Umuhinzi ntakwiye guhinga ngo azanagorwe no gushakira isoko umusaruro we – Masila
Gerald Makau Masila Umuyobozi w’Umuryango wa uharanira guteza imbere umusaruro w’ibinyampeke muri Africa y’Iburasirazuba (Eastern Africa Grain Council, EAGC), avuga ko umuhinzi adakwiye kuvunika ahinga ngo azanavunwe no gushakira isoko umusaruro yejeje.
I Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 9 Ukuboza, abashoramari batunganya umusaruro w’ibinyampeke n’abawucuruza bakomoka mu bihugu bitanu bya Africa y’Iburasirazuba, basoje inama igamije guhuza abafite umusaruro n’abawukeneye (Business to Business Facilitation Forum) bakumvikana uwo bazagurishanya.
Umuyobozi wa EAGC yavuze ko iyi nama ihuza abaguzi n’abacuruzi b’ibinyampeke harimo ababitumiza mu mahanga, abatunganya umusaruro bakawukuramo n’ibindi bintu nka kawunga, ifu y’igikoma cyangwa umugati, uyu munsi ngo iyi nama ikaba idasanzwe kuko abaguzi n’abacuruzi bumvikanye kuzagurirana umusaruro uzera mu bihe bizaza.
Yagize ati “Hari abashoramari biyemeje kuzagura umusaruro utubutse, haba mu ngano no mu bwiza kandi ku giciro cyiza, bitandukanye cyane n’uko byahoze, umuhinzi yarahingaga, yakweza agatekereza uko azagurisha we ubwe bikaba nko gutomboza, ubu turahindura ibyo gutomboza bikaba ibintu biteguye bibyara inyungu.”
Yavuze ko kuba umuhinzi azaba azi icyo akeneye guhinga anizeye isoko, bizamugabanyiriza umutwaro, ibyo akora bikamworohera kandi bikazagirira akamaro buri wese, yaba ari uweza umusaruro w’ibinyampeke akawugeza ku isoko n’uwugura ku zindi mpamvu z’icyo ashaka kuwukoresha.
Ati “Uyu munsi twizeye ko turi bubone amasezerano ari hagati ya 40 na 50 ajyanye n’ubucuruzi afite agaciro ka T 50 000, kandi twizeye ko uyu musaruro uzahererekanywa mu mwaka utaha, bityo ni amakuru meza ku muhinzi wo muri aka karere kuko azaba azi aho azakura umukiliya.”
Olivier Vyuzura ukuriye ikompanyi CEREALIS ikora ifu y’igikoma akoresheje ibigori n’amasaka year (nyiragikori), avuga ko abenshi mu Barundi bijukira (bashimishwa) no kugurira abana babo imigati aho kubaha igikoma ugasanga ari imbogamizi.
Avuga ko iyi nama yo guhuza abashoramari n’abageza umusaruro ku isoko, ari nziza kuko ngo yamufashije kwigira ku bandi batangiye guhinga no kweza byinshi mbere y’U Burundi cyangwa u Rwanda.
Ati “Guhuza ingufu ni byiza kuko nta wundi uzaza kudufasha, umuntu arabona aho ahera ashishikariza abandi, ubu twatangiye nidutaha iwacu tuzabwira abahinzi ko tuzabafasha kubona isoko, tubabwire n’imbuto bazahinga, biba byiza iyo uwagutanze ikintu akikubwira kuko ntusubira inyuma ujya kwiga, aha twize, tuzahora twiga kandi tuzakomezanya.”
Olivier avuga ko imyumvire y’Abarundi idatandukanye n’iy’abandi Banyafurika, kuko ngo abenshi bakunda ibintu by’ikizungu aho gukunda iby’iwabo. Avuga ko indi nzitizi yari umusaruro muke, ariko ngo ubu bagiye gushishikariza Abarundi kugwiza umusaruro kuko bizeye isoko ryo mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba.
Eugene Rwibasira ukuriye EAGC mu Rwanda avuga ko iyi nama ari ingirakamaro kubakoresha ibinyampeke n’ababishora ku isoko, ngo hari ikibazo cy’amakuru y’ahari isoko n’ahari umusaruro.
Iyi nama yateguwe n’umuryango EAGC, yitabiriwe n’abashoramari mu musaruro w’ibinyampeke, n’abahagarariye amakoperative y’abahinzi, ishobora gusubiza bimwe mu bibazo bijyanye n’umutekano w’ibiribwa byajyaga bigaragara mu bice bitandukanye by’aka karere.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW