Digiqole ad

Mu Rwanda imideli ya Kinyafurika ntirahabwa agaciro, muri Uganda bageze kure…

 Mu Rwanda imideli ya Kinyafurika ntirahabwa agaciro, muri Uganda bageze kure…

Ikanzu yahimbwe na Cedric Mizero bari kuyishushanya

Rio Paul wambika abantu “Stylist” muri Tanzania avuga ko Abanyafurika bafite umuco n’amateka byihariye bagaragaza mu mideli bakora bikaba byabafasha kubona isoko ryagutse mpuzamahanga, gusa ngo mu Rwanda imbogamizi ku bahanga imideli ziracyari nyinshi, ariko mu bihugu nka Uganda, Africa y’Epfo na Nigeria imyumvire ku kwambara iby’iwabo iri hejuru.

Ikanzu yahimbwe na Cedric Mizero bari kuyishushanya

Mu kiganiro cyateguwe na Collective Rw ku wa gatatu, cyagarukaga ku cyo Abanyafurika bakora ngo barusheho guteza imbere imideli ikorerwa mu bihugu byabo nibwo Rio Paul yatanze iyi nama.

Ni ikiganiro cyatanzwe na Laduma Ngxokolo uhanga imideri muri Afurika y’Epfo, Lamic Kirabo wandika ku buzima rusange “Lifestyle Blogger” muri Uganda, Rio Paul wambika abantu, akaba na Ambasaderi w’Urubyiruko muri Tanzania, Kemiyondo Coutinho ukurikiranira hafi ubuhanzi muri Uganda, Sunny Dolat wambika abantu muri Kenya, Laurène Rwema uhanga imideli mu Rwanda na George Ndirangu wayoboye iki kiganiro.

Mbere y’ikiganiro Cedric Mizero uhanga imideli yabanje kumurikira abantu ubuhanga afite mu byo guhanga imideli anabishushanya imbona nkubone.

Laurène Rwema uhanga imideli avuga ko hakiri icyuho mu ruganda rw’imideli mu Rwanda. Ati “Hano iwacu turacyafite icyuho muri ‘Fashion’, usanga ibyo dukora akenshi tuba tutarabyize, tubizamo kuko tuba tubikunze, ubu turi kwiga byinshi mu byo twakosora, turakiga isoko no kumenya gukora ibijyanye n’amahitamo y’abakiliya bacu.”

Rio Paul waturutse muri Tanzania yavuze ko bagifite akazi ko gukundisha abantu imideli ikorerwa iwabo. Ati “Hashize igihe kinini twubaka ‘Fashion’ imbere mu gihugu, twabanje kubikunda tugera ubwo tubyumvisha Guverinoma kugira ngo idushyigikire, gusa haracyari urugendo runini cyane kuko abantu ntibarumva ko igihe cyageze ngo bambare ibikorwa n’abahanzi b’imideri bo muri Tanzania.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu bakirwana no kubyumvisha abantu. Ati “Hari ubwo ukora ariko ugasanga ibintu byawe ntibihabwa agaciro, ukabona abantu bararushaho kugura ibyakorewe i Burayi kuruta kugura ibyakorewe imbere mu gihugu.”

Rio ashima Nigeria na Afurika y’Epfo, akavuga ko bo bagaragaza impinduka ikomeye mu guteza imbere abakora imideli mu bihugu byabo.

Lamic Kirabo avuga ko abo muri Uganda batangiye kumva neza icyo ‘Fashion’ isobanuye, n’abahanzi mu ndirimbo ngo basigaye bashyigikira abakora imyenda iwabo.

Ati “Iwacu abararimbyi batangiye gushyigikira imideli ikorerwa imbere mu gihugu, ibi kandi byigaragariza muri video bashyira hanze.”

Laduma Ngxokolo avuga ko muri Afurika y’Epfo abahanga imideli bamaze gusobanukirwa umuco wo guhanga udushya.

Ati “Iwacu ubona abahanga imideli banyotewe no gukora ibintu bifite umwimerere, ibi byerekana ko mu myaka iri imbere hari icyizere ko tuzaba tugeze kure duhanga imideli yifuzwa ku isoko rinini mpuzamahanga.”

Uhereye ibumoso ni Laduma, Laurène, Rio,Kemiyondo, Sunny na Lamic
Ikiganiro cyari kitabiriwe n’abantu banyuranye biganjemo abakobwa
Uyu musore yigaragaje mu mpano ye yo gushushanya
Ndirangu iburyo, ni we wayoboye ikiganiro
Laduma aravuga ko muri Africa y’Epfo bafitiye ikizere uruganda rw’imideli

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish