Digiqole ad

“Rusesabagina yagombaga kwaka amafaranga ngo atunge abahungiye muri Milles Collines” Lantos Katrina

Aya ni amagambo yatangajwe na Katrina Lantos umukuru w’akanama ko gutanga igihembo cya Lantos Foundation, avuga ko Rusesabagina yagombaga kwaka amafaranga ngo abantu 1 200 bari muri Milles Collines babashe kubona ibyo kurya mu gihe bari barahahungiye.

Katrina Lantos Swett ukuriye inama ya Lantos Foundation itanga igihembo
Katrina Lantos Swett ukuriye inama ya Lantos Foundation itanga igihembo

Katrina Lantos Swett, umukobwa mukuru wa Thomas Peter Lantos witiriwe iki gihembo, yavuze ko igitutu bamwe mu barokokeye muri Hotel de Milles collines bari gushyira kuri uyu muryango ari ukugirango banduze izina ry’uwo uyu muryango ushaka guha igihembo.

Katrina Lantos, 56, avuga ko ibi byose ari impamvu za politiki, ko bitazabuza umuryango ahagarariye guhemba Paul Rusesabagina.

Ku rundi ruhande, abarokokeye muri hotel des milles Collines baba muri Amerika, bo bakaba bakomeje gushyira igitutu kuri uyu muryango bawuhamiriza ko ibyo Rusesabagina yakoreye muri Milles Collines bitari impuhwe ahubwo yari amaramuko yashakaga mu mpunzi zari zihizeye umutekano.

Victor Munyarugerero uba mu mujyi wa Brampton muri Canada, yatangaje ko we ubwe yihereye Paul Rusesabagina 35 600 $ by’amadorari y’amerika ngo abashe guha ubuhungiro abantu 200 muri Hotel ya Milles Collines nkuko yabitangarije cireport.ca dukesha iyi nkuru.

Munyarugerero ati: “ ntakuntu zari impuhwe yari afite kandi  hari  n’abo yanze ko binjira muri Hotel kuko nta mafaranga bari bagifite igihe bazaga kwaka ubuhungiro muri Hotel

Victor Munyarugerero ati: " nahaye Rusesabagina 35 000$ ngo ahe ubuhungiro abantu 200"
Victor Munyarugerero ati: " nahaye Rusesabagina 35 000$ ngo ahe ubuhungiro abantu 200"

Mu gihe Katrina Lantos avuga ko Rusesabagaina yasabaga amafaranga abari bahungiye muri Hotel ngo abashe kubatunga, bamwe mu baharokokeye bo bavuga ko ayo bamuhaye atari ayo kubatunga kuko banywaga amazi yo muri Piscine ya Hotel kugeza ubwo bayamazemo.

Munyarugerero w’imyaka 62, akaba avuga ko Rusesabagina adakwiye guhabwa icyo gihembo mu gihe hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ibyo yakoze yari agamije kubona amafaranga mu bahungiraga muri Milles Collines.

Biteganyijwe ko tariki 16 Ugushyingo umuryango wa Lantos Foundation uzaha Paul Rusesabagina igihembo i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Katrina Lantos Swett yavuze ko nk’umwana w’uwarokotse Genocide y’abayahudi yumvise ibyasabwe na bamwe mu barokotse Genocide y’Abatutsi mu Rwanda, ariko kandi ko yanumvise n’ababashimira ko bahisemo guhemba Paul Rusesabagina.

Lantos Foundation ni umuryango wiswe gutyo mu 2008 nyuma y’urupfu rwa Thomas ‘Tom’ Lantos Peter, wahoze ari muri Congres ya Amerika.

Uyu muryango mbere witwaga “Congressional Human Rights Caucus” ukaba waratangijwe na nyakwigendera Thomas Lantos mu 1983.

