Digiqole ad

Miss Kalimpinya mu Akagera yashimishijwe no kubona Ibitera biri “gukora ibintu”

 Miss Kalimpinya mu Akagera yashimishijwe no kubona Ibitera biri “gukora ibintu”

Abajijwe icyamushimishije kurusha ibindi igihe yasuraga Pariki y’Akagera muri iyi week end, Queen Kalimpinya yiyumviriyeee mazi ati “Twaciye ku gitera kiri gukora ibintu…Mana yanjye!!” Maze araseka cyane ariko avuga n’ibindi byamushimishije.

Abatembera Pariki babona ishusho nk'iyi bakanzura kubyo ibi bitera birimo, nubwo yenda bitaba ari byo koko.
Abasura inyamaswa muri Pariki hari ubwo bazibona mu bikorwa bimwe bagatangara. Photo©Umuseke

Nibyo, ibihe nk’ibi ushobora kubibona ku nyamaswa mu gihe wasuye Pariki y’Akagera nubwo atari kenshi. Birashoboka ko nawe yabibonye koko agatangara.

Queen Kalimpinya, igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga kandi ko yishimiye  kugendana n’abandi akabona inyamaswa zirimo twiga (giraffe)  kubona inzovu ifite amenyo manini n’ibindi

Avuga ku itandukaniro rya mbere na nyuma yo gusura Pariki, Kalimpinya ati “Mbere y’uko nsura ubuzima bwanjye bwari buri ku bantu gusa, ibintu by’i Kigali, amamodoka amaetages… ariko iyo ugeze hano umenya environment ukabona hari ibindi bintu bibaho bifite organization yabyo mbese ukabona ni ibintu bishimishije umuntu wese yakwifuza kumenya

Ibyo yavuyeyo amenye ngo siko abantu bose babizi. Ati “nk’ubu abantu bose ntibazi ko ibitera bigira competition kugira ngo bigire umuchef,  ntabwo bazi ko nk’inzovu umuchef wazo aba ari ingore, ibintu nk’ibyo byose rero ndagenda nkabibasangiza bikabatera ishyaka ryo kuzaza.”

Queen Kalimpinya w’imyaka 18 avuga ko abona abanyarwanda benshi batarita cyane ku binyabuzima bibakikije no kubibungabunga nyamara kandi ngo ari “ibinyabuzima bifite ubuzima nk’ubwacu bukwiye kubungabungwa.”

Ati “{kandi} bifite akamaro kanini cyane kuko bituzanira n’abakerarugendo bagasura u Rwanda bakinjiza amadevize.”

Umva Miss Kalimpinya atangaye

 

Queen Kalimpinya mu mafoto yishimiye gusura Pariki y’Akagera muri iyi week end:

Photos©Umuseke

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • haaaaa nice pic

  • Ubwo se abonye abantu yatangara bingana iki?

    • Wenda aranavutagurana nawe!

Comments are closed.

en_USEnglish