari igihe usanga harimo ‘conflict de generation’ uko bo(Abakuru) bumva ibintu bikwiye kugenda, n’uko ab’iki gihe bumva bikwiye kugenda bitewe n’iterambere.”

Miss Doriane avuga ko uyu ari umukoro nka banyampinga bagiye guhagurukira kugira ngo uku kudahuza ku biranga umuco wa none n’uwo mu gihe cyo hambere ntibibe intandaro yo guhangana ahubwo bibe kuzuzanya hashakwa uko umuco wahuzwa n’iterambere ariko hatabayemo kubangamirana.

Uyu mukobwa wahize abandi mu bwiza; mu myifatire no mu bumenyi (mu bari babihataniye) muri uyu mwaka wa 2015 avuga ko ku giti cye yishimiye gusangizanya na bagenzi be urugendo rwo kuba baratorewe iyi myanya kuko na byo birimo isomo kandi byatumye bungurana byinshi.

Vanessa Mpogazi na Fiona Mutesi bahataniraga Miss Rwanda 2015
Vanessa Mpogazi na Fiona Mutesi bahataniraga Miss Rwanda 2015
Doriane Kundwa atanga igitekerezo muri iyi nama
Doriane Kundwa atanga igitekerezo muri iyi nama
Isimbi Deborah wabaye Miss NUR 2012 atanga igitekerezo
Isimbi Deborah wabaye Miss Campus (NUR) 2012 atanga igitekerezo
Muri iyi nama bunguranye ibitekerezo by'icyo bakora ngo bahuze umuco n'ibiriho ubu
Muri iyi nama bunguranye ibitekerezo by’icyo bakora ngo bahuze umuco n’ibiriho ubu
Mu nama yahuje bano bakobwa na Minisitiri w'Umuco yabasabye gushyiraho ihuriro ribazo
Mu nama yahuje bano bakobwa na Minisitiri w’Umuco yabasabye gushyiraho ihuriro ribazo
Minisitiri Uwacu Julienne ubwo yari kumwe na bamwe mu bakobwa bigeze kuba banyampinga
Minisitiri Uwacu Julienne ubwo yari kumwe na bamwe mu bakobwa bigeze kuba banyampinga

Photos/P.Gashema & M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • umuco ni mu mutwe

  • Inzira ni ndende, Ministre narekere aho ahubwo afate n’abanya muziki kuko kuri stage abana babona TV na video kandi nyinshi zirimwo ibiteye isoni!

    Turushwe na USA itagira umuco!!!Birabujijwe muri TV zizwi(hari izitazwi,n’izigira amasaha yo kwerekana ibyo bashaka ABANA BARYAMYE) kuva kuri MTV,abambara nabi video zerekanwa abana baryamye, izirimwo ibigambo bibi ntizemerwa cg zivuzwa 23h00.

    Namwe murashaka ko dufata ibya USA(ngo ni iterambere) ibyo mu Rwanda ngo ni iby’abasaza, kandi mutarebye ibibazo aho biri nuko bingana.

    Ministre, yavuga ko atazi ama video y’urukozasoni ari muri kigali? Amafoto yabo ba nyampinga bambaye ubusa ntarayabona???ntazi urubuga RWANDAPAPARAZZI rushyira ku karubanda amafoto ateye isoni bari mu bantu(iminsi mikuru cg utubare, ariko bukeye ukumva nibo bahagarariye ibi cg biriya nkuko ntacyabaye. Aba banyampinga nabo muri association yabo bari bakwiye gukosorana(nta nyampinga ugenda utambaye umwenda wo munsi NGO NA BRITNEY SPEARS. AHORA ABIKORA(nawe byamubayeho yirwariye).

    Igana ibyiza bifite akamaro bana ba mama kuko ibibararura ngo bibagira aba STARS nta bumuntu BIBAHA,NTA CYUBAHIRO…navuga iki?

    Gusa Minister ndamushimiye ariko ibe itangiriro kuko inzira yo ni ndende

  • Ariko uyu mukobwa wa Rutayisire rwose ni mwiza pe! urabona uko asa kandi nta na make up yishyizeho,ari n’umugore ubyaye ariko akaba asa atya?! Ehhh she is really beautifull

  • yuuu,naba bakecuru barimo bari aba miss?cg ni ababyeyi babherekeje abana babo?

  • Ngo ba miss ba 3 bose bo mu mwaka ishize 13-14-na 15 ngo ni abarokore(abavutse ubwa kabiri ariko, uwa 15 turindiriye kumubona wese, uwa 2013 inreview ze(guca imyeyo, kwambara “izikurura”), reka imyitwarireye si mvuze ko atari umu kristu kuko ntaco yigishije(yeretse abo akuriye. Gusa miss mutesi nubu muha 19/20, mwibuke yahinduye amategeko ya miss monde,atahana igikombe i Brazaville. auwa 2014 gucuruza arabishoboye kandi inyungu ze yarazihagarariye neza, izi gihugu???wasanga yaragerageje 10/20 mbega uwa 2015 asigaje 2mois gusa muha 14/20 ku burere no kwereka banya mpinga bandi urwanda ni ok,kubehsya imfubyi nikunga ni -10/20 ubwo arasigaza angahe ariko aratahana minimum 15000$ ni modoka ye bwite, si umutunzi????

  • nanjye ndabona umukobwa wa Rutayisire abahigape!

  • ariko umuco muba muvuga reba nk’uriya uko yambaye amaha yose ari hanze nubwo yabyaye bituma atambara ngo yikwize babanze ahubwo babigishe babajijure cyangwa babigishe gukoresha neza ubumenyi bize mu ishuri.natangaga igitekerezo

  • ni byiza cyane turabashyigikiye mukomereze aho ariko mu matora ya miss ubutaha bazayiteho cyane tubone umu miss usobanutse byibura nka Aurore cyangwa unamuruta kuko barahari benshi ahubwo ntago bajya muri competition

Comments are closed.

en_USEnglish