Uyu mu Tom akaba ariwe muyahudi warokotse Genocide wabaye muri Congres ya Amerika “Congressman”, abakobwa be Annette na Katrina Lantos Swett akaba aribo bakomeje umuryango se yatangije bakanawumwitirira.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

21 Comments

  • Yewe mwicecekere, muri iyi minsi wagirango tuberewe no kumwara gusa. Ubu se nibamuha kiriya gihembo muzajya he? Ariko reka nibarize ibi bintu ninde ubifitemo inyungu? Aho ntimurimo gutera indirimbo yahimbwe nabandi?Ubu ntakindi mwakorera abacitse kw’icumu kitari ukubateranya nuwo batazi? Rusesabagina yabaye umudiplomate wo mu rwego ruhanitse kumwitambika imbere ni ukwikoza ubusa! Bariya bazamuha igihembo bakoze iperereza rihagije mwe murangaye, mutanga ibitekerezo barabibika none bamwe barivuguruza! Kuki turimo guhuzagurika ubu ni ukuvuga ko tutazi ibyo turimo?

  • Jye simbihakana ibi byose bamurega, ariko se kuki babyibutse ubu? Igihe yahabwaga igikombe (umudali) na Bush kuki ntacyo bavuze kandi birazwi ko hari benshi bamutangiye ubuhamya bwanditse ndetse n’amajwi yabo yafashwe icyo gihe, kuki bagira indimi ebyiri?
    Abanyarwanda turakabije mu kurimanganya, jye bisigaye bintera isoni kwitwa umunyarwanda. Harya ibi byose tubona ngo ni ukwihesha agaciro? Ni muhindukirire Imana ndabinginze, ibyabaye byose byagombye kuba byaraduhaye isomo.

  • Nkongori rwose koko sinarinz ko ukimeze nkakera umutwe wawe nanubu uracyarimwo ubusa ahokugirango ufate umwanya wokwandika ibintu bifitiye abanyarwanda akaro wowe wahisemo kwandika umwanda nkuyu ese kankuba ze bibaye bishobo ko abanyarwanda basubiranyemo bakicana wowe kubwawe nabo mufatanyije kwifuriza urwanda nabanyarwanda guhora mumwiryane mwebwe mwakunguka iki?

  • nkongoli rwose ntukiyibagize aho ukomoka baca umugani mugiswayire ngo nguo yakuwazima hayisiri matako burya ngo inkirabuheri zirakabya cyane yaba nabandi ariko wowe ndakuzi imbe ninyuma ariko rero muvandimwe nujyakwandika ibintu bisebya igihugu cyawe nabanyarwanda uzajye ubanza ufate umwanya ungana niminota ibiri ubanze utekereze aho wavuye naho ugeze ubungubu nibyo ugiye kwandi maze ubare nibyo uzungukamo ariko kupfa guhurutura ibintu bidafite agaciro nawe ubwawe uba wiyambuye agaciro ibyogukora byiza kobihari kuki uheranwa nagahinda upfukame wishyire mumaboko yimana naho ubundi satani agucumbitsemo

  • ariko rwose abanyarwanda tureke inzigo n’inzika niba umuntu yaratanze amafranga ngo bamutunge abeho kandi koko akabaho kuki yumva ko uwakoze uko ashoboye ngo arokoke atabishimirwa nubwo byaba byari amaramuko birashoboka ko Imana ariyo nzira yabashyiriyeho ngo ibarokore erega hari nabayakiriye ariko bicisha abantu so mureke abihemberwe kuko babonye ko abikwiye

  • Abubwo nkurikije ubuhamya butangwa nabarokokeye muri millecolline Hotel,Rusesabagina akwiye kujyanwa imbere y’ubutabera akagarura ibyabandi yariye.Rusesabagina arishakira ibyo gufasha FDLR.

  • Rusesabagina n’umugome mubi cyane jye nzi ko ibyo akora nawe ubwe bimurya ku mutima ! gusa navuga ko abo arimo yibutsa n’amakosa atarakibukwa menshi yakoze nabo buriya barimo barabyibuka buriya nabo igihe bazagugira hari akantu kazaba!

  • Rusesabagina iyo uvuga ngo abakuvugira bazanaguha ibihembo bavuga ko wagombaga kwaka amafaranga ngo ukunde ubone ibyo ubagaburira wari=uhagarariye iki icyo gihe mu Rwanda?Ese ababoreraga mumihanga bo ntabwo wumvaga bakubabaje! Ese ko ari mwe mwivugira ko Mile colline yarimo ibiryo kandi koko warufite no kuba wabikura ahandi nka Manager ukabagaburira utarinze kubishyuza! Rusesabagi wakoze iki muri ibyo koko? Ese aho ntiwaba wibwira ko icyo gihe nubwo abantu babaga basumbirijwe batabonaga ibyo ukora cyangwa uvuga? hari icyo utaramenya igihe ubuhamya buzegeranyirizwa uzakoma !! nashakaga kukwibutsa ko ibyo bihembo nubwo ari agasuzuguro n’agashinyaguro ukorera abanyarwanda ntakindi kintu bitubwiye kuko burya Inda irarya ariko ntihaga ubimenye kandi iminsi y’umujura ni 40.

  • nibabavuga ngo abanyarwanda barabeshya tubahakanye? umuntu w’umugabo avuga ibintu bibiri binyuranye! dore bari gutuma ahubwo rusesabagina agereranwa na ba dalai lam ukuntu ubushinwa bwarwanyije prix nobert ye! muratuma ahubwo arushaho kumenyekana mutabizi!

  • By Karen Langley / Monitor staff
    November 10, 2011
    Share this

    * Email
    * Comments (0)
    * Print
    *
    6

    Protest against The Lantos Foundation
    Photo by Erin Stubblefield / Monitor staff
    Gatete Yvan holds a sign outside The Lantos Foundation office in protest of Paul Rusesabagina receiving the Tom Lantos Human Rights Prize in downtown Concord on Wednesday, November 9, 2011.Purchase photo reprints at PhotoExtra »

    Self-described survivors of the Rwandan genocide demonstrated downtown yesterday against the decision of a local human rights group to honor the Kigali hotelier portrayed as a hero in the film Hotel Rwanda.

    The Lantos Foundation for Human Rights and Justice, led by Katrina Swett and named for her father, the late congressman Tom Lantos, is scheduled to present an award next week to Paul Rusesabagina, who is credited with saving the lives of more than 1,200 people during the 1994 Rwandan genocide by providing sanctuary in the Hotel des Mille Collines.

    The dozen or so people who held signs yesterday at the corner of Pleasant Street and State Street challenged that narrative, with some claiming Rusesabagina did not save lives and even denies the genocide of the Tutsi people. Organizer Gerard Sefuku, who said his father and siblings were killed in the conflict, said Rusesabagina minimizes the genocide by saying both Tutsi and Hutu people died.

    “Everywhere he goes, he claims Rwanda didn’t go through a genocide, it went through a war,” Sefuku said.

    Sefuku, who owns a collection agency in South Bend, Ind., said people survived in the hotel because it was under the protection of the United Nations, not because of the actions of its manager.

    Swett, the president of the Lantos Foundation, said she believes the protest was prompted by the government of Rwanda in response to claims Rusesabagina has made of political oppression and human rights abuses in his country. She said the Lantos Foundation decided to honor Rusesabagina for his actions during the genocide but since has been impressed by his outspokenness about conditions in the country today.

    “He could have just remained a respected humanitarian,” Swett said. “But because he has chosen to speak out, he’s become a target.”

    She dismissed claims that Rusesabagina denies the genocide, saying an acknowledgement that Hutus died during the conflict no more minimizes the Tutsi genocide than an admission that Catholics and Roma died during the Holocaust minimizes the attempt to destroy the Jews. Swett’s father was the only Holocaust survivor elected to the U.S. Congress.

    Swett stood outside the foundation’s offices yesterday afternoon, speaking with the protesters. When Alexis Defuro, a young man wearing a suit, approached to tell her that he had been thrown out of the hotel during the genocide, she expressed sympathy for his experiences but skepticism for his charges.

