Pome yaba irinda umubiri gufatwa n’indwara z’umutima
Ibi byavuye mubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Florida(USA),aho abagore bagera ku 160 bakoreweho ubwo bushakashatsi,bafataga garama 75 z’imbuto za pome (Apple) ku munsi.
Nyuma y’umwaka bafashwe amaraso yabo barayapima basanga abafashe ka pome baragabanyijeho 14% ibinure byitwa total cholesterol mu rurimi rw’icyongereza,ibinure byitwa LDL Cholesterol(ibi bituma umutima wagira ikibazo iyo ari byinshi) byaragabanutseho 23% naho HDL Cholesterol(ibi bifasha murinda indwara y’umutima) byariyongereyeho 4%.
Bakaba baragabanyije kandi C-reactive protein iba nyinshi iyo umuntu arwaye, ndetse ikaba yagira n’uruhare mu ndwara z’umutima. Muri rusange kandi bakaba baragabanutseho ikiro 1.5 ibintu byiza kumuntu ushaka kwirinda indwara z’umutima.
Ubushakashatsi bwerekanye ko pome ifitemo pectin, iyi yo ifasha mu kubuza cholesterol gukura mu mubiri.
Imbuto za Pome rero ubushakashatsi bwerekana ko usibye no mu kurwanya indwara z’umutima hari n’akandi kamaro zifitiye umubiri w’umuntu. Hari abagize bati: ” One Apple per day keeps the doctor away”
Source:webmed.com
Corneille k.Ntihabose
UM– USEKE.COM
1 Comment
wow n ubundi ukuntu ziryoha ntibitangaje kuba zavura cg zikarinda indwara gusa zirahenda nukunjya turya kamwe kumunsi
Comments are closed.