Ubuholandi buri hafi kujya buburanisha ibyaha bya Genocide
Nyuma y’uko uwari Ministre w’Ubutabera w’Ubuholandi ashyikirije Inteko ishinga amategeko yaho umushinga wo kuvugurura itegeko rikurikirana abanyamahanga bakoze ibyaha kera bakahahungira, Inteko ikawemeza, bitegerejwe ko mu minsi ya vuba Senat y’Ubuholandi iwemeza maze Ubuholandi bugatangira gukurikirana abo banyamahanga barimo n’abakekwaho Genocide yo mu Rwanda.
Kuri ubu, itegeko rikurikirana abanyamahanga bari mu Ubuholandi ku byaha bakoreye iwabo rireba gusa abakoze ibyaha nyuma ya tariki ya mbere Ukwakira 2003, bityo abakekwaho Genocide yo mu 1994 mu Rwanda bari mu Ubuholandi ntabwo ryabashaga kubakurikirana.
Uyu mushinga wo kuvugurura iri tegeko rigahabwa ububasha bwo gukurikirana abanyamahanga bari mu Ubuholandi bakoze ibyaha bakiri iwabo mu myaka ya kera rizatuma inkiko zo mu Ubuholandi zikorana bya hafi n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu guta muri yombi abo bakurikiranwa.
Ukuriye ikipe yo gushakisha abakoze Genocide yo mu Rwanda (Genocide Fugitive Tracking Unity) Jean Bosco Siboyintore , avuga ko bashimishijwe n’icyemezo Ubuholandi bugiye gufata, yemeza ko mu Ubuholandi bamaze kuhabona abantu barenga 30 bakekwaho kugira uruhare muri Genocide ariko batabasha gukurikirana kubera amategeko y’iki gihugu.
Ageza uyu mushinga ku nteko y’Ubuholandi, uwahoze ari Ministre w’Ubutabera w’Ubuholandi, Ernst Hirsch Ballin, yavugaga ko biteye isoni kuba igihugu cyabo cyarabaye icumbi ry’abakekwaho gukora amahano mu Rwanda kubera amategeko y’igihugu atavuguruye.
Yagize ati: “ ntibyumvikana uburyo umunyabyaha adakurikiranwa kuko aba mu Ubuholandi, kuko yakoze ibyaha bikomeye mbere y’itegeko, ibi bitanga isura mbi ku Ubuholandi ku bahohotewe n’imiryango yabo”
Iri tegeko rishya niryemezwa na Senat y’Ubuholandi, ushinjwa ibyaha yakoreye mu gihugu cye ubu uba mu Ubuholandi kuko itegeko ritamufata, ngo azaba ashobora kuba yatabwa muri yombi, ndetse ariko n’undi wese uzaba ukekwaho ibyaha agaca ku kibuga cy’indege cya Schiphol kiri Amsterdam (gikoreshwa cyane mu Uburayi) nawe azahita atabwa muri yombi.
Iri tegeko rishya rishobora kwemezwa na Senat y’Ubuholandi mu minsi ya vuba, ngo ryemera guhererekanya abashinjwa ibyaha ku bihugu bibashaka no ku nkiko mpuzamahanga nkuko tubikesha Newtimes.
Si ubwambere igihugu cyo ku mugabane w’Uburayi cyaba kivuguruye itegeko ryacyo ngo rikurikirane ibyaha byakozwe mbere y’uko rishyirwaho.
Ubwongereza (UK) nabwo ntabwo bwakurikiranaga abanyamahanga bari mu bwongereza (England) na Ecosse, bakoze ibyaha mu bihugu byabo mbere ya tariki ya mbere nzeri 2001.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
1 Comment
ese mama igihe kizagera baburanishe abaishe abanya Algeria? abanya Afghanistan? Aba nya Iraq? Abanye Congo(zaire)?
Cg ….