‘Abo’ mu Akagera ngo mutahe….uzabasure nawe
*Winjira mu Akagera ugasohokera Nyungwe…
*Amasaha arindwi y’urugendo ushiduka arangiye gusa
*Inyamaswa zimwe zireba nk’izitanga ikaze
Ntibihenze, ariko ni iby’agahebuzo…gusura pariki y’Akagera Iburasirazuba. Ubona byiza bihebuje, inyamaswa n’ibizikikije byose byiza ku buryo butangaje. Twatembereyeyo. Reka tugusogongeze nuhuguka nawe uzajyeyo kuko wabona byinshi cyane birenze ibyo ugiye gusoma aha….
Ubwinjiro bw’iyi Pariki buri mu gice cy’Amajyepfo yayo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza, iyo ugiyeyo ukatira i Kabarongo ugafata umuhanda w’ibitaka ariko ukoze neza, ugaca ku kadendezi kazwi cyane bita Akadiridimba (bavuga ko cyera kamguyemo Daihatsu ipakiye yuzuye inzoga barayishaka barayibura) ugafata Rwinkwavu ukabona stade ya mbere yabayeho mu Rwanda, ugaca kwa muganga I Rwinkwavu n’aho bacukura Wolfram, ukagera ku ga centre ka Nyankora ari nako ka nyuma ujya kuri Pariki nyuma ya 38Km ukinjira mu Akagera.
Biba byiza cyane kuhagera mu gitondo kugira ngo ugende amasaha meza inyamaswa (indwabyatsi) zishoka mu biyaga byiza n’ibishanga bihari.
Kuri Reception, wakiranwa urugwiro cyane, bakaguha umuGuide wabitojwe ngo mutemberane agende agusobanurira wowe n’abo muri kumwe.
Pariki irimo inzira ebyiri nini; imwe ica mu gice cy’imusozi n’indi ica ku nkengero z’ibiyaga bigera mu 10 biri muri iki cyanya. Uyu ni nawo benshi bahitamo kunyura kuko ariho baba bafite amahirwe menshi yo kubona inyamaswa.
Ni urugendo rwuje amatsiko no kubona ibyiza, rumara igihe kigera ku masaha arindwi kugera mu majyaruguru mu karere ka Nyagatare aho irangiriye.
Mu kugenda upfunyika ifunguro ufatira ahabugenewe iruhande rw’ikiyaga wirebera imvubu cyangwa ingona iyo zikutse.
Iyo uje kumanywa ubanza kwivana mu mutwe ko ugiye kubona intare, impyisi, ingwe n’izindi z’inkazi kuko zo zikora (zihiiga) ijoro kumanywa zikiruhukira.
Gusa pariki itanga serivisi yo gusura na nijoro, ahaba hari amahirwe nka 80% yo kubona izi nyamaswa ziri guhiga.
No kumanywa ariko hari ubwo mushobora kubona Intare mugihe mugize amahirwe yo gusanga yaciye ingando hafi y’inzira aha mu bwami bwayo. Kuko niyo mwaza mugenda n’ikamyo ntiva aho iba yiryamiye kuko ntakiyikanga iri mu bwatsi bwayo nk’uko umuGuide twari kumwe abivuga.
Tugende………..
Duhagurutse nka saa yine, duhera ku kiyaga kitwa IHEMA, kiri mu majyepfo ya Pariki, Ihema ngo ni izina ryavuye ku babirigi bahakambikaga n’amahema. Aha hari ahantu heza cyane ho kwitegereza, ndetse muri iki kiyaga hatanirwa servisi zo kugutembereza mu bwato iyo ubishatse.
Iki gice cy’amajyepfo ya Pariki kirimo udusozi duto duto n’ibiti bigufi bigufi n’umukenke muremure. Ibi bituma inyamaswa z’indwabyatsi zidakunda kuhaba ari nyinshi cyane kuko imiterere yaho yorohereza indyanyama kuzihiga.
Aha ariko utangira kugenda ubona ibitera byinshi biba binyuranamo ndetse n’isatura (imeze nk’ingurube nto, ikaba no mu muryango umwe n’inkura).
Uko mukomeza mugana amajyaruguru niko mutangira guhura n’inyamaswa ku nzira, cyane cyane izo mu bwoko bwa Antelopes; isha, impala, imparage, isirabo, impongo, isatura….
Mugenda mwitegereza cyane kuko muba mushobora kubona izindi zitari izi, nk’Inzovu, twiga, imbogo, ndetse muri uwo mukenke hari n’igihe intare yaba yibikiriye hafi aho.
Inkura zo ngo ni inyamaswa zidatekereza, zikunda ahantu hihishe kandi iyo zihuye n’ikindi kintu cyose ntakindi zikora uretse guhita zigishwanyaguza zikoresheje ihembe ryazo. Zikunda kuba akenshi ahari ibihuru byinshi n’ibiti, ahatagaragara neza. Nazo rero ni imbonekarimwe.
Twe twakomeje kugenda duhura cyane na ziriya ndyabyatsi zo mu bwoko bwa Antelopes ziri hafi cyane y’inzira, ari nako tugenda tureba ibiyaga byiza n’ibibaya by’agatangaza biri kuri icyo gice…
Saa saba irenga duhagarara ku nkombe z’ikiyaga cya Kiyumba, dusanga imvubu zirakutse, izindi zigendagenda mu mazi, inyange nazo zizurira zizikiza udusimba ariko nako nazo zifata amafunguro, ari nako abakerarugendo nabo bafata ayabo kuko hano niho ho kuruhukira no kwikiranura n’ibigukubye mu mubiri.
