Digiqole ad

ITEGEKO NSHINGA uzatora muri Referendum: Ingingo ya 18 – 34

 ITEGEKO NSHINGA uzatora muri Referendum:  Ingingo ya 18 – 34

Mu bihe bishize, Perezida Kagame ateruye igitabo cy’Itegeko Nshinga

Kuva ku Irangashingiro kugeza ku ngingo ya 17, uyu munsi dukomereje ku ngingo kuva kuya 18 kugeza kuya 34.

Referendum yo gutora iri tegeko Nshinga izaba ku itariki ya 17 Ukuboza ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda na 18 Ukuboza ku baba imbere mu Rwanda.

Mu bihe bishize, Perezida Kagame ateruye igitabo cy'Itegeko Nshinga
Mu bihe bishize, Perezida Kagame ateruye igitabo cy’Itegeko Nshinga

Ingingo ya 18: Kurengera umuryango

Umuryango, ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, urengerwa na Leta.

Ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo.

Leta ishyiraho amategeko n’inzego bikwiye bishinzwe kurengera umuryango, by’umwihariko umwana na nyina, kugira ngo umuryango ugire ubwisanzure.

Ingingo ya 19: Uburenganzira bw’umwana bwo kurengerwa

Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Ingingo ya 20: Uburenganzira ku burezi

Buri munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi.

Ubwisanzure mu kwiga no kwigisha buremewe mu buryo buteganywa n’amategeko.

Kwiga amashuri abanza ni itegeko kandi ni ubuntu mu mashuri ya Leta.

Ku mashuri afashwa na Leta, uburyo bwo kwigira ubuntu mu mashuri abanza buteganywa n’itegeko.

Itegeko rigena kandi imiterere y’uburezi.

Ingingo ya 21: Uburenganzira ku buzima bwiza

Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kugira ubuzima bwiza.

Ingingo ya 22: Uburenganzira bwo kuba ahantu hatunganye

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuba ahantu hatunganye kandi hadafite ingaruka mbi ku buzima.

Ingingo ya 23: Kubaha imibereho bwite y’Umuntu n’iy’umuryango

Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke bigomba kubahirizwa.

Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo kubera impamvu z’igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe n’amategeko.

Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ntirishobora kuzitirwa keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 24: Uburenganzira ku bwisanzure n’umutekano bya muntu

Ubwisanzure n’umutekano bya muntu byubahirizwa na Leta.

Ntawe ushobora gukurikiranwa, gufatwa, gufungwa cyangwa guhanirwa icyaha keretse mu gihe biteganywa n’amategeko akurikizwa mu gihe icyaha akurikiranyweho cyakorewe.

Ntawe ushobora gukorerwa igenzurwa keretse mu bihe no mu buryo buteganyijwe n’itegeko kandi kubera impamvu zishingiye ku ituze rusange ry’abaturage cyangwa ku mutekano w’Igihugu.

Ingingo ya 25: Uburenganzira ku gihugu no ku bwenegihugu

Buri Munyarwanda afite uburenganzira ku gihugu cye. Nta Munyarwanda ushobora gucibwa mu gihugu cye.

Buri Munyarwanda afite uburenganzira ku bwenegihugu nyarwanda.

Ubwenegihugu burenze bumwe buremewe.

Ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

Abantu bose bakomoka mu Rwanda n’ababakomokaho bafite uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo babisabye.

Itegeko ngenga riteganya ibijyanye n’ubwenegihugu nyarwanda.

Ingingo ya 26: Uburenganzira bwo kujya no gutura aho umuntu ashaka

Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari ho hose mu Rwanda.

Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kuva mu gihugu n’ubwo kukigarukamo.

Ubwo burenganzira buzitirwa gusa n’itegeko ku mpamvu z’ituze rusange ry’abaturage n’umutekano w’Igihugu, kugira ngo icyahungabanya abaturage gikumirwe cyangwa abari mu kaga barengerwe.

