Digiqole ad

Zirikana icyo ubereyeho nk’Umukristo

 Zirikana icyo ubereyeho nk’Umukristo

Igitabo cy’ibyanditswe byera

Tubereyeho gutanga ibisubizo by’ibibazo byose duhura nabyo kuko Yesu twakiriye nicyo akora anyuze muri twe.

Abanebwe banezezwa no kwerekana ibitagenda, no kunenga abatabikoze ariko bikarangirira aho!

Ariko imfura zirangwa no kubona ibibazo ntizibitindeho, zigatinda zibishakira ibisubizo.

Imana imaze kubona ko Isi itaduha agahenge, kandi ko imbaraga zacu zidahagije, yavuze ngo: Musabe muzahabwa, mukomange muzakingurirwa [Luke 11:9].

Saba imbaraga zo gukemura ibitagenda aho gutinda ubisubiramo, saba imbaraga zikurenza karande wavukiyemo aho guhora uvuga ngo “iwacu niko twabaye”.

Witegereza ko ibihe biba uko ushaka ngo ubone gukorera Imana, gira icyo ukora bibe uko ishaka, kuko ubwo butware warabuhawe, Yesu yadusezeranyije ko icyo tuzahambira ku Isi kizahambirwa mu ijuru, icyo tuzabohora …kizabohoka [Mat18:18].

Ntutegereze ejo iki nicyo gihe cyawe.

Past Viva Viva

 

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uvuze ukuri cyane. Uwakunyereka ngo ngukore mu ntoki. Hari abazi ko babereye kuri iyi si kubabara nk`abagaragu cyangwa abacakara.
    Dufite agaciro, kandi ushaka kukamenya azabanze amenye uwaturemye. yaturemye mu ishusho ye! Gusa dufite uburenganzira bwo kubyiyambura. Ingaruka zabyo ni uburushyi n`ubucakara butagira igisubizo uretse gusubira ku isoko yacu.
    Handitswe ngo “Nimube abanyampuhwe nk`uko So ari Umunyampuhe”(luke 6:36). Ubwo se Uwo Mubyeyi uvugwa w`Umunyampuhwe ni inde ?

Comments are closed.

en_USEnglish