Digiqole ad

Iburasirazuba: Guverineri mushya ari gusura uturere amenya Intara ayoboye

Guveneri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, kuri uyu wa gatatu  07/12/2011 yatangiye ingendo zo gusura uturere twose tugize intara ayobora mu rwego rwo kumenya ibihakorerwa n’ibabazo bihari.

Guverineri Odette yerekwa urutare rucukura rugakorwamo amakaro
Guverineri Odette yerekwa urutare rucukura rugakorwamo amakaro

Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Nyagatare ahari uruganda rw’amakaro ruherereye mu kagali ka Rutaraka, umurenge wa Nyagatare.

Guverineri Uwamariya yatemberejwe muri urwo ruganda, yerekwa aho imirimo yo kurwubaka igeze ndetse banamwereka urutare bazakuraho amabuye yo gukoramo ayo makaro.

Ukuriye imirimo yo kubaka urwo ruganda, Igr Rwizinkindi Dominique, avuga ko bakoze inyigo babifashijwemo na sosiyete y’Abashinwa; basanze amabuye y’urwo rutare azavamo amakaro meza.

Uretse Nyagatare ngo ibitare byavamo amakaro byagaragaye mu tundi turere nka Karongi n’ahandi ku buryo nta kibazo cy’amabuye uruganda ruzagira.

Uru ruganda ruzuzura rutwaye amafaranga miliyoni icumi z’amaorari ya Amerika(10 Million $) rukazaba rufite ubushobozi bwo gukora amakaro yasasa hagati ya metero kare 800 n’1000 ku munsi. Igiciro kikab ango kizashyirwa ku bushobozi bw’umuturage.

Uretse uru ruganda, Guverineri mushya, yasuye ibitaro bya Nyagatare, atambagizwa mu byumba bitandukanye nyuma aganira n’abayobozi ndetse n’abakozi b’ibitaro.

Akaba yasabye abakozi b’ibi bitaro guha serivisi nziza ababagana ndetse no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bitandukanye.

Batambagizwa uruganda rukora amakaro
Batambagizwa uruganda rukora amakaro

Abakozi b’ibi bitaro nabo bagaragaje imbogamizi zitandukanye zituma batuzuza neza inshingano zabo, harimo ubushobozi  buto ugereranyije n’umubare w’abarwayi, imodoka(ambulance) zidahagije ku buryo hari aho usanga abarwayi baturuka mu ma centre de santé ya kure bagezwa ku bitaro bitinze.

Uretse kuganira n’abayobozi, Guverineri yagize ikiganiro kuri Radio ya RC Nyagatare, aho yakiriye ibibazo bitandukanye by’abaturage.

Kuri uyu wa kane, gouverineri Uwamariya akaba asura Akarere ka Gatsibo.

Eric Muvunyi
Itangazamakuru EasternProvince

5 Comments

  • ndabona guverineri mushya atangiranye ibakwe imihigo azayesa nta kabuza.

  • nagerageze wenda ubwo arigitsina gore azumva uburyo abagore bagana ibitaro bya nyagatare bajyiye kubyara bahatesekarira kubera abaganga batanga service mbi cyane,inyubako isa neza ariko itandukanye cyane nibikorerwamo

  • @ karenzi aho uratandukiriye uvuga ibitajyanye

  • muvandimwe rufaru ntago natandukiyiriye。kuvuga ko umuyobozi atwite nta koza ririmo。kuvuga kuringaniza imbyaro iyo ni gahunda ya Leta。ahubwo Umuseke ndabona wakuyeho message yanjye,musubizeho iyo message n’umuyobozi abone koko tuba twanamwitegereje cyane。

  • ARIKO SE KARENZI WOWE AHO KUVUGA IBIJYA MBERE UVUGA IBINTU BIRI “– USELESS”. NGO UMUYOBOZI ARATWITE?? NIBYO BIKUBABAJE SE?? WAPFUPFUNUTSE MU BUTAKA SE WOWE?? NYOKO NTIYAGUTWISE AMEZI 9?? AHO KUTUGEZAHO IBYUBAKA URAVUGA UBUSA GUSA. IBYO BIGARAGAZA UBUSWA.URI UMUSWA.

Comments are closed.

en_USEnglish