Nyamata: Impuguke za UN n’ikigo RGB bararebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya SDGs
Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare i Nyamata hateraniye inama izamara iminsi ibiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye SDGs.
Nyuma y’intego za gahunda y’ikinyagihumbi ibihugu by’Isi byihaye kugeraho yasojwe mu 2015, ubu noneho Umuryango Mpuzamahanga (UN) watekereje gukomeza kubaka iterambere binyuze muri gahunda y’intego z’iterambere rirabye, ‘Sustainable Development Goals’ (SDGs).
Mu nkingi 17 z’intego z’iterambere rirambye SDGs harimo gukura urubyiruko mu bushomeri muri gahunda ya 2030, SDGs kandi mu nkingi eshatu z’ingenzi harimo: kurandura ubukene bukabije ku isi, kurwanya ubusumbune n’akarengane, no kwita cyane ku ibirebana n’imihindagukirikre y’ibihe.
Mu Rwanda ho umwaka utaha hakaba hari gahunda yo gutangiza igipimo cyo kwandika umwana akivuka, igipimo mu ikoranabuhanga ICT cyakoreshejwe mu rwego rw’imiyoborere bimaze kugera kuri 72%.
Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2015 nibwo u Rwanda rwatoranyijwe ruhabwa icyicaro cy’ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye ‘SDGs’
Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) yavuze ko iyi nama mpuzamahanga ije mu gihe gikomeye aho Umuryango w’Abibubye wamaze kwiha icyerekezo cya 2030 cy’izi SDGs.
Ati “Iyi nama yabereye hano kugira ngo tuganire n’impuguguke zitandukanye, ndetse tunabasangize ibyo u Rwanda rwagezeho.”
Iyi nama yahuje ibihugu bitanu byakorewemo igerageza ry’umwaka umwe, ishyirwa mu bikorwa ry’iriya ntego ya 16 ariyo y’imiyoborere, harimo n’u Rwanda. Yari igamije gusangira hagati y’ibyo bihugu ibyavuye muri iryo gerageza ndetse no kureba nk’ibyabaye imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa by’iriya ntego. Aha u Rwanda rwaboneyeho kwerekana ibyo rusanzwe rufite byakorohereza ibindi bihugu ndetse narwo rwigira ku bindi bihugu bimwe mu byo rwakoresha ngo rugere ku ntego.
Prof Shyaka yavuze kandi ko urebye intambwe u Rwanda rwateye mu myaka 15 ishize muri gahunda ya MDGs rwiteguye neza gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye ‘SDGs’
Dr. Uzziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko u Rwanda ari igihugu gisanzwe kimenyereye kugendera ku gipimo bityo bikazoroha kugendera mu gipimo cya gahunda ya 2030.
Dr Ndagijimana kandi yavuze ko gahunda ya SDGs izafasha u Rwanda muri gahunda ya EDPRS ya gatatu no mu cyerekezo cya 2020 na 2050.
Stephen Rodrigues umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yashimangiye ko u Rwanda rufite politiki nziza y’iterambere, mu guhanga udushya bityo hakaba hari icyizere gikomeye ko ruzitwara neza nk’uko rwabigenje mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi (MDGs).
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nonese gahunda yumuganda nayo niya EDPRS kandi yarisanzweho kuva kera?
Comments are closed.