Digiqole ad

Kaminuza 1000 nziza ku isi 10 gusa ni izo muri Africa. Kigali harabera inama yige iki kibazo

 Kaminuza 1000 nziza ku isi 10 gusa ni izo muri Africa. Kigali harabera inama yige iki kibazo

Minisitiri Dr Musafiri avuga ko kubera Umwarimu SACCO hari byinshi bizahinduka

Impamvu ni ireme ry’uburezi ngo riri hasi cyane, n’izo 10 zo muri Africa 8 ni izo muri South Africa gusa. Minisitiri w’uburezi uyu munsi yavuze ko ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda cyo kitari muri kaminuza gusa. Kuva tariki 05 Nyakanga i Kigali haratangira inama mpuzamahanga yiga iki kibazo cy’ireme ry’uburezi muri Kaminuza muri Africa.

Dr. Belay Begashaw umuyobozi wa SDGCA na Minisitiri w'uburezi Dr Musafiri mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere
Dr. Belay Begashaw umuyobozi wa SDGCA na Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere

Ubu muri kaminuza 100 za mbere ku isi harimo imwe gusa yo muri Africa, muri Kaminuza 500 za mbere harimo enye (4) gusa zo muri Africa nazo zo mu gihugu kimwe, muri Kaminuza 1000 za mbere ku isi mu kwigisha 10 gusa ni izo muri Africa, umunani muri zo ni izo muri South Africa.

Inama yateguwe na  Sustainable Development Goal Center for Africa (SDGCA) izatangira kuwa gatatu i Kigali iziga kuri iki kibazo cy’ireme ry’uburezi rituma uburezi muri kaminuza za Africa buri inyuma bikabije.

Iyi nama izaba irimo abayobozi ba za kaminuza bo mu bihugu 30 by’Africa, abanyabwenge banyuranye, abashakashatsi  n’abahanga muri Politiki y’uburezi bo ku mpande zinyuranye z’isi ngo barebe uko mu 2030 Africa yaba ifite nibura kaminuza 100 muri ziriya 1000 za mbere ku isi.

Dr  Balay Begashaw uyobora SDGCA avuga ko ibi bitashoborwa n’igihugu kimwe ukwacyo ngo kereka gusa Africa ifatanyije.

Ati “Iyi nama ni iyo kubaka ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa.”

Mu ntego 17 z’iterambere rirambye hakaba harimo intego yo guteza imbere uburezi burambye muri Africa. Kandi ngo iyi ntego ni urufunguzo mu kugera ku zisigaye 16.

 

Mu Rwanda ikibazo si icya kaminuza gusa

Dr Papias Musafiri Malimba Minisitiri w’uburezi w’u Rwanda avuga ko u Rwanda rwageze ku ntego, z’ikinyagihumbi zari zihari mbere, harimo kugeza uburezi kuri bose. Ikibazo ubu ngo kikaba gisigaye ari ireme ry’uburezi.

Ati “{ubu}icyo intego z’iterambere rirambye (SDGs) zigamije ntabwo ari uburezi kuri bose gusa ahubwo ni uburezi bufite ireme kuri bose. Mu rugendo rero rwo kubaka uburezi bufite ireme aho ngaho turacyafite byinshi tugomba gukosora. Ni munzego zose z’uburezi uhereye mu mashuri y’incuke, mu mashuri abanza , muyisumbuye no muri za kaminuza.”

Minisitiri Dr Musafiri
Minisitiri Dr Musafiri avuga ko ireme ry’uburezi rikiri ikibazo

Minisitiri Dr Musafiri avuga ko harebwa ku mubare w’abarimu n’abashakashatsi bigisha muri za kaminuza kandi ngo mu Rwanda ibyo biri hasi cyane.

