Italie: Injangwe yarazwe akayabo ka miliyoni 12 z’ama Euro

Mu gihugu cy’Ubutaliyani injangwe yitwa Tommasino yabaye inyamaswa ya 3 ikize ku isi nyuma y’aho uwari uyitunze ayiraze umutungo we wose ungana na miliyoni 11,7 z’amafaranga akoreshwa i Burayi (Euro). Maria Assunta wari ufite iyonjangwe yitabye Imana afite imyaka 94 hari mu kwezi gushize. Nk’uko bivugwa n’urubuga rwa internet 7sur 7 dukesha iyi nkuru, ngo […]Irambuye

Uganda Cranes yagejeje igikombe i Kampala

Nyuma yo kwegukana igikombe cya CECAFA ku wa gatandatu i Dar es Salaam, ikipe ya Uganda Cranes kuri uyu wambere nijoro nibwo yasesekaye kuri kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe izanye igikombe. Captain w’Imisambi ya Uganda, Andy Mwesigwa, niwe wasohokanye bwambere mu ndege  icyo gikombe cya 12 cya CECAFA Imisambi yegukanye. Cranes kuri Entebbe International Airpost […]Irambuye

Iyibutse: Igitekerezo cya Petero Nzukira

Umunsi umwe, Petero Nzukira yari yiriwe atemera ibishyimbo mu ishyamba. Yari yakoze ataruhuka, kuva mu gitondo cy’urwanaga kugera mu mataha y’inka. Akabwibwi kagiye gukwira ageze imuhira, asanga ibiryo bitarahwana, atangira kuvumagura umugore, ngo ni umunebwe. Umugore aramuhindukirana ati « mbese Petero mugenzi wanjye, ko utahanye inabi? Ahubwo, umva ko abagore turi abanebwe, urareke ejo tuzagurane […]Irambuye

Kagame: “ntacyo bintwaye kuko abantu bavuga ibitandukanye”

i Kampala, kuri uyu wambere, mu kiganiro n’itangazamakuru President Paul Kagame yagarutse ku bivugwa kubijyanye no kwiyamamariza Mandat ya gatatu ubwo azaba arangije iya kabiri. Kagame yabwiye abanyamakuru ko abavuze ko bifuza ko yakwiyamamariza indi mandat, bwari uburenganzira bwabo bwo kuvuga icyo batekereza. “abantu bavuga ibitandukanye, kuruhande rumwe bati ‘abantu bakwiye kugira uburenganzira bwo kuvuga […]Irambuye

Amavu n’amavuko y’imitako bita imigongo

Abanyarwanda bo hambere bagiraga uburyo bunyuranye bakoreshaga mu gusukura amazu bifashishije imitako y’amako atandukanye. Imwe mu mitako  bakoreshaga harimo imitako bitaga imigongo. Imigongo ikaba ikomoka ku mwami Kakira ka Kimenyi cya Bazimya ba Ruregeya, umwami w’i Gisaka Migongo (Ubu ni tumwe mu duce tugize intara y’iburasirazuba). GACURIGWEGWE Speciose,umukecuru w’imyaka 71,akomoka mu karere ka Kirehe,yakomeje gukora […]Irambuye

Joseph Kabila ati: “Nta buriganya bwabaye mu matora”

Nyuma y’aho hatangarijwe uwatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku ya 28 ugushyingo 2011, uwatowe  kuba perezida Joseph Kabila Kabange aremeza ko nta kwiba amajwi kwabayeho. Perezida Kabila kuri uyu wa mbere mu kiganiro yagiranye itangazamakuru mpuzamahanga, yagize ati: “ Ndemeza ntashidikanya ko igikorwa cy’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’ukwezi gushize cyagenze neza , kandi nkaba ntaha […]Irambuye

Ambasade y’u Rwanda i Dakar yerekanye isura y’u Rwanda

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal kuwa gatandatu tariki 10 Ukuboza, yakoze igikorwa yise “Rwanda Discovery Day”, iki gikorwa cyari kigamije kwereka abanyarwanda n’inshuti zarwo baba muri Senegal, aho u Rwanda rugeze, no kubaha amakuru nyayo kuri icyo gihugu. Muri Senegal, haba abanyarwanda batari bake, abenshi ngo ni abahageze mbere ya genocide yakorewe abatutsi mu 1994, […]Irambuye

Urukingo rw’ubusinzi ruri kugeragezwa

Uru rukingo ruri kugeragezwa muri Kaminuza y’i Santiago mu gihugu cya Chili muri Amerika y’epfo, rukazajya rufasha umuntu kutanywa inzoga z’umurengera. Abahanga mu buvuzi muri Chili, bahereye ku misemburo y’umwijima yitwa aldéhydes déshydrogénases, bari kugerageza buryo uru rukingo ryzajya rutuma umuntu igihe asomye ka manyinya, narenza ikigero iyi misemburo itangira gukora cyane, azajya ahita asesemwa […]Irambuye

Ni iki gituma umuntu abura ubushake bw’imibonanompuzabitsina?

Mu gihe mu myaka ya za1970 na1980 wasangaga abantu benshi bibaza ku byishimo biba mu mibonano mpuzabitsina,  ubu usanga abantu batandukanye baba abatarashaka cyangwa ababutse bibaza impamvu ishobora gutuma umuntu abura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Kimwe mu bitabo byanditse na  Éd. Robert ubu bikunzwe cyane ku isoko hagaragaramo inkuru ya Sophie Fontanel, aho agaruka […]Irambuye

Amarushanwa nyafrica: Kiyovu vs Simbafc, APR vs Tusker

Uko amakipe azahatana mu mikino ny’Africa ya 2012, y’amakipe yabaye iyambere iwayo byashyizwe ahagaragara na CAF muri iyi week end. Mu irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo rya Orange CAF Champion Ligue, ikipe ya APR yo mu Rwanda yatomboye ikipe ya Tusker yo muri Kenya. Naho mu marushanwa y’amakipe yitwaye neza akaza ku myanya ya kabiri […]Irambuye

en_USEnglish