Digiqole ad

Ubukangurambaga mu kurwanya SIDA kuva 1 Ukuboza bizibanda ku rubyiruko

Kuri uyu  wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo, ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu maraso, mu rurimi rw’Icyongereza, Rwanda Biomedical Center (RBC) harangiye ikiganiro cyigenewe abanyamakuru ku bijyanye n’umunsi  mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA uba buri tariki ya mbere Ukuboza.

Umuyobozi wungirije wa RBC Dr. Anitha Asiimwe hagati/ Photo Ange Hatangimana
Umuyobozi wungirije wa RBC Dr. Anitha Asiimwe hagati/ Photo Ange Hatangimana

Muri iki kiganiro cyari kiyobowe n’umuyobozi mukuru wungirije muri RBC, Dr. Anitha Asiimwe, abanyamakuru baganiriye ku bikorwa biteganyijwe kuzakorwa ku itariki ya 1 ukuboza, ndetse n’ibizakorwa mu gihe cy’amezi atatu azakurikira.

Nk’uko bigaragara mu nsanganyamatsiko yagenwe uyu mwaka Rubyiruko dufatanye twirinde kandi tuned n’abandi virusi itera SIDA.Twubake ejo hazaza heza’. Iyi nsanganyatsiko ngo ikaba yarafashwe bitewe n’uko bigaragaro ko urubyiruko rugenda rushukwa n’abantu bakuru bityo ngo rwigishijwe ku bijyanye na SIDA ruzabasha kunanira abarushuka.

Imibare y’ubwanduye mu Rwanda igaragaza ko Abanyarwanda muri rusange babana n’ubwandu ari 3% mu gihe ubwandu mu urubyiruko ari 1%.

Ikigo cy’igihugu cyo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu maraso, RBC ngo kikaba kigiye gukora ibishoboka byose kigahagarika kwandura iki cyorezo cyane mu rubyiruko kugera kugera kuri 0 ku bandura.

Zimwe mu ngamba zizabafasha ngo kurangiza iki kibazo hakaba harimo kwigisha ubuzima bw’imyororokere ku bana bakiri bato.

Tugiye kwigisha abana ubuzima bw’imyorokere ariko bigendeye ku kigero bafite” iyi ikaba ari imwe mu migambi ya RBC nk’uko byatangajwe na Dr.Anitha Asiimwe.

Gusa nk’uko imibare ibigaragaza urubyiruko rw’abakobwa ngo rwibasiwe n’icyorezo cyane kurusha abahungu, aho usanga abakobwa bo mu kigero cy’imyaka 20-24 babana n’ubwandu bwa SIDA ari 2, 5% mu gihe 0, 5% ari abahungu.

Ikindi kigiye gushyirwamo ingufu ni ukwigisha agakingirizo no kugakwirakwizwa doreko ngo urubyiruko rwinshi rutitabira agakingirizo nk’uko imibare ibigaragaza.

Kuri iki kizazo ngo RBC yatumije ibyuma byifashishwa mu gucuruza udukingirizo (vender mashines) bigera kuri 700, ndetse ngo bakaba bazongera amabutiki acuruza udukingirizo.

Gusa nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku gushyira udukingirizo mu mashuri yisumbuyre (secondary schools) ngo RBC nta dukingirizo izajyanayo nk’uko na Leta yabyemeje ku ya 7 Ugushyingo.

Nk’uko abayobozi ba RBCbabivuga ngo miliyoni 410 frw ni yo mafaranga agiye gushyirwa mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya SIDA, bikazanyura muri iriya migambi yavuzwe ruguru no mu itangazamakuru rinyuranye.

Imibare iheruka y’uburyo icyorezo SIDA gihagaze ku isi, igaragaza ko miliyoni 34 arizo zibana n’agakoko ka VIH gatera SIDA. Mu bushakashatsi bw’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima WHO, buvugako 50% by’ubwandu kuri ubu abibasiwe ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 15-24, aho usanga abakiri bato 5000-6000 bandura VIH buri munsi.

Gutangiza ku mugaragaro ubwo bukangurambaga bikazatangira kuri Sitade Amahoro ku ya 1 ugushyingo aho abahanzi batandukanye mu Rwanda bazifatanya na RBC muri ibyo bikorwa.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Kugabanya sida murubyiruko bisaba counselimg ihagije kuko buri benshi murubyiruko bafite ubumenyi kuri sida hagomba aba counselor b’umwuga apana abaforomo babica hejuru birasaba kumenya ukundu wakemura ibibazo il faut etudier comment gerer les comportements d’un individu et savoir comment les supprimer indaya zimaze abantu kandi ntamuntu uziganiriza kuri comportements zifite icyifuzo buri murenge umuntu ushinzwe kurwanya indwara ziri comportementales nka sida, toxicomanie, violence en general.

  • Nitwa Gasore K. Albert, muri secteur Muhoza, District MUSANZE nkora muri centre abajene dushishoze nk’umukangurambaga w’urungano ikorera mu murenge wa Cyuve, akarere ka MUSANZE, Ndabona iriya nsanganya matsiko ijyanye n’urubyiruko cyane cyane ruri mu kirhuko aho usanga rushukwa cyane cyane urw’Abakobwa kuko aribo bibasigwa cyane n’abafite amafaranga. burya abahungu ntibakunze gushukwa kuko bamaze kwamagana ba sugar momies, ahubwo bo bahugiye kwishakira tw emploi de vacance, ariko abakobwa bo ni ukwirigwa kuri line ya Tigo bitabwa n’abagabo bashaka kubarongora nyuma biviriye mukazi kabo. iyi campagne rero izibande kuri abo bakobwa bacu; bityo turebe niba iriya 2,5% yavaho ikagera kuri0

Comments are closed.

en_USEnglish