Digiqole ad

Imibonano mpuzabitsina igihe umugore atwite

Abantu benshi bakunda kwibaza niba gukora imibonano mpuzabitsina igihe umugore atwite nta ngaruka byagira ku mwana atwite cyangwa se no kuri nyina ubwe. Aha tugiye gusubiza bimwe mu bibazo abantu bashobora kwibaza ku gutera akabariro nyamara umugore utwite.

Muri iki gihe akabariro ntigaterwa uko wiboneye
Muri iki gihe akabariro ntigaterwa uko wiboneye

1.Ese imibonano mpuzabitsina iremewe ku mugore utwite ? Yego.

Imibonano mpuzabitsina iremewe mu gihe cyose umugore atwite iyo nta bibazo bidasanzwe afite kuri iyo nda cyangwa se yigeze agira ku nda zabanje.

Ariko kuba imibonano mpuzabitsina yemewe ntibivuze ko abagore bagomba cyangwa baba bashaka kuyikora kuko impinduka ziba ku mugore utwite zitera bamwe guhurwa icyo gikorwa. Kitanakorwa uko wiboneye mu gihe umugore atwite.

Bivuze ngo kuganira birambuye hagati y’umugore n’umugabo ni byo byafasha ku rwanya amakimbirane aturutse ku bwumvikane bucye ku byerekeye imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore atwite.

 2.Ni ryari imibonano mpuzabitsina itemewe ku mugore utwite ?

Muganga ashobora kugira inama umugore utwite kutabonana n’umugabo bitewe na zimwe muri izi mpamvu :

• Ntibyemewe ku mugore utwite kubonana n’umugabo utazi ubuzima bwe bw’imyororokere (nib anta ndwara afite) uretse ko no ku bandi bitemewe

• Kuba uheruka gukuramo inda

• Kuba uheruka kubyara umwana udashyitse

• Kuba uva amraso mu gitsina

• Kuba watangiye kubona amazi mu gitsina cyawe(isuha yamenetse)

• Kuba umura wawe udafunze neza (incompetent cervix)

• Utwite abana barenze umwe n’izindi mpamvu zatuma muganga akugira iyo nama

3.Ese imibonano ntacyo yatwara umwana wanjye ?

Oya,umwana uri munda aba arinze bihagije kuburyo igitsina cy’umugabo ntaho gihurira nawe mu gihe cy’imibonano.

4.Ese imibonano mpuzabitsina no kurangiza(orgasm) ntibyatuma inda ivamo cyangwa bigatera ibise ?

Ku nda zidafite ibibazo (low risk) igisubizo ni HOYA. Ariko ugomba kwegera abaganga ukamenya koko ko inda yawe nta kibazo ifite. Cyakora abaganga bamwe bagira inama abagore guhagarika imibonano mpuzabitsina mu byumweru bya nyuma kuko amasohoro ashobora gutuma ibise bitangira.

5.Ese birasanzwe kuba umugore utwite ubushake bwo gukora imibonano bwakwiyongera cyangwa bwagabanuka ?

Byose ni ibisanzwe bitewe n’imihindukire y’umubiri wa buri muntu. Abagore bamwe bagira umunaniro, iseseme, kubabara amabere n’ibindi bituma bumva ubushake bwo gukora imibonano bwagiye,  cyane cyane mu mezi yambere. Hari n’abandi rero barushaho gushaka gukora imibonano igihe batwite. Biterwa n’umubiri wa buri umwe.

6.Ni ryari umuntu yakwisunga muganga ?

Umugore utwite agomba kwisuzumisha igihe atwite ari nabwo muganga azemeza koko ko inda ye nta kibazo ifite. Ikindi igihe ubonye ibinyetso bidasanzwe nko kuva amaraso mu gitsina n’ibindi nyuma y’imibonano ugomba kwihutira kwegera muganga. Tuzakomeza n’ibyerekeye imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara.

Corneille K.Ntihabose
UM– USELE.COM

12 Comments

  • sawa sawa

  • Aha ndumva Inama ari nziza ariko nibaza ukuntu amasohoro atuma umugore agira ibise ??? nabyo dukeneye inyishu yabyo.

  • mbanje kubasuhuza kandi mbifuriza amahoroooo ese//kuki mumuco nyarwa habaho ikintu cyitwa gukuza inda kandi bibaho aruko umugore atwite ok murakoze

    • Nibyo rwose!!! gukuza inda ningombwa ka ndi biri mumuco nyarwanda.

  • Nabazabaga uyu munyamakuru corneille atubwire ni ryari umuntu yakuramo inda ntimugireho ingaruka cyane ndashaka kubaza yaba amaze n’iminsi ingahe itwite? cyangwa udusobanurire neza ibyajyanye no gukuramo inda. Murakoze dukunda amakuru yanyu

  • Muraho njye nababazaga niba umugore atwite inda y’ byumweru cumi nabitandatu igitsina cy’umwana atwite kibasha kugaragara.Murakoze.

  • jye nabazaga nimba umugore utwite ushobora kumunyaza cyangwa nimba byamugiraho ingaruka

    • Kabisa ntako bisa kumunyaza kuko igezi riba ryiyongereye,utamunyaje ngo rishiremo aribwa mukiziba cy’inda.

  • Ni mugihe kingana iki umugabo ashobora guhagarika imibonano mpuzabitsina igihe umugore we atwite?Merci

  • None se kuki umugore ufite inda y’amezi atatu aryohera abagabo ni ukubera iki?

  • Iman imwakire mubayo, gusa aho yasengeraga nibigaye kuko niwambwiki ko mubona umukristo arara mubwiherero bwurusengero kabiri akagera naho yiyahura niko nabyita mwebwe bajyanama bitorero mumaze iki? Gusa niba hari icyo mubiziho mugaterera iyo muzabibazwz imbere yiman

    • mwiriwe neza? ndumudamu ndubatse,nagira ngo muzambarize abaganga babisobanukiwe niba kugarura amasohoro Nyuma yo kubonana numugabo atari uburwayi.
      murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish