Digiqole ad

Abaregwa gutera Grenade muri Kigali basabiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa gatatu mu isozwa ry’urubanza ruri kuburanishwamo abashinjwa gutera Grenade mu mujyi wa Kigali, abagera kuri 24 muri 30 bashinjwa basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu.

Bamwe muri 30 baregwa/ Photo Rubangura D.
bamwe mu baregwa ntibashaka ko hari ubafotora/ Photo Rubangura D.

Muri uru rubanza ruri kubera mu rukiko rukuru rwa Repubulika i Kigali, benshi muri aba baregwa baremera ibyaha bashinjwa birimo guhungabanya umudenedezo w’igihugu, kuba mu mutwe witerabwoba, icyaha cy’ubuhotozi no kuba mu mutwe wabagizi ba nabi.

Umwe mu baregwa, Charles Rurinda, yemera kuba mu mutwe w’iterabwoba wa  FDLR, we akaba avuga ko yawugiyemo aziko ari ishyaka rya Politiki rifite umutwe wa gisirikare nk’indi yose, kandi ryari ryamusezeranyije kuzamuhemba nirifata ubutegetsi.

Rulinda wahoze ari umuvugabutumwa, yaje gutabwa muri yombi tariki 1 Kanama 2010, ashinjwa ubufatanyacyaha mu gutera za Grenade, we ariko yavuze ko yari ashinzwe gukorera FDLR mobilization mu Rwanda.

Harerimana Cleophas watangiye avuga ko atazi neza kwisobanura, yemera ko zimwe muri Grenade zatewe mu mujyi wa Kigali ari we wazibikiye Froduard RWANDANGA, uyu akaba ari na murumuna we. Gusa yemeza ko yazibitse aziko ari imari murumuna we ari gushakira isoko, bityo ko asaba kugabanyirizwa ibihano.

RWANDANGA  Frauduard  yemera ibyaha aregwa, birimo gutera Grenade ku rwibutso rwa Genocide rwa Gisozi.

Berchimas MUKESHIMANA we ngo yigaga no muri universite Ingozi (Burundi), avuga ko kuba yirigaga muri kaminuza akayita akajya muri FDLR ari uko yari afite ayishakamo, kandi nawe akaba yari azi ko imukeneye.

Aba bagabo mirongo itatu bashinjwa  bashyizwe mu byiciro;

Nyuma y'urubanza basubijwe muri gereza
Nyuma y'urubanza basubijwe muri gereza

Ikiciro cya mbere kirimo uwitwa  Nyirimbibi  Francois, Nsengamungu  j.de dieu, Jean Marie Byiringiringiro, Ndarama  j. Bosco ndetse na Charles Ririmunda. Aba ubushinjacyaha burabasabira gufungwa imyaka itanu,  bakaba baregwa guhishira ko abateye Grenade, bakaba bemera.

Ikiciro cya kabiri kirimo uwitwa Musafiri Gaetan  ubushinjacyaha bwamusabiraga  gufungwa burundu ariko kuko  yireze  akaba ashobora  kugabanyirizwa ibihano.

Abasigaye bose makumyabiri na bane bakaba basabirwa n’ubushinjacyaha gufungwa burundu.

Uru rubanza  rwatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru, aho aba bashinjwa basomewe ibyaha byabo, kuwa  kabiri buri wese yahawe umwanya wo kwiregura kugeza ku bashinjwa 14. Kuri uyu wa gatatuhireguye abari basigaye, urubanza rukazakomeza kuwa kane tariki 1 Ukuboza.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM 

12 Comments

  • ibi byihebe bireke kunaniza ubushinjacyaha kuko byabyungukiramo,kuko igihe fdlr yagiriye ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba bari batarayijyamo,ikindi kandi n’abagiyemo mbere aho babimenyeye ntibitandukanyije nawo,nibahagrare rero intahe ibabone. abo bishe bakanamugaza wenda bakoroherwa.

  • Iyi ni imitwe….

  • mubakatire urubakwiye. mubakubite intahe mugahanga. yenda bene wabo ntibazongera gutekereza kwica abanatu

  • byihebe babakire urubakwiriye pe gutera grenade mubantu buguste iki? bareke kunaniza ubushijacyaha batureke twiyubakire igihungu amaraso yamenetse arahagije

  • Ni agahomamunwa.Kuki batinya imirabyo ,aho si kwa kundi bivugwa na opposition ko nyuma bazajya hanze bakogororerwa ibya mirenge ku ntenyo ?

  • Izikinamico tumaze kuzirambirgwa mu Rwanda!

  • Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.
    Dusenge cyaneeee!

  • Hari benshi bakatiwe burundu duhurira mu bihugu byo hanze kandi abarinda amagreza na police batarigeze batangaza ko babuze!
    Aya makinamico turayarambiwe.

  • Yewe ntibiba byoroshye kuko mba numva bitanasobanutse

  • Mu Rwanda tumaze gusobanukirwa umutekano tunawicungira dufatanya ninzego zibishinzwe, simpamanya nabo bavuga ngo Abacunga za Gareza na Police ntibavuge ko babuze nziko akazi kabo bagakora neza pe.

  • abashinja cyaha bacu beza twizeye hamwe n’Imana yacu murabishoboye peo bagizi banabi nibare

  • abo bagizi banabi barabesha kuko babikora babizi rero mubarekeremo imyakamyinshi kugirango bicuze kera cane nyuma y’imyaka 30 byibura bazacyikintege batinye nabenewabo barebereho batinye.ataruko barasohoka kajya hanzi mu bindi bihugu bakihinduranya nyuma bakiyunga niyindi mitwe mibi noneho bagahagurukira imigambi yabo mibi yo kwica . nimubirebe neza. Imana ibibashoboze kubimenya neza. ariko uzicuza akemera ibyoyakoze byose anabisabira imbabazi muza mubabarire.

Comments are closed.

en_USEnglish