Imvubu uba uzireba nko kuri 60m imbere yawe, zibyagiye gituje zireba abo baje kuzireba. Aha hari ubwo n’ingona zikuka nazo mukabonana. Imvubu n’ingona zibanira neza aha mu bishanga biba ku mwaro w’ikiyaga.
Imvubu ni inyamaswa itari inyamahane, yakugirira nabi gusa muhuye ivuye kurisha nabwo uri mu nzira yayo cyangwa se ikwikanzemo kuyigirira nabi. Ntishobora kukubona aho wibereye ngo igusagarire.
Ni inyamaswa nini cyane, ni iya gatatu nyuma y’inzovu n’inkura mu buremere (ishobora kugera kuri toni 2) n’ubwo mu gihagararo iba igaragara nk’inkinini kurusha inkura nk’uko umuGuide turi kumwe abivuga.
Tumaze kwitunganya no kwitegereza ibi byiza by’aha turakomeje, turacyerekeza mu majyaguru, dusigaje andi masaha hafi atatu mu nzira. Nta mususu, nta munaniro, nta kibazo…amatsiko gusa.
Twigiye imbere duhura n’imodoka y’abakerarugendo yo iri mu kerekezo kibusanye n’icyacu. Umuguide wayo ati “imbere gato mwitegereze murahabona inzovu”
Buri wese aho yicaye aracunga cyane arebareba hose hafi na kure ngo iyo nyamunini tutayinyuraho tutayibonye.
Nko muri 5Km tuvuye aho umuGuide wacu ati “ngiriya inzovuuuuuu.” Buri wese arahaguruka mu modoka…abaza ati irihe irihe irihe??….
Nyuma yo gutungirana intoki, buri wese arayireba nyamunini iyo, iri nko muri 200m uvuye aho turi… ikiyikwereka cyane ni amahembe yayo abiri yererana. Irihagarariye natwe duhagarara kuyireba… turitegereza, dutegereza ko iva aho yenda ngo ize idusanga turaheba turakomeza…
Uko twegera amajyaruguru ahari ikibaya kinini cyane cya Kirara niko turushaho guhura n’inyamaswa nyinshi, zitambuka, zihagaze namwe zibareba zitangaye…
Mu kibaya kinini cyane cya Kirara niho ku ikoraniro ryazo, muri iyi minsi umukenke muremure uhari urumye kubera izuba ariko inyaswa aha niho ziba ari nyinshi ubusanzwe.
Zihakundira ko ziba zisanzuye kandi zitegeye indyanyama, zikazibona kare zigakizwa n’amaguru.
Ni ikibaya cyiza cyane ku jisho, imbogo, imparage, isha, twiga, isatura n’andi moko menshi y’indyabyatsi ziba zibereye aho hafi yanyu ahomureba cyangwa hirya kure aho amaso atagera neza ngo abone igihari.
Tuhageze ahagana saa kumi n’imwe, aha murahahagarara mukava mu modoka, mukitegereza, mukarambura amaguru, abifotoza bakabikora, maze mugasubira mu modoka mugafata umuhanda usohoka muri Pariki nawo mukomeza guhuriramo n’izindi…
Musohokera ahitwa Nyungwe mugahinduka mu kagari ka Ndama mukagenda 45Km kugera kuri kaburimbo iva Nyagatare kuri centre bita “Kucyanyirangegene” (Nyirangegene uwo ngo yari umuzungukazi wabayeho umuyobozi w’iyi Pariki myaka ya 1950 cyangwa 1960).
Umuguide babahaye muragarukana mukamugeza i Kayonza agafata inzira itaha (abenshi batuye mu bice byo hafi ya Pariki). Nuko namwe mugasubiza aho mwaje muturuka…
Gusura Pariki uri umunyarwanda igiciro cyabyo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5 000Rwf) gusa, ariko ukiyishyurira izindi serivisi nk’imodoka ikujyana muri Pariki (mushobora kwizanira iyanyu), ibiribwa ndetse n’umuGuide ubayobora kuko ni abaGuide bikorera ku giti cyabo.
Ibi ni bicye cyane ku byiza byo muri Pariki y’Akagera, ahasigaye ni ahawe ngo uzajye kureba ibirenze cyane kuri ibi….
Photos ©Umuseke
UM– USEKE.RW
3 Comments
Hari abari bifuje kurimbura iyi parike ngo haturwe none ndabona barumvise akamaro kayo, birashimishije.
Ariko kuki abanyarwanda badashishikarizwa gusura Parcs nationaux nk,uko ahandi bikorwa! Hakwiye kubaho kuri radio na TVR ikiganiro kibibashishikariza ndetse bakamenya n,ibiciro n,uburyo izi parcs zisurwa. Nko muri China, ho ibyaho bimwe ni n’artificiel si karemano nka hano iwacu. Ariko usanga mu ma week end abenegihugu basibanira gusura parks zabo amafaranga akinjira byabaye umuco. Ku bagiye muri missions z,ama Leta bo rwose utangira icyakujyanye yo umaze gusura ibyiza byaho ni itegeko. Kuki mu Rwanda nta bukangurambaga bukorwa bwo gukundisha abenegihugu ibyiza byacu ku buryo twabisura bikinjiza amafaranga aho kuyatsinda mu tubali!
Thank you for the story.
Comments are closed.