Huye: i Gisakura abana bazatangirira mu mashuri mashya

Ku rwunge rw’amashuri rwa Gisakura ruri mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye uyu munsi batashye ibyumba by’amashuri bine bishobora kwakira abanyeshuri 184 ndetse n’ubwiherero umunani. Abanyeshuri bazaba baruhutse kwigira mu nzu zishaje cyane, byitezwe ko aya mashuri hari icyo azahindura ku ireme ry’uburezi buhatangirwa. Ababyeyi n’abarimu barerera kuri iri shuri bavuga ko bari […]Irambuye

Bafashe umugore wari utwaye umuntu mu ivarisi amujyanye Iburayi

Umugore w’imyaka 22 ukomoka muri Gabon yafashwe n’inzego z’umutekano muri Espagne atwaye umusore w’imyaka 19 mu ivarisi agira ngo amwinjize iburayi. Uyu mugore yahagaritswe mu cyumweru gishize agerageza kwinjira muri Espagne aciye ku mupaka wa Ceuta uri hagati ya Espagne na Maroc. Umusore w’imyaka 19 niwe wari wabitswe muri iyi varisi. Ngo yahise ahabwa ubutabazi […]Irambuye

Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura nawe

Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali. Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, […]Irambuye

Rwanda: Abagore 527 bafashwe ku ngufu 84 muri bo barasama

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu 2014 bwerekana ko abagore 527 bagaragaje ko bafashwe ku ngufu, 84 muri bo batewe inda mu gihe bane(4) bo basabye ko bahabwa ibyemezo by’inkiko kugira ngo abaganga bazikuremo. Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima na Sosiyete Sivile Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC)Eugène Kanyamanaza yavuze ko ubu bushakashatsi […]Irambuye

500Frw ubu aragura watts 4,7 z’amashanyarazi

Ibiciro bishya by’amashanyarazi byatangiye gukurikizwa. Nubwo hakiri ingorane mu kuwugura ariko ababashije kuwugura babonye igabanuka ry’igiciro. Mu gihe amafaranga magana atanu yaguraga watts ebyiri n’ibice bicye ubu aragura watts enye n’ibice birindwi. Bamwe mu babashije kugura amashanyarazi baganiriye n’Umuseke bemeje ko babonye izi mpinduka. Marcel Karenzi yabashije kugura umuriro w’igihumbi mu ijoro ryo kuwa mbere […]Irambuye

Huye: Inzu z’abatishoboye bubatse bakazisondeka ziri gusubirwamo

Abatishoboye batujwe mu mudugudu w’Umuyange akagari ka Gahororo mu murenge wa Karama berekanye ko inzu bari barubakiwe zasondetswe zigatangira gusaza no gusenyuka imburagihe. Ubu ziri gusubirwamo. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize mu nama Njyanama y’Akarere ka Huye umuyobozi w’iyi nama Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze yavuze ko basabye rwiyemezamirimo wazubatse kuba yamaze gusubiramo izi nzu mu kwezi […]Irambuye

Ndoli’s Joint Supermarket ku Kicukiro, baraguha ikaze…

Ndoli Supermarket yamenyekanye cyane ku Gisiment mu mujyi wa Kigali yaguye amashami, ubu irakorera no ku Kicukiro hafi ya Roind point y’ahitwa Sonatubes. Ni iguriro rigezweho ririmo ibicuruzwa by’amoko menshi cyane. Riherereye ku muhanda uva aha Sonatubes uzamuka werekeza ku Gisiment utaragera mu muhanda w’amabuye mu nyubako ikoreramo ishami rya Marketing rya BRALIRWA. Muri iri […]Irambuye

Iburasirazuba: Guverineri yanenze abica inka zo muri “Girinka”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yihanangirije abayobozi bo ku nzego z’ibanze ngo baba bagira uburangare mu kutita no kudakurikirana inka zitangwa muri gahunda ya “Girinka”. Yavuze ko hari raporo nyinshi zigezwa ku buyobozi bw’Intara zigaragaza uburyo izi nka zifashwe nabi ndetse hari aho zicwa bigambiriwe. Guverineri Judith Kazaire avuga ko hari izishwe zitewe ibisongo, izatemwe ntizipfe, izigurishwa […]Irambuye

Abafana bamwe bararize na mbere y’igitaramo cya The Ben

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira umwaka mushya hari benshi bahisemo kuza bakawutangirana na The Ben, ni mbere y’igitaramo kinini cyabaye kuri iki cyumweru ku Bunani. Muri uyu mugoroba wabanje nabwo abafana batari bacye bamweretse urukundo nawe abaririmbiraho indirimbo nke. Ni mu gitaramo kitwa Vipes cyateguwe mbere y’igitaramo nyamukuru cya The Ben kuri Stade Amahoro, […]Irambuye

Turkiya: Yishe abantu 39 bariho bishimira umwaka mushya mu kabyiniro

Police muri Turkiya yataye muri yombi abantu umunani bari guhatwa ibibazo hashakishwa uwishe arashe abantu 39 bariho bishimira umwaka mushya mu nzu y’imyidagaduro muri Istanbul. Islamic state yo yamaze kwigamba ko ariyo yagabye iki gitero. Imivu y’amaraso yatembaga aho aba bantu bariho bishimisha binjiye mu mwaka mushya, gusa bagatungurwa n’umwicanyi wo muri Islamic State akabamishamo […]Irambuye

en_USEnglish