“Nta kibazo nagiranye na Jimmy Gatete” Umutoza w’Amavubi Micho
Muri Cecafa y’amakipe yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2010 byavuzwe ko Jimmy Gatete atakinishwaga n’umutoza Micho Milutin watozaga St George icyo gihe kuko bari bafitanye ibibazo.
Uyu mutoza kuri uyu wa gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru akaba yarabihakanye yivuye inyuma avuga ko nta kibazo yigeze agirana na Jimmy Gatete wahoze ari rutahizamu w’Amavubi.
Micho yavuze ko yafashije cyane Jimmy Gatete kumenyera muri Ethiopia ubwo yahageraga avuye muri Police FC yo mu Rwanda, ko nyuma yaje no kumuha uruhusa akaza mu Rwanda gukora ubukwe bwe.
Uyu mutoza yongeyeho ko igihe Gatete yari avuye mu bukwe bwe, ngo yaje yarataye ‘forme’ maze agerageza kumukinisha imikino imwe n’imwe.
Yagize ati: “ Njya kuva muri St George nerekeza muri Al Hilal muri Soudan nasize nishyurije Jimmy Gatete ibirarane byose St George yari imurimo, ntabwo nari kubimufasha iyo tuba dufitanye ikibazo”
Ku mukino bakinaga na Atraco muri iyi Cecafa y’amakipe 2010, Gatete yahagurukijwe n’uyu mutoza ngo yishyushye umukino ugiye kurangira, ariko amuhamagaye ngo akine habura iminota mike Gatete Jimmy yanga kujya mu kibuga.
Nubwo uyu mutoza yatangaje ko nta kibazo yagiranye na Gatete Jimmy muri icyo gihe, yirengagije ko kuwa kane tariki 20 Gicurasi 2010, nyuma y’umukino (muri press conference) yatangaje ko atari kwihanganira Gatete kubera amagambo asebya abatoza bakomoka muri Serbia yabwiye igitangazamakuru cyo muri Tanzania, akaba ariyo mpamvu abanyarwanda batamubona amukinisha muri iriya Cecafa.
Uyu mutoza icyo gihe yavugaga ko Jimmy Gatete yatangaje biriya, ngo yirengagije ko umunya Serbia mugenzi we Ratomir Djukovic ariwe wajyanye u Rwanda bwa mbere mu gikombe cy’Africa cya 2004.
Uyu munsi, Micho Milutin akaba atangaza ko Jimmy Gatete, ubu wibera muri Amerika, nta kibazo bagiranye na gito.
UM– USEKE.COM
1 Comment
Mwiriwe?
Ubu nyine nashaka natangire guhangana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko muramutangiye!
Mu Rwanda Umutoza uharawe yihanganirwa ukwezi ukwa kabili mukaba mwamubonye, sukumuvuga kakahava!
Nashikame gutoza mu Rwanda amenye ko bitoroshye!
Comments are closed.