Digiqole ad

CECAFA: Amavubi muri ¼ nyuma yo gutsinsa Zimbabwe 2-0

Ikipe y’igihugu Amavubi yabonye Ticket yo gukina imikino ya 1/4 mu mikino ya Cecafa nyuma yo gutsinda Zimbabwe ibitego 2 ku busa, mu mukino waberaga i Dar es Salaam muri Tanzania ahari kubera iri rushanwa.

Olivier Karekezi, Medy Kagere na Haruna bishimira igitego batsinze Tanzania ku mukino uheruka
Olivier Karekezi, Medy Kagere na Haruna bishimira igitego batsinze Tanzania ku mukino uheruka

Ni ibitego byatsinzwe na Kagere Medy, rutahizamu wa Police, ku munota wa 25, nyuma yo guhererekanya neza na Olivier Karekezi, ikindi gitego Kagere akaba yagitsinze ku munota wa 81 mbere y’uko umukino urangira.

Ni umukino warimo ishyaka ku mpande zombi, Warriors ba Zimbabwe bagerageje gusatira izamu ry’u Rwanda ngo babone igitego ariko ntibyayikundra kugeza umukino urangiye. Ikaba isigaranye amahirwe niramuka itsinze umukino izakina na Tanzania gusa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Micho Milutin yagerageje gucunga igitego ikipe ye yari yabonye mu gice cya mbere kugeza ku munota wa 81 abonye icya 2 gishimangira intsinzi. Abakinnyi Bokota Labama yinjiye simbuye Haruna Niyonzima wakoze akazi gakomeye ku gitego cya kabiri, naho Ntamuhanga Tumaine asimbura Olivier Karekezi, naho ku munota wa 57 Sina Jerome yari yinjiyemo asimbuye Charles Tibingana.

Tanzania ubu niyo ya kabiri mu itsinda nyuma yo gutsinda ikipe ya Djibouti 3 – 0 mu mukino wakurikiyeho. Ikaba isabwa kunganya na Zimbabwe kugirango ikomeze ari iya kabiri cyangwa iyambere nibasha gutsinda byinshi,  birenze ibyo u Rwanda rwazatsinda ikipe ya Djibouti nibirushobokera mu mikino yanyuma muri iri tsinda izaba tariki 1 Ukuboza.

Micho Milutin akaba yatangaje ko atavuga niba azatwara iki gikombe, ahubwo yavuga ku bishobora kuzatuma agitwara aribyo kubaka ikipe yifitemo ikizere cyo gutsida. Amavubi agiye muri 1/4 atinjijwe igitego na kimwe muri aya marushanwa.

Si ubwambere u Rwanda rwari ruhuye na Zimbabwe kuko mu 2009 i Nairobi muri CECAFA nanone, Amavubiyahuye na Warriors za Zimbabwe muri ¼ cy’irangiza. Amavubi atsinda Zimbabwe 4-1, mu gihe Zimbabwe yahabwaga amahirwe nyuma y’uko yari iherutse gutwara igikombe cya COSAFA.

Uko bihagaze muri iri tsinda:

Rwanda 6pts       +3
Tanzania 3Pts     +2
Zimbabwe 3pts   -1
Djibouti 0pts     – 4

Aba ni abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Rwanda: Jean Claude Ndoli, Albert Ngabo, Jean Claude Iranzi, Eric Gasana, Ismail Nshutiyamagara, Jean Baptista Mugiraneza, Andrew Buteera, Charles Tibingana, Haruna Niyonzima, Meddie Kagere na Olivier Karekezi (C).

Zimbabwe: George Chigova, Daniel Veremu, Qadr Amini, Jam James, Rahman Kutsanzira, Eric Mudzingwa, Tapiwa Khumbuyani, Mavura Timire, Charles Sibanda, Donald Ngoma, Joel Ngodzo.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • amavubi yatsinze Zimbabwe 2 0 yakomeje muri kimwe cyakane cya cosafa cup

  • Djibuti ngo mutahe

  • Kabisa Imana ikomeze ibibafashemo maze muzasohokane intsinzi. Mico n’abahungu bawe tukurinyuma.Ntugatsikire

  • amavubi oyeeeeeeeeeeeee!!!mbega ubukwe kuri djibout!!!

Comments are closed.

en_USEnglish