Leta izafasha abafite ubumuga basabiriza i Kigali kubona imishinga yatuma

*Ubukene bw’abafite ubumuga ngo butuma amafaranga y’inkunga bahabwa babanza kwikenura ntibakore icyo yagenewe. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza Inteko rusange y’abafite ubumuga, yavuze ko Leta izafasha abafite ubumuba bagaragara mu mujyi wa Kigali basabiriza kubona imishinga bakora ibyara inyungu bakabireka. Abayitabiriye muri iyi […]Irambuye

Mu Rwanda imideli ya Kinyafurika ntirahabwa agaciro, muri Uganda bageze

Rio Paul wambika abantu “Stylist” muri Tanzania avuga ko Abanyafurika bafite umuco n’amateka byihariye bagaragaza mu mideli bakora bikaba byabafasha kubona isoko ryagutse mpuzamahanga, gusa ngo mu Rwanda imbogamizi ku bahanga imideli ziracyari nyinshi, ariko mu bihugu nka Uganda, Africa y’Epfo na Nigeria imyumvire ku kwambara iby’iwabo iri hejuru. Mu kiganiro cyateguwe na Collective Rw […]Irambuye

Barasaba ko imishinga itanga amazi isaranganywa ikagera mu turere twose

Musanze– Mu nama  yo ku wa kabiri, yahuza abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza amazi no kwita ku bikorwa by’isuku na Minisiteri y’Ibikorwaremezo; bamwe mu bahagarariye tumwe mu turere tutagize amahirwe yo kubona abaterankunga mu bakwirakwiza amazi barasaba inzego zibakuriye kujya batanga amahirwe angana kuri buri karere. Iyi nama yari igamije gusobanura no kuganira […]Irambuye

Benin: Perezida Talon amaze igihe mu Bufaransa, yagiye kwisuzumisha

Perezida wa Benin, Patrice Talon ari mu Bufaransa aho yagiye gukoresha ibizamini by’umubiri nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Aurélien Agbénonci. Patrice Talon amaze igihe nta we umuca iryera mu bikorwa bya Leta, mu byumweru bibiri bishize hari hatangiye kuvugwa byinshi ku buzima bwe. No mu nama ikomeye yahuje Abayobozi b’Ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba bahuriye […]Irambuye

Duca ku bana bikorejwe amatafari bavunika ngo umwana arimo arakora

Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru hagarutswe ku burenganzira bw’umwana n’uko agomba kurindwa gukoreshwa imirimo ivunanye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yavuze ko buri Munyarwanda arebwa no kurinda umwana, kuko ngo hari ubwo abantu bakuru banyura ku mwana wikorejwe ibimuvuna bakikomereza ngo umwana arimo arakora. Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta UWIZEYE Judith yavuze ko […]Irambuye

France: ‘Umunyarwanda’ uhatanira kuba Umudepite afite icyizere cyo gutsinda

Hervé Berville ntiyitaye ku kuba akomoka mu Rwanda cyangwa azaba ari Umwirabura muri bake bashobora kuzaba bagize Inteko Nshingamategeko y’UBufaransa, yizeye ko yatowe ngo ahagararire agace abarizwamo ashoboye, kandi ngo abatora barashaka impinduka. Ku myaka 27 y’amavuko, Hervé Berville wavukiye mu Rwanda akaba yarakuriye muri  Mozambique no muri Kenya nyuma yo kwakirwa n’umuryango w’Abafaransa ni we […]Irambuye

Colombia: Inyeshyamba za FARC zatanze 30% by’intwaro zari zifite

Inyeshyamba zamaze igihe zirwanya ubutegetsi bwa Colombia, (The Revolutionary Armed Forces of Colombia, FARC) zatangaje ko zamaze gutanga intwaro zingana na 30% by’izo bari bafite ku ndorerezi z’Umuryango wa UN, nyuma y’umwaka biyemeje guhagarika intambara. Ku wa gatatu w’icyumweru gitaha FRAC izongera gutanga 1/3 cy’intwaro yari itunze naho izindi zisigaye bagomba kuba bazitanze mu byumweru […]Irambuye

Amakusanyirizo n’amakaragiro y’amata byahuye n’ibibazo by’imicungire mibi

*Ikaragiro rya Giheke muri Rusizi ryaruzuye basanga batumije imashini zishaje cyane Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko mu Rwanda amakusanyirizo n’amakaragiro y’amata byahuye n’ibibazo bikomeye by’imicungire mibi y’amakoperative, ubushobozi buke mu bijyanye n’amafaranga ariko ngo Leta yafashe ingamba zo kubyegurira abikorera. Ubwo yatangaga ibisubizo mu magambo ku bibazo byabajijwe n’Abadepite […]Irambuye

en_USEnglish