Ati “Nka hano uretse kaminuza imwe ya leta, yenda ufashe izi nyinshi zigenga ukareba umubare w’abarimu kubanyeshuri… uracyari hasi. Ndetse n’abahari tuvuga ugasanga nk’abafite impamyabumenyi zihanitse za PhD bari munsi ya 5% kandi mu byukuri mu gipimo ngenderwaho tuvuga ko bagomba kuba bageze kuri 70%”

Minisitiri ariko avuga ko zikiri mu rugendo rwo kwiyubaka kandi ngo igihe kizagera nazo zibigereho ubwo hari politike nziza kuko ngo nizabigezeho zimaze igihe kinini mu rugendo.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • ibaze pe niba na minister yemeza ko Irene ry’uburezi riri hasi kuki yafunze kaminuza zimwe izindi akazireka ntano kuzibwira ko zitujuje ibisabwa

  • Ntagitangaje kirimo kuko ireme ry’uburezi mu Rwanda nahandi muri Africa ripfa bigitangira hasi muri Primaire. NOnese barajujubya abana ejo nimugifaransa ejo nimucyongereza?? Curriculum zihinduka buri munsi ntacyo zirageraho ukagira ngo uwaziteguye ntanyigo yabikoreye. Ni danger muri Kaminuza ho ibitabo ni ukudodesha nzaba ndeba iterambere ry’afurika ridashingiye ku ireme ry’uburezi, nibumve impamvu nyine South Africa iturusha byose nuko bafashe umwanya bakuba ireme ry’uburezi iwabo kurusha ahandi hose muri Africa. Congrtlnz to South Africa leaders and People of there.

  • Hhhhhhh harya imwe yacu bise UR iba ku mwanya wa kangahe? Uziko no mu 10.000 za mbere ku isi udashobora kuyibonamo? Hanyuma ngo murigisha, ngo mwafunze izigenga hhhhh ngo nizo zidafite ireme hhhhh. Nyamara kera UNR/NUR yazaga mu 100 za mbere muri Africa no ku isi ihafite umwanya utagayitse none ba bagabo bahorana udushya barayisenye ihita yibura. Papias mbere yo kwiga ibyo muri Africa yakize kubiri iruhande rwe, ntabwo washakira ireme ry’uburezi muri kaminuza kandi umunyeshuri yarapfiriye mu mashuri abanza, ako ni agashya kaba iwacu gusa hhhhhhh, bagafunga za Gitwe ngo ni ireme nyamara ari ibindi bibereyemo. Iyi nama ntacyo izasigira ba nyakubahwa ku tudorari ariko nta kindi izasigira igihugu cyacu kuko uburezi bwivanzemo byinshi bidashobora gutuma butera imbere, nta politiki ifatika bufite, buri wese azana ibye mbese wagirango ni irushanwa ry’impinduka barimo.

  • Niba mushaka ireme ry’uburezi, nimuvane DFID na USAID mu burezi bw’ibihugu by’ Africa maze murebe ko butajya ku murongo.

  • Oya muvandi nonese USAID ko ari umuterankunga twemera yangiza uburezi gute?Dusobanurire neza.

  • Nyakubahwa Paul kagame, tukwisabire Malimba ntazagaruke muri Guverinoma itaha. Uzaba usubije ababyeyi b’abanyarwanda barerera muri za kaminuza zigenga yafunze yarangiza akavuga ko twirirwa tuvuza induru. Nyakubahwa uyu mugabo yaguteje abanyarwanda nuko tugukunda, ariko yarahemutse.

    • ibyo uvuga nibyo Malimba aratanga umwuka mubi muri education y’Urwanda byari bikwiye ko bamushakira ikinsi yakora kuko education ni ikintu gisaba ubushishozi n’ubwitonzi kandi Malimba izo qualities ntazujuje namba

  • Malimba umuzi nabi umunsi wamumenye uzamushima. Iryo reme niryo ashaka nkuko nawe urishaka.

    • nonese wowe ko uzi malimba neza wamubwiye agakemura ibibazo biri mumashuri abaza n’ayisumbuye niba koko akunda education y’urwanda aho kubura imikorp ngo kaminuza nizo zifite ibibazo. akaburiye mwisiza ntikabonekera mwisakara

  • Ngo kamuzuza imwe ya leta niyo ifite ireme ry’uburezi n’abarimu bahagije? Ndumva ari ugusetsa abantu keretse niba atari iyo nzi. Nonese niba Minister yemerako imwe ariyo ifite ibyangombwa…. n’ubow nabyo mbishidikanyaho…. ko bafunze izibarirwa kuntoki kandi numva n’izindi ari ibibazo. Ni hatari uburezi bwacu peeee

  • Ujya koreka igihugu acupiza uburezi. Niho mbona tugeze! Ntaho tugana mba ndi ukwambi. Abana babo se ko baba bari ahari ireme bibabwiye iki? Bene rubanda ni ukubiriza muri @ gauche @ droite moso ndyo. Birababaje

Comments are closed.

en_USEnglish