Digiqole ad

Menya ITEGEKO NSHINGA uzatora muri REFERENDUM

 Menya ITEGEKO NSHINGA uzatora muri REFERENDUM

Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ugeze hafi ku kiciro cya nyuma, Itegeko Nshinga rivuguruye uko bigaragara rirashyikirizwa abaturage batore baryemera cyangwa barihakana mbere y’uko uyu mwaka urangira. Umuseke wateguye umwanya wihariye wo kubagezaho ingingo zose hamwe 177 zirigize kugira ngo muzatore itegeko muzi ibirimo.

Byafata igihe kitari gito gusoma ingingo 177, Umuseke wahisemo kujya ubagezaho ingingo nke buhoro buhoro kugira ngo muzisome mu gihe gito gutyo gutyo kugeza kuri referendum.

Itegeko Nshinga ryavuguruwe hagendewe ku busabe bw’abaturage bagaragaje ko ingingo ya 101 ibabangamiye kuko ibuza Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri kandi bakimukeneye.

Hashingiwe kuri ibi, iri tegeko ryavuguruwemo n’izindi ngingo zimwe na zimwe, zimwe zikurwamo hongerwamo izindi.

Duhereye ku Irangashingiro kugeza ku ngingo ya 17:

 

 

IRANGASHINGIRO

Twebwe, Abanyarwanda,

DUHAYE ICYUBAHIRO GIKWIYE abakurambere b’intwari bitanze batizigama bahanga u Rwanda, intwari zaharaniye umutekano, ubutabera, icyubahiro, ubwisanzure, zikanagarura ituze n’ishema by’Igihugu cyacu ;

DUSHINGIYE ku mahirwe dufite yo kugira Igihugu kimwe, ururimi rumwe, umuco umwe n’amateka y’igihe kirekire dusangiye bigomba gutuma tugira imyumvire imwe y’aho tugana;

TWIBUKA jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni, twibuka n’amateka mabi yaranze Igihugu cyacu;

TUZIRIKANYE ko amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda ari byo nkingi y’iterambere;

TWIYEMEJE kubaka Leta igendera ku mategeko, ishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ku bwisanzure no ku ihame ry’uko abenegihugu bose bareshya imbere y’amategeko n’iry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo;

TWIYEMEJE kandi kubaka Leta ishingiye kuri demokarasi y’ubwumvikane n’ibitekerezo bya politiki binyuranye, yubakiye ku isaranganya ry’ubutegetsi, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, imiyoborere myiza, iterambere, guha abaturage amahirwe angana mu mibereho yabo, ubworoherane no gukemura ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro;

TWIYEMEJE gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose;

TWIYEMEJE kubumbatira indangagaciro zacu zishingiye ku muryango, ku bupfura, ku gukunda Igihugu no guharanira ko inzego zose z’ubutegetsi bwa Leta zikora mu nyungu z’Abanyarwanda twese;

DUKORESHEJE uburenganzira bwacu ntavogerwa kandi ntavuguruzwa bwo kwihitiramo uko Igihugu cyacu kigomba kuyoborwa;

TUVUGURUYE, binyuze muri referandumu, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nkuko ryavuguruwe:

UMUTWE WA MBERE: UBWIGENGE BW’ABANYARWANDA MU GUFATA IBYEMEZO NO GUSUMBA ANDI MATEGEKO KW’ITEGEKO NSHINGA

Ingingo ya mbere: Inkomoko y’ubutegetsi bw’Igihugu

Ubutegetsi bwose bukomoka ku Abanyarwanda kandi bugakoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

Nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu bashobora kwiha ubutegetsi.

Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw’Abanyarwanda bakoresha ubwabo binyuze muri referandumu, mu matora asanzwe cyangwa binyuze ku babahagarariye.

Ingingo ya 2: Itora

Itora ni uburenganzira bw’Abanyarwanda bose ku buryo bungana.

Abanyarwanda bose, baba ab’igitsina gore cyangwa ab’igitsina gabo, bujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko bafite uburenganzira bwo gutora no gutorwa.

Itora rikorwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye kandi mu ibanga, keretse iyo biteganywa ukundi n’iri Tegeko Nshinga cyangwa andi mategeko.

Itegeko ngenga rigena ibigomba kubahirizwa n’uburyo bukoreshwa mu matora.

Ingingo ya 3: Ugusumba andi mategeko kw’Itegeko Nshinga

Itegeko Nshinga ni ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi.

Itegeko ryose, icyemezo cyangwa igikorwa cyose binyuranyije na ryo nta gaciro bigira.

UMUTWE WA II: REPUBULIKA Y’U RWANDA

Ingingo ya 4: Repubulika

Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ifite ubusugire. Ishingiye kuri demokarasi, igamije guteza imbere Abanyarwanda kandi ntishingiye ku idini.

Ihame shingiro rya Repubulika ni: « ubutegetsi bw’Abanyarwanda, butangwa n’Abanyarwanda kandi bukorera Abanyarwanda ».

Ingingo ya 5: Igihugu cy’u Rwanda n’inzego z’imitegekere

Igihugu cy’u Rwanda kigizwe n’ubusesure bw’ubutaka, inzuzi, imigezi, ibiyaga n’ubw’ikirere biri mu mbibi za Repubulika y’u Rwanda.

