Digiqole ad

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu ngendo zo kureba ibyo bumva ku Rwanda

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abadipolomate batandukanye kuri uyu wa kane batangiye ingendo zo kuzenguruka mu Rwanda ngo ubwabo bimenyere amakuru batayabwiwe.

Abadiplomate ubwo bakirwaga mu ruganda rucukura amabuye y'agaciro i Rurindo
Abadiplomate ubwo bakirwaga mu ruganda rucukura amabuye y'agaciro i Rulindo

Bari kumwe na Louise Mushikiwabo, Ministre w’ububanyi n’Amahanga, aba badiplomate ngo barashaka kumenya niba koko iterambere bumva mu Rwanda, basoma ku binyamakuru bakanabwirwa n’amaradiyo, riri n’ahandi hatari i Kigali gusa.

Urugendo rwabo bakaba barutangiriye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo, aha bakaba basuye uruganda rwa NYAKABUNGO Mine rutunganya WOLFRAM. Rukaba rugengwa na sosiyete ya Eurotrade International  s.a.r.l

NYAKABUNGO Mines ikoresha abakozi 771, uru ruganda rukaba rufite umwihariko wo gukoresha 40% by’igitsina gore, rugeza kuri toni 30 z’amabuye y’agaciro buri kwezi.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Justus Kangwage, akaba yatangarije aba badipolomate ko uru ruganda rwahaye akazi abaturage, bakaba baranatangiye gahunda zo kwizigamira muri za SACCO ziberegereye mu rwego rwo kwiteza imbere.

Karasira Jean, umaze imyaka 20 akorera uru ruganda rwatangiye rwitwa Redemi, yatangarije UM– USEKE.COM ko yageze kuri byinshi, birimo inzu yiyubakiye, no kuba yararihiye abana be amashuri kugeza barangije.

Aba bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bavuye muri Rulindo, berekeje mu karere ka Burera, aha basuye abaturage bahoze bari mu bangiza ibidukikije baturiye ibirunga.

Abadiplomate bari muri uru rugendo
Bamwe mu badipolomate bari muri uru rugendo

Aba baturage, bamwe bakaba barahoze bahiga inyamaswa, ndetse nakanatema amashyamba. Aba ubu bakoze ishyirahamwe ryo kurengera ibinyabuzima mu mashyamba y’ibirunga, no kubibyaza umusaruro.

Ishyirahamwe ryabo SOCOLA, abaririmo babwiye aba badipolomate ko bamaze kwiteza imbere kubera amafaranga bavana muri ba mukerarugendo baza gusura ibirunga.

Nsengiyumva Pierre Celestin uyobora SOCOLA, yadutangarije ko amafaranga aba baturage bakorera muro Hotel Silver Back iri hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, abafasha kwiteza imbere no gukora imishinga yabo bwite.

Umwe mu baturage bari muri SOCOLA (Sabyinyo Community livelyhoods Association) yadutangarije ko bari babayeho kinyamaswa, batunzwe n’inyama z’inyamaswa, kandi batinya abantu, ariko ubu bakaba bamaze kwiteza imbere.

Kuri uyu wa gatanu aba badipolomate b’abanyamahanga, bakaba bari bwerekeze mu karere ka Rubavu gusura ako karere muri gahunda yo kwihera amaso yabo aho u Rwanda rugeze nkuko babyumva.

bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari muri uru rugendo
bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari muri uru rugendo
Batemberejwe mu birombe bya Wolfram
Batemberejwe mu birombe bya Wolfram
Ministre Mushikiwabo niwe uyoboye aba badiplomate
Ministre Mushikiwabo niwe uyoboye aba badiplomate

 

Abo badiplomate bidagaduye n'abaturage basuye
Abo badiplomate bidagaduye n'abaturage basuye

Photos:Daddy Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • uru rugendo ni rwiza cyane kuko ibi bituma isura y’igihugu igaragarira buri wese kandi amabwire atandukanye n’ukuri agashira,ibi byagakwiye kubera abandi urugero rwo kuza kwirebera ibyo bajya bunva imbonankubone.

  • Karenzi nta kosa afite ryo kuvuga ko abona umuyobozi atwite。

  • Birashimishije cyane kubona abantu bahigaga inyamaswa, aribo bavuyemo abantu babungabunga ibidukikije! Byari bikwiye kubera urugero buri wese, agafatanya nabandi mukubungabunga ibidukikije. Turashimira kandi ubuyobozi bwabibafashijemo. Ibidukikije nibyo bitanga ubuzima kuri twe, niyompanvu tugomba kubibungabunga!

  • Un voyage encadré par l’administration est purement de la propagande.

  • bazagende bari bonyine bibonere amarorerwa akorerwa abanyarwanda

  • @ Murigo Joseph,

    SVP Monsieur Murigo, veuillez penser positivement. Un peu positivement…..d’accord!!!

    Supposons que vous avez raison. Eh bien, même dans ce cas, une telle mésure est vraiment louable. Très louable, je trouve….

    Nous savons tous, que les diplomates stationnés à KIGALI envoient continuellement des messages divers dans leurs pays d’origine. Souvent ces messages sont des réflexions sur la situation sociale, politique et économique dans notre pays. Alors pourquoi pas leur donner la chance d’aller dans les différents coins du pays et voir avec leurs propres yeux, la véritable situation sur le térrain….

    SVP ne sous-éstimez pas ces diplomates!!! Ils savent bel et bien différencier.

    Ils savent faire la différence entre un message propagandiste et une démonstration de la réalité. Ils sont libres de penser ce qu’ils veulent, d’analyser ce qu’ils voient et de faire leur propre déduction.

    C’est pourquoi, moi personnellement, je suis absolument content qu’une telle idée ait vu le jour…

    Mes grandes félicitations à notre ” Grande Dame De La Diplomatie Rwandaise Madame Louise MUSHIKIWABO”.

    Magnifique * Magnifique * Magnifique….

    Toujours à vous, Ingabire-Ubazineza

  • Ikigaragara cyo ni uko usibye no kwakira gutembereza abadusura cyangwa abanyamahanga baba mu Rda , bigaragara ko abayobozi bacu bakorana umurava n’umwete muri ibyo bikorwa! birigaragariza mu mafoto! mubatembereze munabereka Isura nyayo y’igihugu.

  • Bazajye mu giturage bari bonyine badaherekejwe na bariya bayobozi maze birebere uburyo abanyarwanda barimo gutindahara n’ubukene n’imibereho iteye isoni!

  • iterambere rivugwa mu rwanda ryo rirahari naho wowe uvuga ngo bazagere mu ctaro barebe ubutindi buriyo,nubundi umuntu udaharanira kugira imyumvire nk’iyabandi yo guharanira iterambere n’ubundi uwo ntateze gukira niyo wagiraute.

  • ARIKO IBYO MUVUGA KO MU CYARO HARI ITERAMBERE IBYO NI IBINYOMA KUKO UREBYE ABABUZE UKO BUBAKA AMABATI AHUBWO BAKAJYA G– USEMBERA KUKO BABASENYEYE NYAKATSI CYOKORA MUSHATSE MWAHINDURA AHUBWO MUKAZISENYA MUFITE IZINDI MUZISIMBUZA NAHO UBUNDI NTITUZA GUKIRA INDA ZINDARO NDETSE NA MAYIBOBO MWIRIRWA MUJYANA KWA KABUGA KANDI ARIMWE MWABITEYE NIBA HARI ITERAMBERE NIMUBUBAKIRE MUREKE KUBASENYERA.

Comments are closed.

en_USEnglish