Digiqole ad

Leta igiye kongera ibicuruzwa byoherezwa hanze

Ministeri y’Ubucuruzi yatangaje ko igiye gushyiraho politiki ihamye yo kugabanya icyuho kigaragara hagati y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwa yo.

Ministre Kanimba ubwo yasuraga uruganda rwa Copyrwa yabasabye kongera umusaruro wakoherezwa hanze
Ministre Kanimba ubwo yasuraga uruganda rwa Copyrwa yabasabye kongera umusaruro wakoherezwa hanze/ Photo Rubangura D.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba mu nama yigaga uburyo bwo kongera ibicuruzwa u Rwanda rwoherezwa mu mahanga.

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze ubu bingana na 34%  ugereranyije n’ibitumizwa, intego ikaba ari ukongera ibyo byoherezwa hanze byibura bikagera kuri 62.1% mu mwaka wa 2017.

Icyuho ku bitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, kigaragara cyane cyane mu bikoresho byo mu biro n’ibindi bintu bitumuzwa hanze.

Kanimba minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, yavuze ko bizasaba ingufu nyinshi cyane, nko kongera gushora imari mu buhinzi n’ubworozi bijyanye n’iterambere, bitakunzwe gukoreshwa mu kongera ubukungu bw’igihugu

Kanimba yerekanye ko igihugu nka Kenya cyinjiza miliyari y’amafaranga y’amadolari buri mwaka ku bicuruzwa  byoherezwa mu mahanga, aho kuri ubu u Rwanda rutaragera no kuri million 3$

Tugomba kongera imbara mu gushaka ibisubizo by’ibibazo duhura nabyo mu rwego rwo kohereza ibicuruzwa hanze, nk’ibiciro by’ingendo bikiri hejuru, ubutaka bwo guhingaho bukiri ikibazo, ndetse no kutitabira gushora imari muri urwo rwego” Minisitiri Francoi Kanimba

Ubukorikori nabwo nk’urundi rwego rushobora kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, bwagarutsweho, aho inzobere muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Charles Krakoff, yagiriye inama guverinoma gushyira ingufu muri uru rwego ndetse banarukorera ubuvugizi kugirango bubashe kwinjira mu masoko mpuzamahanga.

Claire Akamanzi, umuyobozi muri RDB wari witabiriye iyo nama, nawe yavuze ko hagomba kongerwa ingufu mu gushora imari mu rwego rw’ikoranabuhanga (ICT), aho yavuze ko ibigo by’itumanaho ari byo byonyinye byashoye imari muri uru rwego.

Hagarutsweho kandi ku kamaro k’icyayi n’ikawa, bimwe mu byongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, bemeza ko bigomba kongerwamo ingufu, kugirango byongere umusaruro.

Gael Nkubito
UM– USEKE.COM

en_USEnglish