Mu kugena ubutaka bw’u Rwanda, hitabwa ku mbibi z’u Rwanda nk’uko zigaragazwa n’amasezerano mpuzamahanga yemewe n’u Rwanda n’amategeko y’u Rwanda.

Igihugu cy’u Rwanda kigabanyijemo inzego z`imitegekere y’Igihugu zigenwa n’itegeko ngenga, rikanashyiraho umubare, imbibi n’imiterere byazo.

Ingingo ya 6: Kwegereza ubuyobozi Abaturage

Ubutegetsi bwa Leta bwegerezwa abaturage mu nzego z’ibanze hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

Ingingo ya 7: Umurwa Mukuru

Umurwa Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda ni Umujyi wa Kigali.

Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Umurwa Mukuru.

Umurwa Mukuru ushobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda byemejwe n’itegeko.

Ingingo ya 8: Ururimi rw’Igihugu n’indimi zemewe mu butegetsi

Ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda.

Indimi zemewe mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Itegeko ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi.

Inyandiko z’ubutegetsi zishobora kuba mu rurimi rumwe cyangwa ebyiri cyangwa zose mu zemewe mu butegetsi.

Ingingo ya 9: Ibiranga Igihugu cy’u Rwanda

Ibiranga Igihugu cy’u Rwanda ni ibendera, intego, ikirango cya Repubulika n’indirimbo y’Igihugu.

Ibendera rigizwe n’amabara akurikira uvuye hasi uzamuka: habanza ibara ry’icyatsi kibisi, rikurikirwa n’ibara ry’umuhondo, kandi ayo mabara yombi yihariye icya kabiri cy’ibendera ryose. Igice cya kabiri cyo hejuru kigizwe n’ibara ry’ubururu rishushanyijwemo izuba n’imirasire yaryo y’ibara ry’umuhondo wa zahabu riri ku ruhande rw’iburyo. Iryo zuba n’imirasire yaryo bitandukanyijwe n’uruziga rw’ibara ry’ubururu.

Intego ya Repubulika ni: UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU.

Ikirango cya Repubulika kigizwe n’uruziga rw’icyatsi kibisi n’ipfundo ry’umugozi w’iryo bara upfunditse hasi, ahagana hejuru hakabamo inyandiko « REPUBULIKA Y’U RWANDA ». Munsi y’ipfundo handitse amagambo agize intego ya Repubulika « UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU ». Izo nyandiko zose zanditse mu nyuguti z’umukara ku ibara ry’umuhondo.

Ikirango cya Repubulika kigizwe kandi n’amashusho akurikira: izuba, imirasire yaryo, ishaka n’ikawa, agaseke, uruziga rw’ubururu rufite amenyo n’ingabo ebyiri, imwe iri iburyo indi iri ibumoso.

Indirimbo y’Igihugu ni: “RWANDA NZIZA”.

Amategeko yihariye asobanura ku buryo burambuye ibyerekeye ibiranga Igihugu.

UMUTWE WA III: AMAHAME REMEZO NO KWISHAKAMO IBISUBIZO

Ingingo ya 10: Amahame remezo

Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa:

1° gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose;

2° kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda;

3° gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize;

4° kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo, ibyo bigashimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;

5° kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo;

6° gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

Ingingo ya 11: Umuco nyarwanda nk’isoko yo kwishakamo ibisubizo

Mu rwego rwo kubaka Igihugu no kwimakaza umuco wacyo, Abanyarwanda, bashingiye ku ndangagaciro zabo, bashyiraho uburyo bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo.

Amategeko ashobora gushyiraho uburyo butandukanye bwo kwishakamo ibisubizo.

UMUTWE WA IV: UBURENGANZIRA N’UBWISANZURE BYA MUNTU

Icyiciro cya mbere: Uburenganzira n’ubwisanzure

Ingingo ya 12: Uburenganzira bwo kubaho

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho.

Ntawe ushobora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 13: Ubudahungabanywa bw’umuntu

Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa.

Leta ifite inshingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.

Ingingo ya 14: Uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe.

Ntawe ushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri, cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.

Ntawe ushobora gukorerwaho igerageza atabyiyemereye.

Uburyo bwo kubyemera kimwe n’ubw’iryo gerageza bugenwa n’itegeko.

Ingingo ya 15: Kureshya imbere y’amategeko

Abantu bose barareshya imbere y’amategeko. Itegeko ribarengera ku buryo bumwe.

Ingingo ya 16: Kurindwa ivangura

Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira ubwisanzure n’uburenganzira bingana.

Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza byaba bishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 17: Uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango

Uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango burengerwa n’amategeko.

Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe.

Icyakora, ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko y’Igihugu basezeraniyemo kuremewe.

Ntawe ushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw’igitsina gore cyangwa uw’igitsina gabo.

Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranywa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana.

Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’inkurikizi z’ubushyingiranwe.

 

Tuzakomeza ejo….

 

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • umuntu yaribina heheh ryose uko ryakabaye?

Comments are closed.

en_USEnglish