Ingingo ya 27: Uburenganzira bwo kugira uruhare mu buyobozi bw’Igihugu no kujya mu mirimo ya Leta

Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kugira uruhare mu buyobozi bwose bw’Igihugu, baba babukoresheje ubwabo, cyangwa se babinyujije ku babahagarariye bihitiyemo nta gahato, hakurikijwe amategeko.

Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana bwo kujya mu mirimo ya Leta hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi bwabo.

Ingingo ya 28: Uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro

Uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro bwemewe mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 29:Uburenganzira ku butabera buboneye

Buri muntu wese afite uburenganzira ku butabera buboneye, bugizwe n’ibi bikurikira:

1° Uburenganzira bwo kumenyeshwa imiterere n’impamvu z’icyaha akurikiranyweho, kwiregura no kunganirwa;

2° Uburenganzira bwo gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha;

3° Uburenganzira bwo kuburanira imbere y’urukiko rubifitiye ububasha.

Ntawe ushobora gukurikiranwa, gufatwa, gufungwa cyangwa guhanirwa ibyo yakoze cyangwa atakoze, iyo amategeko y’Igihugu cyangwa amategeko mpuzamahanga atabifataga nk’icyaha igihe byakorwaga. Ibyaha n’ibihano bijyanye na byo biteganywa n’amategeko.

Ntawe ushobora kuryozwa icyaha atakoze; uburyozwacyaha ni gatozi ku wakoze icyaha.

Koherereza ikindi gihugu abanyamahanga bakurikiranyweho icyaha, byemewe gusa iyo bikurikije amategeko cyangwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeye.

Icyakora, u Rwanda ntirushobora koherereza ikindi gihugu Umunyarwanda gikurikiranyeho icyaha.

Ntawe ushobora guhanishwa igihano kiruta icyari giteganyijwe n’amategeko mu gihe yakoraga icyaha.

Ntawe ushobora gufungwa bitewe gusa no kutagira ubushobozi bwo kubahiriza inshingano ituruka ku masezerano.

Ntawe ushobora gukurikiranwa cyangwa guhanirwa icyaha cyashaje. Icyakora, icyaha cya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ntibisaza. Itegeko rishobora kugena ibindi byaha bidasaza.

Ingingo ya 30: Uburenganzira bwo guhitamo umurimo

Umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo no gukora umurimo umunogeye.

Abantu bakora umurimo umwe bagomba guhembwa kimwe nta vangura iryo ari ryo ryose.

Ingingo ya 31: Uburenganzira bwo gushyiraho ingaga z’abakozi n’amashyirahamwe y’abakoresha

Uburenganzira bwo gushyiraho ingaga z’abakozi zigamije kurengera no guteza imbere inyungu z’umwuga bafitiye uburenganzira buremewe.

Buri mukozi ashobora kurengera uburenganzira bwe abinyujije mu rugaga rw’abakozi mu buryo buteganywa n’amategeko.

Buri mukoresha afite uburenganzira bwo kwinjira mu ishyirahamwe ry’abakoresha.

Ingingo ya 32: Uburenganzira ku mishyikirano igamije amasezerano rusange

Ingaga z’umurimo z’abakozi n’amashyirahamwe y’abakoresha bifite uburenganzira bwo kugirana imishyikirano kandi bashobora gukorana amasezerano rusange cyangwa yihariye agenga imikoranire yabyo. Uburyo ayo masezerano akora bugenwa n’itegeko.

Ingingo ya 33: Uburenganzira bw’abakozi bwo guhagarika imirimo

Uburenganzira bw’abakozi bwo guhagarika imirimo basaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa buremewe kandi bukoreshwa hakurikijwe amategeko abugenga. Ubwo burenganzira ntibushobora guhungabanya uburenganzira bw’undi ku murimo kuko bwemerewe buri wese.

Ingingo ya 34: Uburenganzira ku mutungo bwite

Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi.

Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa.

Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

 

Tuzakomeza ejo….

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mutubwire uburyo twabibona murundi rurimi rutari ikinyarwanda gahunda ni kuri 18 twese tugatora “YEGO”

Comments are closed.

en_USEnglish