    “It seems very curious these attacks only began when Paul Rusesabagina began expressing his concerns and speaking out against the policies of the Rwandan government,” she said to him.

    Jean Paul Turayishimye, who is originally from Rwanda, traveled from his home in Massachusetts to support the award for Rusesabagina. Turayishimye said he lost two brothers in the genocide.

    “I wish they were lucky to know where Mille Collines was when Rusesabagina was the manager,” he said. “It’s ridiculous and absurd to see people campaigning against him.”

    Turayishimye, who works as a court interpreter, said he also believes the protests were organized by the Rwandan government.

    Sefuku said the government had no role in organizing the demonstration. But he said Rusesabagina has damaged the country by criticizing it as it moves away from the time of the genocide.

    “Him going around and claiming these claims, it hurts us,” he said.

    One of the protestors, August Mbanda, a Dover resident who left Rwanda in 2006, said he believes Rusesabagina did save people but now is trying to make money from the story. “It’s like a business,” he said.

    “For them to give him the award, it’s okay, but they should dig down and find out the truth,” Mbanda said.

    The office of the Lantos Foundation has received phone calls and emails about the award since mid-October, after it was announced. It will be presented to Rusesabagina next Wednesday in Washington, D.C. Since its establishment in 2009, the Tom Lantos Human Rights Prize has been awarded to the Dalai Lama and Elie Wiesel, the Holocaust survivor and Nobel laureate.

    In response to the protest, Rusesabagina, who now lives in Belgium, released a statement saying he would not watch human rights violations and political oppression in Rwanda without protesting. (next page »)
    sourse:http://www.concordmonitor.com/article/291478/award-recipient-isnt-everyones-hero?CSAuthResp=1321099213%3Aqqbegnvl3dpp5qph7c2qgokq52%3ACSUserId|CSGroupId%3Aapproved%3A789D927F20D2F4A59D6CD249C40ADF05&CSUserId=94&CSGroupId=1

  • Nakomeje kunva amagambo yanyu ariko byose tubirekere Uwiteka

  • mubyukuri igihugu cyacu cyavuye kure ubwo cyacuraga umuborogo ba rusesebagina bagaramye muri milles collines ngo baratabaye kandi barakaga ikiguzi kubo bahungishaga ubwose utagifite byagenda bite nicecekere batabaye barahari batanze ubuzima bwabo kugirango batabare inzirakarengane nubwo bitari byoroshye nabogushimirwa.

  • Rusesebagina should be given prize as a person who just played AFILM but the prize should not be given to him as a prize for saving the live of Rwandese. Let that lady know that she giving a prize related to the friendship they have with Rusesabagina. The woman cannot just play around with lives Rwandese anyhow. If the victims have forwarded the concern of that prize and the foundation ignores what does that prize mean if the real people i mean the survivors are protesting it not to be given to him. It will just be a prize between Rusesabagina and that mere lady that in the name of the survivor. What a shame is to that foundation?

  • umuntu ufite amakuru ahagije kandi convaincantes ambwire impamvu Rusesabagina yemewe nkintwari murwanda mu gihe iriya film yerekanwaga, kuko hari n’umuministiri ntibuka izina rye wahamije ko Rusesabagina yitwaye nk’intwari, ese nuko avugako habaye genecide ebyiri cg akaba ari uko atavuga rumwe n’abayobozi bakuru? icyo namukosora ho nuko nta genocide ebyiri z’inyarwanda zabaye, habaye jenocide imwe y’abatutsi na massacre de masse politiquement autorisee y’abahutu bari muri kongo. kuko uwashaka kubyita jenocide yansobanurira impamvu hari abahutu bidegembyaga mu Rwanda ndtse no muri gouvernement. Icyo nifuza nuko uwakoze neza ashimirwa ibyo yakoze hatagendewe kuko ameze ubu kuko bishobora kuba biterwa nuko abo yabikoreye batabihaye agaciro. ntitukabe ba nyiranjya iyo bigiye

