Olivier Karekezi agejeje Amavubi kuri Final ya Cecafa 2011
Mu mukino wa ½ wa CECAFA, ikipe y’u Rwanda itsinze ikipe ya Soudan ibitego 2 -1 i Dar es Salaam muri Tanzania. Igitego cya Captain Olivier kikaba aricyo kigejeje Amavubi ku mukino wanyuma.
Mu gice cya mbere, ku munota wa 6 Iranzi Jean Claude yatsinze igitego ku ishoti rikomeye umuzamu wa Soudan atabashije gukurikira.
Nyuma y’iki gitego, akazi gakomeye kabonye ba myugariro b’u Rwanda Nshutinamagara, Mbuyu, Ndaka, Ngabo na Mugiraneza na Bayisenge babakinaga imbere.
Ikipe ya Soudan yashyizemo imbaraga nyinshi ngo yishyure, irusha bigaragara ikipe y’Amavubi, ariko abo twavuze haruguru bagahagarara neza.
Ku munota wa 67 w’igice cya kabiri, Ngabo Albert nyuma yo kudafata rutahizamu wa Soudan, uyu yatanze umupira mwiza n’umutwe kuri Ramdhan Agab yitera hejuru atsinda igitego cyiza n’akaguru.
Nyuma y’uko amakipe anganyije, umukino wahinduye isura, hinjiyemo Andrew Buteera asimbuye Iranzi, maze Amavubi nayo yongera gutera umupira hagati n’imbere.
Ku munota wa 78, Karekezi Olivier yanagiwe na Ngabo Albert maze agana mu izamu rya Soudan, aho bakekaga ko agiye gutera “Centré” yarekuye ishoti ari muri “Angle fermé” umunyazamu ntiyasobanukirwa.
Umukino waje kurangira ari 2-1, Amavubi aba yongeye kugera ku mukino wanyuma wa Cecafa kuva mu 2007, aho n’ubundi yatsinzwe na Soudan kuri Penalty banganyije 2-2.
Umutoza Micho Milutin, watozaga Al Hilal yo muri Soudan mbere yo kuza mu Rwanda, akaba akoze amateka bwambere, yo kugeza Amavubi ku mukino wanyuma adatsinzwe cyangwa ngo anganye umukino n’umwe.
Izindi final za CCECAFA u Rwanda rwakinye:
1999 Rwanda B 3-1 Kenya [Mugaruka 11, Nshizirungu 43, Ndizeye 80] i Kigali
2003 Uganda 2-0 Rwanda i Khartum
2007 Sudan 2-2 Rwanda [aet, 4-2 pen] (Haruna Niyonzima 48, Abedi Mulenda 59) i Dar es Salaam
UM– USEKE.COM
13 Comments
bravo amavubi, ntubonako abantu bose bavugako kazura na jules bari abajura bakareba inyumgu zabo? nibo bari barishe umupira wo mu rwanda none hagiyeho abantu babishoboye kandi bakinnyi umupira bakanawusifura? bravo ferwafa shya
Birashimishije cyane, icyo twifuza ni igikombe, kandi ndabona turimo kugikozaho imitwe y’intoke.
Amavubi yongeye kugarurira abanyarwanda icyizere.Ahasigaye, Micho azayageze mu gikombe cya CAF
yakinaga wenyine se?
bRavo Amuvubi
Big up,intsinzi oyeee!!!mubwire uwo mutoza ngo courage tuko pamoja .ese bogota yarari mu ruriya mukino,mumbwire igihe final izabera?.
Ntibizaba byoroshye kuri uyu wa gatandatu mbese hazaca uwambaye
ababasore bakoze akazi katoroshye cyane bakwiye icyubahiro. bravo amavubi stars
Imana ishimwe kuko u Rwanda rwageze final. abasore b’amavubi bazakine neza batsinde Uganda.
uwarasiwe n’intorezo ntiyarasiwe n’imaro,
iyo kipe itwibukije iya 2004 turongera tubatsinde.
Abagande ntinakidutwara tu. Nbaonye bagira ishyaka ryinshi ribahesha amakarita kandi imvune ya 120 minutes de jeu ndakeka batazaba bose bayikize. Kandi byanze n’umwanya wa kabiri ntitwawanga kuko dukuyemo entrainement zo kuzakinisha kuri Nigeria mu kwa mbere. Big up guys.
Amavubi oyeeeeeeeeeee!ntureba ko intsinzi muyitahanye noneho,ntimwirare ngo munywe inzoga nyinshi muracyafite akazi gakomeye cyane,Micho rero courage kdi ababasore bakwiye kwitabwaho cyane ntibasonze rwose cash yokubafata neza ntabwo yabuze uretse ko baruryi bayirira,dukeneye iterambere muri byose.Olivier big up bigaragara ko unakunda igihugu cyawe mwana
wahora ni iki ko hano daresalam abanyarwanda bahawe icyubahiro.
Bravo amavubi !
Mukomereze aho, tubari inyuma !
Comments are closed.