Digiqole ad

Umujyi Kigali wisobanuye ku amakosa mu micungire y’imari

Kuri uyu wakabiri umujyi wa Kigali witabye Komisiyo  ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo byigihugu mu nteko nshinga mategeko, mu rwego rwo gusobanura amakosa mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo yagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari.

Fidel Ndayisaba,imbere ya komisiyo asobanuraamakosa mu mikoreshereze y'imari
Fidel Ndayisaba,imbere ya komisiyo asobanuraamakosa mu mikoreshereze y'imari

Fidel Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali,akaba yasobanuye ko amakosa yose agaragara mu mikoreshereze n’imicungire y’imari, yatewe n’imicungire mibi y’abakozi  bari babishinzwe no kutuzuza inshingano zabo.

Amwe mu makosa agaragazwa na raporo ‘umugenzuzi mukuru w’imari, harimo ikinyuranyo kingana na miliyono 132 zigaragara mu bitabo by’ibaruramari n’imikoreshereze y’imari. Iki kinyuranyo ngi kikaba cyaratewe n’imyenda yinjiraga kubera ‘systeme’ yakoreshwaga muri icyo gihe.

Amafaranga agera kuri miliyoni 38 yatanzwe mu korohereza ingendo abakozi mu buryo butemewe n’amategeko, kandi n’inama njyanama itayemeje.

Aya mafaranga akaba yaratangiye gutangwa muri 2007, gusa akaba yaranahabwaga bamwe mu bakozi bitari ngombwa kuko bakoraga ibikorwa bitabasaba gukora ingendo.

Ibirarane bigera kuri miliyoni 680, umujyi wa Kigali wari ubereyemo ibigo bitndukanye birimo ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro, ikigo cy’ubwishingizi bw’abakozi ba leta. Gusa 70% by’iyi myenda ikaba byaramaze kwishyurwa.

Muri raporo kandi hagaragaramo ko umujyi wa Kigali utagira urutonde rw’abo ubereyemo imyenda. Mu bakozi babajijwe n’umugenzuzi mukuru w’imari 23% bemeje ko uyu mujyi hari abo ufitiye imyenda naho abasigaye bagera kuri 77% banga kugira icyo batangaza.

Amafaranga angana na miliyoni 71 yinjiye  aturutse mu nzego za leta atagira inyandiko ziyaherekeje cyangwa ziyasobanura. Amafaranga akusanywa kandi nayo kugira ngo ashyirwe kuri konti y’umujyi wa Kigali, nibura bitwara hagati y’iminsi umunani iyo ibaye mike,kugeza ku minsi 40.

Komisiyo y’ubukungu yo kugenzura imikoreshereze y’imari ya leta yanabajije ikibazo cy’amazu akodeshwa n’umujyi wa Kigali, ariko akaba atishyuzwa. Hasobanurwa ko aya mazu ubusanzwe y’ababirigi, yagiye yangirika bityo abayabamo bakaba bakoresha amafaranga menshi mukuyasana kuburyo bihwaniramo n’ubukode.

Ikindi kigaragara muri raporo kikaba ari ugutanga amasoko binyuranije n’amategeko. Miliyoni 19 zikaba zarishyuwe mu masoko yatanzwe bitanyuze  mu kanama k’amasoko. Ushinzwe gutanga amasoko akaba yasobanuye ko byaterwaga n’uko haba hari amasoko yihutirwa.

Ikibazo cyo gutanga akazi binyuranije n’amategeko nacyo kiri mu bivugwa ko kiranga umujyi wa Kigali. Gusa ngo n’ubwo bivugwa nta gihamya kiragaragara, ababivuga ngo bagakwiye kwerekana ibihamya ko barenganijwe, niko umujyi wa Kigali wasubije.

Amakosa yose agaragazwa na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari mu mujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba umuyobozi w’uyu mujyi yagaragaje ko ari amakosa akwiye gukosorwa kuko yatewe n’imicungire mibi no kutuzuza inshingano kw’abakozi baba babishinzwe.

Yabwiye iyi komisiyo ati:″si indi mikorere yindi, ahubwo n’imikorere mibi no kutuzuza inshingano kw’abakozi babishinzwe.″

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Umugabo yasangiraga n’abandi mukabari arangije arababaza ati ipantaro nziza niyihe? Umwe ati n’ubururu undi ati n’icyatsi undi ati n’umweru arangije arababwira ati mwese mwabyishe ipantaro nziza n’umukara ubuse ko ninyariye mwapfa kubimenya???

  • hahaha rwenya nawe urazana brague wumva igihugu bacyimaze ubwose ndayisaba aremera amakosa hanyuma ingamba zibe izihe

  • Ndayisaba buriya aremera amakosa hanyuma avuge ko bigiye gukosorwa niyo mvugo ya kiyobozi hihihihihihiiiii………genda Rwanda naho wari amabuye.

  • Ubwo se ahera he avuga ko ngo ari abakozi badasobanukiwe kandi mbere yo kubaha akazi babanza kubakoresha ikizamini ngo bagatoranya.Icyo mbona ni uko igihugu harimo abahanga bo kukirya

  • usanga iyo hahinduwe ubuyobozi abavuyeho basigira umutwaro w’ama dossier atuzuye,ibi bikaba aribyo usanga biteza ibibazo igihe abayobozi bahinduwe.

  • Mw’itegeko nshinga twitoreye ntaho ryigeze cg se nta ningingo nimwe yerekana ko uwanyereje umutungo wa leta asaba imbabazi ngo twarawunyereje ariko mutubabarire ntituzongera, nkabimwe umwana atumwa yakererwa ngo sinzongera, none bigeze naho umutungo w’igihugu nako w’abanyarwanda bawunyereza nako bawishirira mu mifuka yabo ngo mutubabarire ntituzongera, byibura se banasabye imbabazi ayo yabuze banyirikuyanyereza bamaze kuyagarura cg kuyagaruza Yemwe n’akumiro birababaje.

  • NONEHO GOUVERINEUR ALPHONSE W’AMAJYEPFO NAWE AGIYE KUZASOBANURA AMAKOSA YAKOZWE NA NDAYISABA IGIHE YAYOBORAGA AMAJYEPFO. Ndumva nta terambere tuzageraho igihe ibi bikiboneka

Comments are closed.

en_USEnglish