  • Ishema rya Rusesa n’ibihembo ahabwa ryagombye gushingira ku ijambo ry’abo yagiriye neza niba bahari koko kuko nkeke ko yagombye gushimirwa mu izina ryabo. Niba atari uko bimeze abo yitirwa gukiza bakaba batamwemera sinzi n’impamvu y’icyo gihembo cyitirwa ubutwari muri jenoside. Niba abazungu bamushyize ku ibere kubera impamvu zabo tutazi kubera ko ngo arwanya leta iriho ibyo bihembo nibabyite ukundi maze bumve ko hari icyo abacitse ku icumu bavuga. Icyo badashaka ni ukwitirwa ibyo batakorewe. Ko isi yose yabibagiwe cyagihe, ntibatabare ntinabatabarize ibyo gutanga ibihembo mu izina ryabo byo ninde wabibasabye.

  • ????????????????????

  • Dumva impamvu za politique ntawe zakagombye gutera igihe; dumva umuntu yakagobye kwishimira ko ariho kuko hari ababuze ubuzima atari uko babuze amafaranga hari abamaraga guha interahamwe amafaranga zarangiza zikabica,ndumva kuba yarayakiriye ntagambane ngo abantu bapfe uramutse uri umuntu ushyira mukagaciro nawe wakimuha kubantu 1200,kandi acyina film ntawabihakanye.

  • Uwo mugabo ukanuye hejuru aho imibare yayigiye hehe?
    N’ubwo wibeshyera ngo watanze 35,000 Dollars urihira abantu 200 muri Hotel mille Colline twibukiranye imibare maze niturangiza unsubize

    Fata 35000
    ugabanye 200
    ugabanye 100 ijana Jenoside yamaze

    35000/20000 = 1.75 Dollars/jours

    we mugabo himba ibindi ibibyo ntibishoboka,kuko ibyatunze abari muri hotel si Caritas cg Red Cross yabitangaga

    cyakoze sinzi igiciro nyacyo cy’iyi Hotel, niba warayamuhaye, urumva atakwemera 1.75 Dollars/person/day ubwo rero wambwira niba iki aricyo giciro cya Milles Collines wowe umenyereye kwibera mu mahotel ubwo aburaho urasanga ari Rusesabagina wayongeyeho

    Ese ubwo ayo matama yawe angana gutyo utunzwe na 1.75 dollars kumunsi?

  • Ndagaya umugabo witwa Yonas wifata agatuka umuntu ngo nuko amubonye kwi foto abanyarwanda dufite ibibazo byinshiiiii mu byu kuri ntacyo atanze nkigitekerezo usibye gusebanya.Mbona twe abanyarwanda twakwiyubaka hagati yacu tukihesha agaciro tuti taye kubari mu mahanga badusubiza inyuma mu mateka.i kibabaje nuko bashaka amaramuko basebya urwababyaye.Plz mutureke twibereho mu mahoro

  • intwari z’abanyamerika zikomoka hollywood,niho bazisingiriza,bakazamamaza,ugasanga bazigize ibitangaza bidasanzwe mu buzima bwabo bwa buri munsi,uko niko abo tuzi nka ba commando bavutse,n’abandi benshi babaye intwari z’abanyamerika kubera cinema ariko mu buzima busanzwe ntacyo bakoze ngo cyabereye benshi agakiza!ibi nibyo bashaka kudutura hejuru na rusesa bagize igitangaza ariko mu byukuri uburyo tubona intwari mu muco nyarwanda cyangwa nyafurika birahabanye.ngaho azabe intwari yabo kuko nibo bamuremye naho twebwe abanyarwanda izacu turazizi kandi ibyo zakoze nanubu ntawe utabizi

  • twemwe urubyiruko murirusange ibyo akeshi bindusubiza inyuma
    nukuvungango ahumwo dufatanye turebeko twafasha igihugu cyacu kuko aho twari turikujya abitwa ngo nibakuru batuma duhuzagurika twe urubyiruko mugerageze kuvuga future niyo itubabaje naho ubundi ibyo numva naho bya tugeza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish