Digiqole ad

Mugabe yahaye ‘African Union’ inka za $1m ngo ayifashe kwigira

 Mugabe yahaye ‘African Union’ inka za $1m ngo ayifashe kwigira

Zimbabwe yagabiye amashyo y’inka umuryango w’Afurika yunze ubumwe ngo ubashe kwigira, uzacike ku gutegera amaboko amahanga awuha inkunga.

Perezida Mugabe yahaye Ubumwe bwa Africa sheki ya Miliyoni y'amadorari yavuye mu za Zimbabwe babahayemo impano
Perezida Mugabe yahaye Ubumwe bwa Africa sheki ya Miliyoni y’amadorari yavuye mu za Zimbabwe babahayemo impano

Abaturage bakusanije inka zigera mu bihumbi ziyongeraga kun ka 300 zari zatanzwe na Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe zivuye mu bushyo bwe.

Ubwo busho bwashyizwe ku isoko kuva ejo.

Perezida Mugabe mu nama y’abakuru b’ibihugu iri kubera muri Ethiopia yatanze cheque ya miliyoni imwe y’amadorari yavuye muri iyo mpano.

Perezida Mugabe ubwo yemeraga iyo mpano yavuze ko yayitanze mu rwego rwo kwerekana ko hari uburyo bwinshi bushoboka uyu muryango ngo ushobora gukoresha ukibeshaho.

Gusa iyi mpano idasanzwe ya Perezida Mugabe n’abaturage ba Zimbabwe itanzwe mu gihe muri iki gihugu hakomeje kuvugwa inzara yatewe n’amapfa yibasiye iki gice cy’Afurika y’amajyepfo yatumye  umusaruro w’imyaka utuba.

Gusa uyu mwaka muri ibi bihugu byitezwe ko bishobora kwihaza mu biribwa kuko ngo noneho byabonye imvura ihagije.

Perezida Mugabe ubwo yari ayoboye uyu muryango w’ubumwe bwa Africa mu 2015-2016 yakanguriraga ibihugu biwugize gushakisha uburyo bwo kwigira no kureka gutegera amaboko inkunga z’amahanga.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mugabe oyeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish