Rwamagana ku mwanya wanyuma mu turere twose mu kurwanya ruswa

Mu marushanwa ategurwa n’urwego rw’Umuvunyi buri mwaka mu turere, kugira ngo hagaragazwe uko uturere twitabira ibikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane, Akarere ka Rwamagana niko kabaye akanyuma mu turere 30 n’amanota zero ku ijana(0/100). Rwamagana ibaye iyanyuma muri uyu mwaka wa 2011, kuko abakozi bayo banze kwakira abakozi b’urwego rw’Umuvunyi, ubwo bajyaga gukorayo ubugenzuzi. Akarere ka […]Irambuye

Joseph Kabila niwe watorewe kuyobora DRCongo

Joseph Kabila Kabange, 40, yongeye gutorerwa kuyobora indi myaka itanu  Republika Iharanira demokrasi ya Congo, ku bwiganze bw’amajwi 8 880 944 angana na 48.95% by’abatoye, ibi ni ibyatangajwe by’agateganyo na Komisiyo y’amatora muri Congo kuri uyu wa gatanu. Uwo bari bahanganye bikomeye, Etienne Tshisekedi wa Mulumba, yamukurikiye n’amajwi 5 864 795 ni 32.33% by’abatoye ku mibare yatangajwe na Daniel […]Irambuye

Ku myaka 42 Jennifer Lopez abasha gukora Capoeira

Ku kigero cye, nyina w’abana babiri, ntiwakeka ko abasha kwisimbiza bya gisore, mu rusobe rw’umuziki, siporo n’uburyo bwo kwirwanaho (martial arts) bw’umwihariko w’abanya Brazil bwitwa Capoeira. Kuri uyu wa kane, Jennifer Lopez yatunguye abantu benshi ku mucanga (beach) y’i Montevideo (Uruguay), ubwo yagaragazaga ko iyi mikino ishobora bake b’ikigero cye we ayibashije. Aho ari kuzunguruka […]Irambuye

Dr Donald Kaberuka agiye kugarura BAD i Abidjan

Mu masezerano aherutse gusinywa, hagati y’abayobozi ba Cote d’Ivoire n’Umuyobozi wa banki itsura amajyambere ya Africa (BAD) Donald Kaberuka, yanzura ku bijyanye no kugarura BAD ku gicumbi cyayo i Abidjan muri Cote d’Ivoire. Tariki 27 Ugushyingo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri i Abidjan, Dr Donald Kaberuka yasinye amasezerano na Daniel Kablan Duncan Ministre w’Ububanyi n’Amahanga yo […]Irambuye

“Just family ntitwabeshye abakunzi bacu nkuko byanditswe” Bahati

Biherutse kwandikwa ko itsinda Just Family ryabeshye abakunzi baryo ko rifitanye indirimbo rizakorana n’abahanzi bo muri aka karere nka AY, Boby Wine na Keko, ndetse ko rizerekeza mu Ubwongereza. Umwe mu bagize iri tsinda ry’abasore batatu, witwa Bahati, yatangarije UM– USEKE.COM ko uwanditse iyi nkuru (Eddie Mudenge) atazi icyo yari agamije, akemeza ko inkuru yabanditseho […]Irambuye

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu ngendo zo kureba ibyo

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abadipolomate batandukanye kuri uyu wa kane batangiye ingendo zo kuzenguruka mu Rwanda ngo ubwabo bimenyere amakuru batayabwiwe. Bari kumwe na Louise Mushikiwabo, Ministre w’ububanyi n’Amahanga, aba badiplomate ngo barashaka kumenya niba koko iterambere bumva mu Rwanda, basoma ku binyamakuru bakanabwirwa n’amaradiyo, riri n’ahandi hatari i Kigali gusa. Urugendo […]Irambuye

Olivier Karekezi agejeje Amavubi kuri Final ya Cecafa 2011

Mu mukino wa ½ wa CECAFA, ikipe y’u Rwanda itsinze ikipe ya Soudan ibitego 2 -1 i Dar es Salaam muri Tanzania. Igitego cya Captain Olivier kikaba aricyo kigejeje Amavubi ku mukino wanyuma. Mu gice cya mbere, ku munota wa 6 Iranzi Jean Claude yatsinze igitego ku ishoti rikomeye umuzamu wa Soudan atabashije gukurikira. Nyuma […]Irambuye

Iburasirazuba: Guverineri mushya ari gusura uturere amenya Intara ayoboye

Guveneri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, kuri uyu wa gatatu  07/12/2011 yatangiye ingendo zo gusura uturere twose tugize intara ayobora mu rwego rwo kumenya ibihakorerwa n’ibabazo bihari. Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Nyagatare ahari uruganda rw’amakaro ruherereye mu kagali ka Rutaraka, umurenge wa Nyagatare. Guverineri Uwamariya yatemberejwe muri urwo ruganda, yerekwa aho imirimo yo kurwubaka […]Irambuye

Isoko rya kijyambere ry’amagorofa ane rigiye kubakwa i Rusizi

Mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe, hari kubakwa isoko rya kijyambere ry’ amagorofa ane rizafasha mu kwagura ubucuruzi bukorerwa muri aka karere. Abacuruzi bo muri aka karere bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ko imirimo y’iyubakwa ry’iri soko yakwihutishwa kuko rije mu gihe barikeneye cyane. Akarere ka Rusizi gahana imbibi na Congo Kinshasa n’Uburundi karangwamo […]Irambuye

FIFA yategetse FERWAFA kwishyurwa 35 000$ Blanco Tucak yambuwe

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Blanco Tucak hagati ya 2008 na 2009 ntiyishyuwe amadorari agera ku 35 000$ (21 000 000Frw). FIFA ikaba yategetse ubuyobozi bushya bwa FERWAFA kwishyura uyu mutoza w’umunya Croatie nta mananiza mu gihe cy’ukwezi kumwe nkuko tubikesha ruhagoyacu.com Blanko Tucak akiri umukinnyi wakiniye ikipe ya Nancy na Metz mu Ubufaransa, […]Irambuye

en_USEnglish